× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Dana Morey azakumburwa bikomeye! Ibiterane bye byatanzwemo moto 24 byashyizweho akadomo

Category: Crusades  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Ev. Dana Morey azakumburwa bikomeye! Ibiterane bye byatanzwemo moto 24 byashyizweho akadomo

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023 ni bwo hasojwe ibiterane by’umuvugabutumwa w’umunyamerika Dana Morey byabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere tubiri: Nyagatare (kuwa 7-9 Nyakanga 2023) na Bugesera (kuwa 14-16 Nyakanga 2023).

Nta butumwa cyangwa ikibwiriza giha abantu ubwitonzi, ibitekerezo bimwe nko mu gihe hatangagwa icyiswe "Yesu Ni nde" ku munsi wa nyuma w’igiterane cya Bugesera! Ni inyigisho yatanzwe n’umukozi w’Imana Ev Dana Morey.

Nyuma y’ubutumwa bwo kuri iki cyumweru mu gusoza igiterane "Miracle Gospel Harvest", abantu ibihumbi bumvise bafite "ibyiyumvo" ntabwo ari amarangamutima gusa. Imbaga y’ibihumbi yateze amatwi hamwe n’umutuzo, guceceka ku buryo washoboraga kumva kongorerana!

"Twasoje Crusades yacu muri iki gihembwe! Ariko twabonye ko Imana ihindura ibintu ikandika amateka." Ubutumwa bwa aLn ku rukuta rwabo rwa Facebook. Ni ubutumwa bwagarutsweho na Dana Morey ubwo yasozaga iki giterane.

Yanavuze ko iyo biba ari ibishoboka, yari gutwara abanya-Bugesera bose mu ndege akabajyana iwabo muri Amerika kubera kubishimira cyane. Yababwiye ko azagaruka, kandi nibaramuka batongey kubonana, yavuze ko yizeye ko bazahurira mu Ijuru.

Kuva i Rukomo muri Nyagatare kugera i Nyamata muri Bugesera, Uwiteka yakoresheje Umucyo Amahanga (aLn) mu gushishikariza itorero, kuzana ibyiringiro no gukira k’umubiri ku bantu batabarika, kandi ikiruta byose bakiriye agakiza batangira inzira igana mu Ijuru. Dana uvuga ko iyo ari mu Rwanda aba yumva atekanye, yasengeye u Rwanda arwaturaho umugisha w’Imana.

Ibiterane bya Dana Morey mu Rwanda ntabwo bizibagirana kuko byahembukiyemo imitima ya benshi binyuze mu Ijambo ry’Imana yigishije, abandi bakira indwara zitandukanye, abandi babyinira Imana bafatanyije n’ibyamamare nka Rose Muhando na Theo Bosebabireba, abandi bahabwa impano zitangaje zirimo inka, moto, amagare, firigo, telefone n’ibindi.

Uburemere bw’ibiterane bya Dana Morey, ububonera mu mbwirwaruhare z’abayobozi b’uturere babyitabiriye. Meya wa Nyagatare yavuze ko iyo Dana Morey atashyira imbere gushyikira Leta mu bikorwa bifasha abaturage, byari kugorana ko bamwemerera kuhakorera igiterane.

Dana Morey yasize muri Nyagatare, ibintu bitandukabye birimo moto 11 (imwe yaratombowe, izindi 10 zihabwa abavugabutumwa), inka, igare, imipira yo gukina, telefone, inzu zubakiwe abatishoye n’ibindi. Muri Bugesera yahasize moto 13 (10 zahawe abavugabutumwa, ebyiri ziratomborwa n’indi imwe itangwa mu isiganwa ry’abanyonzi), igare, filigo, telefone n’ibindi.

Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard, ni we wafunguye ku mugaragaro igiterane cya Bugesera ashimira cyane Dana Morey wabatekerejeho akabazanira igiterane nk’iki. Yanashimiye Perezida Kagame wabahaye Stade yabereyemo iki giterane. Ku munsi wa nyuma w’iki giterane nabwo Meya Mutabazi yaraje ndetse ni nawe washyikirije moto uwayegukanye.

Bateye amajwi hejuru na telefone zabo baririmba ko "u Rwanda rufite Imana"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.