Umuvugabutumwa LeleDesire Ndamage unabarizwa muri USEA Ministries yakuriyemo abarimo Bigizi Gentil [Kipenzi], akunze gusangiza abantu ijambo ry’Imana buri gitondo. Inyigisho ye y’uyu munsi irashishikariza guharanira kugira urwibutso bakwibutsa Uwiteka mu gihe basumbirijwe.
Ryoherwa n’Inyigisho ye yo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022
Shalom bakundwa nshuti z’Imana. Mwaramutse amahoro? Twakire ijambo ry’Imana. (Yesaya 38:1-8). 1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati "Uwiteka aravuga ngo ’Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’"
2 Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati
3 "Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe." Nuko Hezekiya ararira cyane.
4 Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti 5 "Subirayo ubwire Hezekiya uti ’Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu.
6 Kandi nzagukizanya n’uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda. 7 "’Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. 8 Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z’urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n’izuba intambwe cumi.’" Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w’intambwe cumi z’urugero.
Nshuti y’Imana, umwami Hezekiya yakoreye Uwiteka n’umurava kandi abikuye ku mutima ndetse akora ibishimishije imbere y’Imana. Bityo Hezekiya aza kurwara ndetse yenda no gupfa. Uwiteka atuma umuhanuzi Yesaya kubwira Hezekiya ko atazakira iyo ndwara, ahubwo arage ibye kuko agiye gupfa.
Nuko Hezekiya na we arasenga atakambira Uwiteka Imana, ayibutsa imirimo myiza yose yakoze ndetse asuka n’amarira imbere y’Imana, maze Uwiteka arigarura, yongera gutuma umuhanuzi Yesaya kuri Hezekiya, amubwira ko Uwiteka yumvise gusenga kwe kandi ko yambonye n’amarira ye. Uwiteka aherako umuha andi mahirwe yo kubaho, maze amwongereraho imyaka cumi n’itanu yo kubaho.
Mukundwa w’Imana, ni iki twakoze cyangwa ni iki turi gukora none, cyazatubera nk’urwibutso twakwibutsa Uwiteka mu gihe dusumbirijwe cyangwa tugoswe n’ibibazo? Rero iyo dukorera Imana nta buryarya kandi dutunganye, bitugirira umumaro ari mu gihe cya none ndetse no mu kizaza na cyo, kandi ni twe tubigiraho inyungu.
Nuko rero tumenye ibi: Yuko imirimo yose dukora yaba myiza cyangwa mibi, izahabwa ingororano ziyikwiriye ku munsi w’amateka. Erega none, ni cyo gihe cyo gukora, ubwo tugihumeka umwuka w’abazima kuko ikuzimu aho tuzajya, nta mirimo nta n’imigambi ibayo. Imana idufashe.
NB: Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, ni ho imigambi yawe yose izakomezwa. Kandi koko hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu. Umwuka na we ati "Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye." Amen
Umuvugabutumwa LeleDesire hamwe n’umufasha we