Pastor Christian Gisanura yasabye abantu kwitondera ibyo bareba n’ibyo bumva kuko ari byo bibumba ubuzima bwabo
Mu nyigisho yatanze ku wa 2 Nyakanga 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku ngaruka zo kutagenzura amaso n’amatwi, avuga ko ibyo umuntu ahora areba n’ibyo yumva ari byo bigenda bimugiraho ingaruka, bikaza no kuyobora imitekerereze ndetse n’imyitwarire ye.
Iyi nyigisho ishingiye cyane ku magambo ya Yesu ari muri Matayo 5:27-30, cyane cyane ku murongo wa 28 na 29, aho Yesu yigishaga ku byerekeye irari n’ukugenzura ibyifuzo by’umutima.
Yatanze inama ko "Umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we, arenzaho ko mu gihe ijisho ryawe ry’iburyo rikubereye umutwaro, uba ukwiriye kurinogora ukarita kure yawe; kuko biruta ko igice kimwe cy’umubiri wawe kirimbuka, aho kugira ngo umubiri wawe wose ujugunywe muri Gehinomu."
Uyu mushumba, yavuze ko Yesu atigeze ashaka ko abantu baca ibice by’imibiri yabo, ahubwo ko yashakaga kubigisha kubigenzura no kwirinda ibyabashora mu byaha. Yibanze cyane ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko zabaye kimwe mu bintu bitwara abantu umwanya munini muri iki gihe.
Muri iki gihe, imbuga nkoranyambaga na telefoni bishobora kuba inzira itwara abantu mu byaha cyangwa mu guta igihe iyo bidakoreshejwe neza.
Yasobanuye ko mu mahugurwa aherutse kujyamo, bakoze ubushakashatsi bwo kumenya igitwara urubyiruko umwanya kurusha ibindi, basanga telefoni ari yo iza ku isonga. Yavuze ko impuzandengo y’igihe urubyiruko rumara kuri telefoni ari amasaha icumi ku munsi, harimo guhamagara, kwandika ubutumwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Yaburiye abantu ko gukomeza kumara igihe kinini kuri telefoni bishobora kuzagira ingaruka zikomeye mu buzima bwabo, zirimo ubukene, guta amahirwe no kwangirika kw’imibanire n’abandi. Yatanze urugero rw’umugabo w’imyaka 56 wamubwiye ko ashobora kumara umunsi wose kuri YouTube kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.
Pastor Christian Gisanura yavuze ko ibyaha byinshi bikomeje gukorerwa cyangwa gutegurwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, asaba buri wese kwisuzuma akibaza icyo amaso ye ahora areba n’icyo amatwi ye ahora yumva.
Yagaragaje ko umutima w’umwana uba umeze nk’urupapuro rutarandikwaho, ku buryo buri kintu abonye cyangwa yumvise kigenda kimwiyandikaho, kikaza kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose. Uko ni ko bigenda ku muntu ureba kandi akumva ibidakwiriye. Ibyo areba ni byo yifuza gukora.
Yanatanze urugero rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko benshi mu bayigizemo uruhare bari bamaze igihe bumva amagambo y’urwango n’ubwicanyi, bikarangira ibyo bumvise bibabereye ukuri mu mitekerereze yabo, bikabaganisha ku bikorwa bibi.
Yasoje asaba abantu kwirinda ibidakwiye kurebwa no kumvwa, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko n’ubwo bitoroshye, ari imwe mu nzira zo kurinda umutima no kubaho ubuzima bushimisha Imana.