× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twateguriwe igitaramo cyiza - Pastor Julienne yashimye Ben na Chance bateguye "Easter Jubilee"

Category: Pastors  »  5 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Twateguriwe igitaramo cyiza - Pastor Julienne yashimye Ben na Chance bateguye "Easter Jubilee"

Mu gihe habura iminsi mike ngo Abakristo bizihize umunsi mukuru wa Pasika, umukozi w’Imana Julienne Kabanda yakanguriye abakunzi b’Imana n’ab’umuziki wa Gospel kudacikwa n’igitaramo gikomeye cyiswe “Easter Jubilee Music Gathering”.

Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda rya Ben and Chance, kizabera muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026, ku munsi nyir’izina wa Pasika.

Pastor Julienne Kabanda, uzaba ari we uzagabura Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo, yavuze ko ari umwanya udasanzwe wo kwizihiza izuka rya Yesu Kristo no kwegera Imana.

Yagize ati: “Nshuti z’Umwami, mu gihe isi yose izaba irimo kwizihiza kuzuka k’Umwami wacu Yesu Kristo, natwe ntitwasigaye. Twateguriwe igitaramo cyiza twe n’abakunzi bacu, inshuti zacu n’imiryango yacu.”

Yakomeje asaba abantu kuzitabira ari benshi, agaragaza ko ari igikorwa cy’umugisha gikwiye kwitabirwa n’umuntu wese ushaka guhimbaza Imana no gusangira n’abandi ibyishimo bya Pasika.

Uyu muvugabutumwa yagaragaje ko iki gitaramo kizaba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abakristo, bagahimbaza Imana bafite umutima umwe.

Ati: “Ku wa 5 Mata 2026 kuri iki Cyumweru, ntuzabure, nanjye sinzabura. Tuzahahurire duhimbaze Imana. Tugomba kuba duhuje umutima.”

Yongeyeho ko abazitabira bagomba kuhagera hakiri kare, aho gahunda iteganyijwe gutangira abantu bamaze kwinjira neza Saa Kenda.

Pastor Julienne Kabanda yanagaragaje uburyo atewe amatsiko n’iki gitaramo, avuga ko iminsi isigaye isa n’iyatinze kugera kubera inyota yo kuzaba ari kumwe n’abandi mu guhimbaza Imana. Ati: “Ndumva iminsi yatinze kugera!”

Iki gitaramo kizagaragaramo abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo Papi Clever na Dorcas ndetse na Alicia na Germaine, bafatanyije na Ben na Chance bateguye iki gikorwa.

Pastor Julienne Kabanda yasoje asaba buri wese kuzitabira iki gitaramo, akazazana n’abandi, haba inshuti, umuryango cyangwa abo bakorana, kugira ngo bose bahurire hamwe mu guhimbaza Imana kuri uyu munsi w’ingenzi.

Amatike aracyaboneka ku rubuga rwa ticqet.rw cyangwa ukayagura ukoresheje 51301*01#.

Ku Cyumweru cya Pasika, i Kigali hazaba ari umunsi wihariye wo guhimbaza Imana, kandi nk’uko Pastor Julienne Kabanda abivuga, nta muntu ukwiriye kuzacikwa n’uyu mugisha.

Pastor Julienne Kabanda ati “Iminsi y’igitaramo ‘Easter Jubilee’ iri gutinda ngo dutarame”

Papi Claver & Dorcas hamwe na Alicia & Germaine bazafatanya na Ben & Chance

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.