Ese Putin arasenga? Asengera mu rihe dini? Ibi ni ibibazo byibazwa n’abantu benshi, kuko Putin ayoboye igihugu cy’igihangange ku isi.
Benshi ku isi bamufata nk’umunyagitugu, umunyamwaga cyangwa umuntu udashakira isi amahoro, bitewe n’amakimbirane ahoramo n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi(birangajwe imbere na Leta zunze ubumwe za Amerika).
Ariko icyo si cyo tugiye kuvugaho. Ahubwo, uyu munsi tugiye gusubiza benshi bajyaga bibaza ahantu uyu mu Perezida w’uburusiya Vladimir Putin asengera.
Mu by’ukuri, Vladimir Putin ni umukirisitu wa Kiliziya Ortodokisi y’u Burusiya, kandi akunze kugaragara mu bikorwa by’idini, cyane cyane mu minsi mikuru ya gikirisitu. Yabatijwe mu ibanga n’umubyeyi we w’umukirisitu, mu gihe se yari umuyoboke w’iyobokamana rishingiye ku buyobozi bwa Leta (atheist).
Aho Putin asengera:
Putin asengera ahantu hatandukanye, ariko akenshi yitabira amasengesho mu nsengero zikomeye za Kiliziya Ortodokisi y’u Burusiya. Urugero, mu 2017, yitabiriye igitambo cya misa mu rusengero rushya rwa Sretensky Monastery i Moscou, aho yavuze ko "bidashoboka kwiyumvisha ukuntu Leta y’u Burusiya itagira idashinga imizi muri Kiliziya ya Ortodokisi".
Nanone, Putin akunze gusura ahantu hatagatifu nk’urusengero rwa Valaam Monastery, ruri ku kirwa cya Valaam mu kiyaga cya Ladoga, aho yagiye kenshi kuva mu 2001.
Umubano we n’iyobokamana:
Putin yagaragaje ko yambara umusaraba yahawe na nyina, wahawe umugisha mu butaka butagatifu i Yerusalemu. Yavuze ko atawukura mu ijosi kuva icyo gihe. Nubwo atajya avuga byinshi ku myemerere ye bwite, yigeze kuvuga ko "ubumuntu bugomba gushingira ku mahame y’imyemerere," kandi ko "bidashoboka gutandukanya indangagaciro z’imyemerere n’imyitwarire myiza".
Umubano wa Leta n’Itorero:
Putin ashyigikira cyane Kiliziya Ortodokisi y’u Burusiya, akayifata nk’umusingi w’indangagaciro z’ Uburusiya n’ubumwe bw’igihugu. Ibi bigaragarira mu buryo ashyigikira ibikorwa bya Kiliziya, nko kubaka no gusana insengero, ndetse no kwitabira ibirori by’idini hamwe na Patriarike Kirill, umuyobozi wa Kiliziya Ortodokisi y’u Burusiya.
Mu gihe bamwe bashidikanya ku myemerere ye y’ukuri, ibikorwa bye bigaragaza ko afite umubano ukomeye n’idini, cyane cyane Kiliziya Ortodokisi y’u Burusiya
Murakoze cyane!
Imana ibahe umugisha.
Gusa byaba byiza mukomeje kudushakira andi makuru atandukanye kuri uwo mugabo.