Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda, kubera ibibazo bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’imikoreshereze y’umutungo bitavugwaho rumwe mu barigize.
Bamwe mu banyamuryango ba Ebenezer Rwanda bashinja Umuyobozi wabo wahagaritswe, kugurisha imitungo y’iryo torero, by’umwihariko akaba ngo yari agiye kugurisha n’urusengero ruri i Giheka mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ibaruwa bamwe mu bagize Ebenezer Rwanda bagera kuri 12 bandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya ku itariki ya 17 Mutarama 2023, barashinja uwari Umuvugizi (Umuyobozi) w’iryo torero, Pasiteri Nkundabandi Jean Damascène, kwigwizaho imitungo y’Itorero.
Bamushinja kandi kubategekesha igitugu, guha abantu ubuyobozi batari abavugabutumwa ahubwo ngo ari abo kumucungira imitungo y’Itorero yagize iye bwite, ndetse no guhohotera (gusambanya) bamwe mu bayoboke b’iryo torero.
Iyo baruwa ikomeza igira riti "Nuko umutungo wose awugira uwe, agura amamodoka, yubakamo amazu, izo kubamo n’iz’ubucuruzi harimo n’igorofa, akurikizaho gushaka kwigarurira abagore n’abakobwa bose bahasengera, utamwemereye agatotezwa."
Ibi birego byatumye Pasiteri Nkundabandi afatwa arafungwa by’igihe gito, nyuma y’aho afunguriwe akaba ngo ashaka kwimika abashumba bashya ba Ebenezer, nk’uko RGB n’abayoboke b’iryo torero babyemeza.
Kigali Today yigeze kuganira na Pasiteri Nkundabandi ku bijyanye n’ibyo aregwa, asubiza ko "ibyo nta nkuru irimo, nta munyamakuru ukora kinyamwuga ukwiye kubimubaza".
Urwego RGB ruvuga ko rushingiye ku Itegeko rirushyiraho ndetse n’Itegeko rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere, rwandikiye Pasiteri Nkundabandi ibaruwa imuhagaharika ku buyobozi bwa Ebenezer Rwanda, ndetse n’inzego zose zigize iryo torero.
Izi nzego zirimo Inteko Rusange, Komite Nyobozi, Urwego Nkemurampaka ndetse n’Urwego rushinzwe kugenzura umutungo.
Ibaruwa ikomeza igira iti "RGB ihagaritse inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda, ihagaritse (kandi) igikorwa cyo kwimika abashumba b’Itorero cyari giteganyijwe kubera ku Kacyiru ku wa 17/2/2023.
RGB ivuga ko izaganira n’abanyamuryango ba Ebenezer Rwanda, ku gushyiraho abayobozi mu buryo bwubahiriza Amategeko.
Hagati aho Komite Nkemurampaka y’Impuzamiryango ‘Sel et Lumière Ebenezer Rwanda’ isanzwe ibarizwamo ni yo RGB yashinze kuba ireberera iryo torero.
RGB isaba kandi iyo mpuzamiryango Sel et Lumière, gutegura Inama y’abanyamuryango izaganira ku miyoborere yabo hakurikijwe Amategeko.
RGB isaba inzego zayoboraga Ebenezer Rwanda gukora ihererekanya bubasha bitarenze tariki 20/2/2023, kubahiriza iyi myanzuro no kudateza umwuka mubi mu banyamuryango b’iryo torero.
Itangazo rya RGB
Urusengero rwa Ebenezer Rwanda ruri i Giheka rwari rugiye kugurishwa
Src: Kigali Today