× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aho umutima urushye uruhukira

Category: Sermons  »  October 2023 »  Our Reporter

Aho umutima urushye uruhukira

Zaburi 62:1 "Umutima wanjye uturize Imana yonyine, Ni yo agakiza kanjye gaturukaho." Iri jambo ryanshimishije.

Imwe muri versions za Bibiliya nasomye mu cyongereza iravuga ngo "Truly my soul finds rest in God; my salvation comes from him".

Ngenekereje gusobanura mu Kinyarwanda haravuga ngo "Ni ukuri ubugingo bwanjye buruhukira mu Mana kuko ari ho agakiza kanjye gaturuka".

Aha nahigiye amasomo meza. Amwe muri yo ni akurikira:

1. Nk’uko umubiri ugira aho uruhukira (Urugero: Mu gicucu, mu gitanda, etc.) ni ko n’ubugingo bukenera aho buruhukira;

2. Igihe cyose umutima w’umuntu utaragera mu Mana, uba unanijwe, uba urushye. Namenye ko imitima myinshi ihumagiye none izatuza gusa ari uko igeze mu Mana. Ahandi hose ushakira uburuhukiro (mu biyobyabwenge, mu nzoga, mu nkiko, mu batanga inama,...) ntuzabuhasanga.

3. Aho dusanga uburuhukiro niho dusanga agakiza ndetse n’ibyiringiro (62:1 & 62:5). Ibyo bintu 3 buri muntu wese arabikeneye. Nawe urimo. Boneza mu Mana kandi n’uhagera ugumemo.

Ubwo Yesu yahuye n’abananijwe mu mitima yabagiriye inama avuga ati"Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura(...) namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu" (Matayo 11:28-29).

Jye nafashe icyemezo cyo gutuza umutima wanjye mu Mana. Muri we ndatuje, nguwe neza kandi nasanze hari fraicheur. Ngwino twiberemo.

Umunsi mwiza!

Daily devotions shared by Dr. Fidele Masengo, The CityLight
Foursquare Gospel Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.