× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Kagame asanga nta muntu ukwiye kwishyira hejuru y’undi kuko "twaremwe n’Imana"

Category: Leaders  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Perezida Kagame asanga nta muntu ukwiye kwishyira hejuru y'undi kuko "twaremwe n'Imana"

Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yibukije ko abantu bose baremwe n’Imana bityo akaba asanga ko nta muntu ukwiye kwishyira hejuru y’undi kuko nta muntu waremye undi.

Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kubaka Igihugu buri wese akwiye guhora yibaza impamvu u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bidateye imbere nk’uko ibindi bihugu byo kuyindi migabane byateye imbere, kandi bose ari abantu baremwe n’Imana.

Umukuru w’Igihugu avuga ko Abanyarwanda bemera Imana, cyane ko binumvikana mu mazina bita abana b’abo. Akibaza rero ukuntu abantu bemera Imana bo batabashije gutera intambwe nk’iyo abandi bo mu bindi bihugu bagezeho.

Ati "Ko twemera Imana, ko turi abantu yaremye nk’abandi bose abemera ko twaremwe n’Imana, ko byageze mu Rwanda, byageze muri Afurika abantu b’Imana bagasigara inyuma. Kubera iki? Tugomba kubyibaza."

Yavuze ko hari ibyo ’tudashoboye nk’abantu bishoborwa n’izindi mbaraga arizo wenda abantu bita Imana’. Avuga ko nta muntu ukwiye kwishyira hejuru y’undi kuko nta muntu waremye undi ’nk’abantu ntawaremye undi’. Ati "Twaremwe na za mbaraga zindi tudasobanukiwe neza."

Avuga ko ashingiye kuri ibi, abantu bagomba kubahana kuko ntawaremye undi. Ati “Nta muntu waremye undi. Aho niho dushingira ko abantu bagomba kubahana, kuko ntawaremye undi…”

Yabwiye urubyiruko ko nta muntu ukwiye kubahitiramo uko babaho. Ati "Ndakwangira. Mbaho nk’uko bikwiye nk’uko mbishaka. Ntabwo byaba nk’uko wowe ubibona cyangwa uko ubishaka."

Umukuru w’Igihugu akomeza ati "Kuko ntabwo ndi umutungo wawe. Ntabwo ndi itungo ryawe."

Avuga ko ibi bijyana no kwihesha agaciro, kuko agaciro abantu nibo bakiha kandi bakakigenera. Yabwiye urubyiruko kwiyumvamo ubushobozi, no kumva ko bafite uburenganzira bwo kubaho.

Avuga ko ibi bikwiye kujyana n’uburyo bw’imitekerereze n’ibikorwa. Yavuze ko urubyiruko rukwiye guhora rushaka igisubizo cy’impamvu u Rwanda n’Umugabane w’Afurika bikiri inyuma mu majyambere mu gihe hari ibindi bihugu byo ku Isi byakataje mu iterambere.

Umukuru w’Igihugu avuga ko ibyo waba ukora byose, waba wiga mu mashuri atandukanye ukwiye guhora utekereza ushaka igisubizo cy’impamvu ituma hari ibihugu bitaratera imbere.

Ibi avuga ko bikwiye kujyana n’uko buri wese yiyumvamo umusanzu we mu kubaka Igihugu. Yabwiye urubyiruko ko “Ibyo mwageraho muri hamwe bingana n’icyo buri umwe yageraho mubiteranyije.”

Kagame yakanguriye urubyiruko kwiga, kuko bibafasha mu gutubura umusanzu w’abo ndetse no mu iterambere ry’igihugu.

Yabwiye urubyiruko kwigira, ntibishimire ko hari ubafasha mu mibereho. Kandi ibi bikwiye kuba no ku bihugu, buri kimwe kihagaranira kwigira. Kagame yabwiye kandi urubyiruko gukura biyubaka, banatanga umusanzu w’abo mu kubaka Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yabwiye buri wese kutiyumvamo ko aciriritse, ahubwo akagira imyumvire yagutse yumva ko intera abandi bagezeho nawe yayigeraho. Ati "Muhanagure mu mutwe muvanemo ibintu biciriritse... Urashoboye bigerageze. Byange wagerageje.

Yavuze ko ibi byose bibanzirizwa no kugira umutima ushaka. Kandi avuga ko mu rugendo rw’ubuzima, habaho kugerageza ibintu nibikunde, bikaba bibi iyi uhise ucika intege.

Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro ku Isi bemera Imana

Src: InyaRwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.