Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, ndetse akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo iyo kuramya no guhimbaza Imana, yise "Gloria", yitabye Imana azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.
Urupfu rwa Alain Mukuralinda rwemejwe n’Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025. OGS iti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”
Alain Mukuralinda wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yari afite imyaka 55 y’amavuko.
Uyu mugabo wakundaga kwicisha bugufi, usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu bijyanye n’imyidagaduro kuko yabaye umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya “Alain Muku”. Mu ndirimbo yakoze zikamamara harimo indirimbo ya Noheli yise Gloria yakoze mu myaka itandatu ishize.
Yavutse mu 1970, yiga amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa ntiyahamara igihe kinini kuko yahise ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.
Mu mirimo ye nk’Umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye mu gihugu zirimo n’iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umuntu wakundaga gusabana no gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe y’abato. Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe.
ALAIN MUKU YAMAMAYE MU NDIRIMBO ZIRIMO GLORIA