× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Intambara abantu bayirwana iyo byabaye ngombwa, iyo hari impamvu - Perezida Paul Kagame

Category: Leaders  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Intambara abantu bayirwana iyo byabaye ngombwa, iyo hari impamvu - Perezida Paul Kagame

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari mu muhango wo kwinjiza ba Ofisiye 624 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako kuri uyu wa 15 Mata 2024, yavuze ko Intambara abantu bayirwana ari uko biri ngombwa.

Muri uyu muhango Perezida Paul Kagame yagize ati “Hari abibwira ko umwuga w’ingabo ari ukurwana intambara gusa, ntabwo ari byo, intambara abantu bayirwana iyo byabaye ngombwa, iyo hari impamvu.”

Yakomeje agira ati: “Iyo mpamvu ifite uko isobanurwa, cyane cyane intambara zirwanwa uko twe tubyumva nk’u Rwanda, ni iyo umuntu akubujije amahoro mu byawe, ndetse akagushotora aganisha muri iyo nzira y’intambara, cyangwa se akoresha intambara muri ibyo byose, ari ukukubuza uburenganzira, amahoro, kukubuza iterambere cyangwa no gusenya ibyo umaze kubaka.”

Si ibyo gusa kuko Perezida Kagame yagaragaje ko mu mateka y’u Rwanda ibyinshi mu byabujije amahoro Abanyarwanda byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo, ariko haba n’abari hanze bahembera intambara bayiganisha ku Rwanda, abandi bakabishyigikira.

Yanavuze ko mu myaka 30 ishize abari bashinzwe kurinda igihugu n’Abanyarwanda baranzwe n’ubugwari bica abaturage batari bafite intwaro agira ati: “Maze ntibizabe nk’ibyo ejobundi navugaga, ntabwo dushaka kuzongera kubibona.

Ntibikabeho mu Rwanda twubaka, hari amateka twanyuzemo muzi kandi mwese murayazi aho abantu bapfuye bicwa n’abandi, bicwa na politike mbi yaba iyahemberewe hano mu gihugu cyangwa se ibyaturutse hanze aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe, ahantu abantu bafite intwaro baba Abanyarwanda, baba abanyamahanga babaza udafite intwaro, bakabaza umwana, umukecuru, umusaza, ndetse n’abasore n’inkumbi benshi bakababaza icyo bahitamo kugira ngo abe ari cyo kibica.”

Yakomeje ati “Igihugu iyo cyageze aho, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi ngabo z’igihugu z’umwuga ibyo zigishwa, ibyo zitozwa amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu. Ni zo nshingano mufite nk’ingabo z’igihugu ari mwebwe, ari abo musanze ari n’abandi bazaza.”

Yasabye kandi abasirikare bari mu ngabo z’u Rwanda kugira umutima wo kutihanganira abashaka kubagaraguza agati agira ati: “Ni cyo gikwiriye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki, mukabyanga mukabirwanya. Urupfu rero Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa, ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu. Mbisubiramo kenshi ariko ni umuco dukwiriye kugira.”

Muri uyu muhango, aba ofisiye bahawe ipeti rya sous lieutenant basoje amasomo mu cyiciro cya 11 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako barimo abagore 51.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.