× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo satani ari kuduhiga ngo atugushe mu byaha hari igihe abanza kudukura mu bandi yaba mu materaniro na korali

Category: Sermons  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Iyo satani ari kuduhiga ngo atugushe mu byaha hari igihe abanza kudukura mu bandi yaba mu materaniro na korali

"Iyo umwanzi Satani ari kuduhiga ngo atugushe mu cyaha cyangwa mu byaha hari igihe abanza kudukura mu bandi akaduhugisha ku buryo tubura, yaba ari mu masengesho yaba mu materaniro yaba muri Korari n’ahandi henshi duhurira".

2 Samweli 11:1-5: 1 Nuko umwaka utashye mu gihe Abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n’abagaragu be n’Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n’i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.

2 Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y’inzu y’umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w’ikibengukiro. 3 Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati"Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w’Umuheti?"

4 Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe. 5 Bukeye arasama, atuma kuri Dawidi ati"Ndatwite."

Mukundwa, Nshuti y’Imana, ubundi urukwi rwaka neza iyo ruri kumwe n’izindi ariko iyo urukuye mu zindi nkwi aho rwari ruri nko ku mashyiga ukarushyira ukwarwo ako kanya ruhita ruzima bivuze ko kugira ngo rukomeze kwaka ni uko ruba ruri hamwe n’izindi.

Nuko Dawidi yisigarira iwe murugo mu gihe abandi bo bari bari ku rugamba maze ibyo bituma Dawidi akora icyaha gikomeye asambanya umugore w’abandi (wa Uriya).

Burya rero iyo umwanzi Satani ari kuduhiga ngo atugushe mu cyaha cyangwa mu byaha hari igihe abanza kudukura mu bandi akaduhugisha ku buryo tubura, yaba ari mu masengesho yaba mu materaniro yaba muri Korari n’ahandi henshi duhurira mu kubaka ubwami bw’Imana bityo bigatuma umwanzi atugusha bimworoheye.

Icyakora nta bwo Imana yatugirira neza ari ukugira ngo tugwe ahubwo biterwa n’umurengwe no kwibagirwa aho Imana yadukuye ari byo bituma bamwe ducogora tukabaho tutagisenga ku buryo nko kwiyiriza ubusa byo bisigaye byaratubereye umutwaro uremereye;

Na ho abandi bo no guterana kwera hamwe n’abera na byo bisigaye byaratubereye ingume aho usanga twashize imbere imbugankoranyambaga (ikoranabuhanga) ariko ari mu buryo bwo kwiyorohereza nyamara tukirengagiza ko guterana hamwe n’abera ari ingenzi mu buzima bwa gikristo nk’uko umuririmbyi yabivuzeho ngo "Kubana kwabo kwiza barahugurana ngo be kugwa mu cyaha." Imana idufashe

NB: Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we. Amen

Iyi nyigisho yateguwe na Ev. Ndamage LeleDesire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.