× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ngoma: Dana Morey yasoje igiterane kitabiriwe n’imbaga yatura umugisha ku Rwanda anashima Meya

Category: Crusades  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ngoma: Dana Morey yasoje igiterane kitabiriwe n'imbaga yatura umugisha ku Rwanda anashima Meya

Umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wiyemeje kuzenguruka isi yose avuga ubutumwa bwiza, Dr. Dana Morey, yasoje ibiterane yakoreraga mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, binaba iherezo ry’ibyaberaga mu Rwanda muri uyu mwaka.

Ibi biterane bitegurwa n’umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa wa aLN (A Light to the Nations) washinzwe kandi uhagarariwe ku rwego rw’isi n’Umuvugabutumwa Dana Morey, aho muri Afurika uhagarariwe na Pastor Dr. Ian Tumusime, byatangiye muri Mutarama 2024, uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 17 Werurwe bikaba ari bwo byasojwe.

Agitangiza ibi biterane by’iminsi ine byatangiye ku wa 14 Werurwe kugera ku wa 17 Werurwe 2024 mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma, Umuvugabutumwa Dana Morey yijeje abahatuye ndetse n’abazabyitabira ko imirimo Imana izakorera muri ibi biterane izatuma akarere karushaho kumenyekana.

Ku munsi wa mbere w’ibi biterane, ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024, hari hitabiriye abantu barenga ibihumbi 40 bari baturutse hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu Karere ka Ngoma, maze Dana Morey abasaba kugira ukwizera gukomeye, bakazareba imirimo itangaje Imana izakorera muri aka gace.

Yabwiye ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye ibi biterane ko yari afite amatsiko n’ubwuzu bwinshi bwo kubabona, cyane ko yari yarahereye muri Mutarama ategura ibi biterane nyamukuru by’iminsi ine, ababwira ko kuza muri Sake ari umugambi w’Imana yo yahamuyoboye.

Nk’uko yabivuze, iki cyumweru by’umwihariko iyi minsi ine igisoza yahereye ku wa Kane cyabaye icy’amateka atazibagirana, kuko abantu babonye byinshi bitandukanye Imana yabakoreye, birimo na tombora y’ibintu bitandukanye urugero nk’nka, amamoto, amaterefone n’ibindi, nk’uko byagenze i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe aho aheruka kugirira ibiterane nyamukuru bibanziriza ibi bya nyuma.

Icyo gihe Dana Morey wari uzi ibi byose, yarateguye uko bizagenda nubwo atari azi amazina yabazatsindira impano yari yateguye, yagize ati: “Imana ibafiteho gahunda yagutse cyane kandi iki cyumweru kizaba ikidasanzwe ku miryango yanyu no mu kazi kanyu, Imana igiye gukora umurimo abo mu Murenge wa Sake n’abo mu Karere ka Ngoma bazavuga igihe kirekire.

Bimwe mu byo abantu batazibagirwa mu byabereye muri aka Karere ka Ngoma, nk’uko Umuvugabutumwa Dana Morey yabivuze, ni ibikorwa bitandukanye birimo kwigishwa Ijambo ry’Imana rikagera ku mitima ya benshi, gusengera abarwayi bagakira indwara zananiranye, guhugura abizera bakarushaho gukomera mu Gakiza, no gutombora impano zitandukanye zirimo gutsindira amamoto, amagare, inka, amaterefoni n’amatereviziyo.

Visi Menya w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere, Mapambano Nyiridandi yashimiye cyane Dr. Dana Morey wateguye iki giterane binyuze muri A Light to the Nations yashinze, ku bwo gushyigikira gahunda ya Gira Inka, agatanga inka ebyiri mu Karere ka Ngoma ndetse na moto 22.

Mu magambo ye, Visi Meya Mapambano Nyiridandi yagize ati”Nk’ubuyobozi ibi biradushimisha cyane kuko binashimangira umurage wa Nyakubahwa wa Perezida wa Repulika y’u Rwanda wa Gira inka Munyarwanda. Bityo abategura ibikorwa nk’ibi Imana ijye ibaha Umugisha”.

Mu gusoza iki giterane kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, Ev. Dr. Dana Morey yatuye umugisha w’Imana ku Karere ka Ngoma ndetse n’u Rwanda muri rusange, arusabira amahoro, yatura imigisha y’ubwoko bwose ku bayobozi mu nzego zose z’igihugu anabasabira kumurikirwa na Mwuka Wera mu byo bakora byose.

Yanashimiye cyane Akarere ka Ngoma, ati "Ndashimira kandi Umuyobozi w’Akarere n’ibiro bye, abayobozi b’imirenge, Polisi n’Ingabo ku nkunga yabo mu gutuma tugera cyane cyane ku rubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge, guta ishuri n’inda zitateganyijwe".

Uyu ni Ev. Dr. Dana Morey atangaza ko hagiye kuba amateka atazibagirana muri Sake

Dana Morey na Ian Tumusime uhagarariye aLN muri Afurika

Utarakize indwara z’umubiri yakize izo mu buryo bw’umwuka

Abarenga ibihumbi mirongo babaga bitabiriye

Byari uburyohe mu giterane cya Ev. Dr Dana Morey muri Ngoma i Burasirazuba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.