Kuri uyu wa 09, 10 Werugwe 2024 ni bwo itsinda ry’abanyamuhamagaro ryo kuri ADEPR Gatsata rizakora igiterane cy’iminsi ibiri cyo gushima lmana. Ni igiterane gifite intego igira iti: "Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi" (Zaburi 150:2).
Ku wa Gatandatu ku itariki 09 hazakora amakorali yo kuri iri torero rya Gatsata harimo korali Gatsata, korali Louange, korali Salem, korali Rabagirana ndetse na Future Hope choir Kami. Ku wa Gatandatu kizatangira ku isaha y’i saa saba z’amanywa kugeza saa kumi nebyiri z’umugoroba.
Hanyuma ku cyumweru ku itariki ya 10 Werugwe hazakora korali y’abashyitsi Holy Nation ndetse na Korali Adonai. Si ibyo gusa kandi hazaba hari n’abagabura ijambo ry’lmana, abavugabutumwa bazwi cyanee nka Ev. Jean Paul ndetse na Ev. Alphonse. Ku cyumweru nabwo iki giterane kizatangira ku isaha ya saa saba z’amanywa kugeza saa kumi nebyiri.
Ni igiterane kizaba cyiza cyane kizahembukiramo benshi. Byaba bibabaje ubaye uri mu mugi wa Kigali by’umwihariko muri Gatsata ukazabura muri iki giterane cy’amateka. Byaba ari ukunyagwa zigahera.
Ni igiterane gifite intego igira iti: "Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi" (Zaburi 150:2).