Madamu Jeannette Kagame yashimiye abarangije kwiga mu mashuri yisumbuye muri Green Hills Academy (GHA) ukuntu bitwaye mu gutsinda neza amasomo, ariko abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora cyane kugira ngo bizabateze imbere n’Igihugu muri rusange.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, ni bwo abo banyeshuri barangije amasomo y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy. Ni ibirori byitabiriwe n’ababyeyi n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.
Abanyeshuri barangije uyu mwaka wa 2024, bahawe izina ry’Indatwabigwi, ni 114, bakomoka mu bihugu 24 birimo n’u Rwanda.
Zimwe mu mpanuro Madamu Jeannette Kagame yahaye aba banyeshuri yababwiye ko igihugu kibafitiye icyizere abashimira ko barangije amasomo yabo ariko ababwira ko basabwa kugira ikinyabupfura no gukomeza gukora cyane kugira ngo bagere ku iterambere.
Yagize ati: “Ubumenyi mwahawe bugaragaza ko mukwiye gukomeza kugaragara neza nk’uko mumeze uyu munsi, ntimuzigere mutezuka ku gukomeza ikinyabupfura no kugira umwete mu byo mukora, mu myigire yanyu y’ahazaza.”
Yabasabye gukomeza kumvira ababyeyi n’abandi babana muri sosiyete no kwibuka intego zabo bafite mu myaka iri imbere no kugira ibitekerezo bihanga ibishya.
Ati: “Muze mutugane mufite ibitekerezo bifite ibyo bihindura kandi muhere ku gutekereza icyatuma muteza imbere Igihugu kandi ntabwo kizigera kireka kubizihira. Mugomba guhora mwigirira icyizere kandi ubushobozi bwanyu mugahora mubwerekana kandi mukagira amahitamo meza”.
Yabibukije ko Isi irimo ibishuko byinshi bityo ko bagomba kugira amakenga bakagira n’amahitamo meza, adashobora kubashyira mu kaga.
Ati: “Mukoreshe imbuga nkoranyambaga ntimutume ari zo zibakoresha. Ibihe biriho ntibibateshe umwanya ngo mwibagirwe icyo ubuzima bubasaba. Nimwumvire amajwi abatoza kugira ubwenge, mwumvire umuryango, n’abandi muri sosiyete kandi murebe ibibafitiye akamaro […] ntabwo muzigera mwicuza kuba mwarashyize umwanya wanyu muri ibi”.
Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Dr Daniel Hollinger yavuze ko ari ibyishimo byinshi kuba bahaye impamyabumenyi bwa mbere abanyeshuri benshi.
Yashimiye ababyeyi n’abarimu kuba barashoboye gukora inshingano zabo mu kwigisha aba banyeshuri barangije bakabaha ubumenyi bufatika.
Yibukije abanyeshuri ko ari ab’agaciro kuba barangije amasomo ndetse abasaba guharanira gukemura ibibazo bihari kandi byugarije Isi.
Ati: “Mwe banyeshuri murangije turi hano twishimira ko mwarangije amasomo y’amashuri yisumbuye, hanze hari ibibazo bibategereje kurusha uko mumeze uyu munsi. N’ubwo hari ibizazane byabagoye mu masomo ariko mwarayatsinze neza”.
Bamwe mu banyeshuri barangije muri GHA bavuga ko ubumenyi bahawe na bo bazaharanira ko bukomeza kwiyongera kandi bakabana bateza imbere ibihugu bakomokamo.
Umwe ati: Njyewe nakoresheje imbaraga zose mu gihe nari ku ishuri nzabikomeza aho ngiye. Ni byo koko hari ibintu bishuka urubyiruko muri iki gihe, nanjye nzahangana na byo kugira ngo bitambuza kugera ku iterambere”.
Abo banyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagiye gukomera muri za Kaminuza zitandukanye zo hirya no hino ku Isi.
Ishuri rya Green Hills rimaze imyaka 26, rikaba ari ishuri ry’ababyeyi barimo na Madamu Jeannette Kagame, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130.
Abanyeshuri 114 nibo basoje amasomo muri Green Hills Academy muri uya mwaka
Src: Imvaho Nshya