× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwanditsi yanenze Papa Leo XIV ku nyigisho ze zerekeye “intambara ikwiriye,” mu gihe cya AI

Category: Leaders  »  7 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umwanditsi yanenze Papa Leo XIV ku nyigisho ze zerekeye “intambara ikwiriye,” mu gihe cya AI

Umwanditsi wo muri Amerika, Robert Maginnis , yanenze Papa Leo XIV ku nyigisho ze zerekeye “intambara ikwiriye,” cyane cyane mu gihe cya AI

Robert Maginnis, wahoze mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku mutekano n’ikoranabuhanga, yanenze imyanzuro ya Papa Leo XIV ivuga ko inyigisho ya gikristo yiswe “Just War Theory” cyangwa se “inyigisho y’intambara ikwiriye” ishaje kandi itagikwiye gukoreshwa muri iki gihe.

Mu nyandiko y’ibitekerezo yasohotse ku wa 4 Kamena 2026, Maginnis yavuze ko nubwo ashyigikiye umuhate wa Papa Leo XIV wo gushaka amahoro, yemera ko Papa yibeshye igihe yavugaga ko inyigisho ya “Just War” itagifite akamaro mu isi ya none.

Uyu mwanditsi yasobanuye ko amateka y’iyi nyigisho ashingiye ku bitekerezo bya Augustin wa Hippo wabayeho mu kinyejana cya gatanu.

Muri icyo gihe, Roma yari iri gusenyuka, ariko Augustin akomeza kwigisha ko hari ibihe ubutegetsi bushobora kuba bufite inshingano zo kurinda inzirakarengane no guhagarika abagizi ba nabi igihe uburyo bwose bw’amahoro bwananiwe.

Maginnis yavuze ko icyo gitekerezo cyaje gukurwamo inyigisho ya “Just War,” itari ugushishikariza abantu kurwana, ahubwo yari uburyo bwo gushyiraho amahame akomeye atuma intambara iba ikintu kigoye kwemeza.

Yaranditse ati: “Iyi nyigisho ntiyari urwitwazo rwo gutangiza intambara, ahubwo yari uburyo bwo kugabanya ikoreshwa ry’imbaraga no kurinda ko intambara ikoreshwa uko bishakiye.”

Yagarutse ku nyandiko ya Papa Leo XIV yiswe Magnifica Humanitas, yasohotse ku wa 25 Gicurasi 2026, aho Papa yavuze ko inyigisho ya “Just War” yakoreshejwe kenshi mu gushaka impamvu zo kwemeza intambara zitandukanye, bityo akaba abona igihe kigeze ngo harebwe ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane hifashishijwe ibiganiro, dipolomasi no kubabarirana.

Nubwo Papa yemera ko igihugu gifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyatewe, Maginnis yavuze ko amagambo ye ashobora gutuma abantu batekereza ko amahame yose ya “Just War” ashobora guhindurwa cyangwa se agakurwaho burundu.

Uyu mwanditsi yavuze ko amateka agaragaza ko iyo aya mahame yubahirijwe neza, ashobora gufasha mu gufata imyanzuro ikwiriye. Yatanze urugero rw’intambara yo kurwanya u Budage bw’Abanazi ndetse n’Intambara yo mu Kigobe cya Persian Gulf mu 1991, avuga ko ibyo bikorwa byashingiye ku kurwanya akarengane no kurinda abaturage.

Yongeyeho ko no mu ntambara z’iki gihe, harimo n’intambara ikomeje hagati y’u Burusiya na Ukraine, aya mahame akomeje gukoreshwa mu kugenzura niba impande zirwana zubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga.

Maginnis yemera ko Papa Leo XIV afite impungenge zifite ishingiro ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu bikorwa bya gisirikare. By’umwihariko yashimye aho Papa yavuze ko ibyemezo byo kwica cyangwa gukoresha intwaro bitagomba gusigirwa imashini cyangwa porogaramu za mudasobwa.

Yagize ati: “Iyo ikoranabuhanga ritangiye gufata ibyemezo byo kwica abantu ritabanje kugira uruhare rw’umuntu, ikibazo cy’uburyozwe kiba gikomeye cyane.”

Yasobanuye ko isi iri kwinjira mu gihe kirangwa n’indege zitagira abapilote, sisiteme zikoresha AI mu guhitamo ibitero, n’intwaro zikora ku muvuduko urenze ubushobozi bw’umuntu bwo gufata ibyemezo.

Ku bwe, ibi ntabwo bikwiriye gutuma inyigisho ya “Just War” ikurwaho, ahubwo bikwiye gutuma irushaho gukurikizwa cyane.

Yavuze ko AI ishobora gutuma intambara zitangira vuba, bigatuma ihame ryo kubanza gushaka amahoro mbere yo kurwana rirushaho kugira akamaro. Yongeyeho ko kuba imashini zishobora kwibeshya mu gutandukanya abasivili n’abasirikare bituma hakenerwa kurushaho gukurikiza amahame yo kurinda abasivili.

Maginnis yagaragaje kandi ko inyigisho za Bibiliya zivuga ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana ari zo shingiro ry’aya mahame. Ku bwe, imashini ntizigira umutimanama cyangwa inshingano z’ibyo zikora, bityo umuntu akaba agomba gukomeza kuba ku isonga mu gufata ibyemezo birebana n’ubuzima n’urupfu.

Yasoje avuga ko ibiganiro, dipolomasi no kubabarirana Papa Leo XIV ashyira imbere atari ibintu bitandukanye n’inyigisho ya “Just War,” kuko na byo bisanzwe biri mu mahame yayo.

Ku bwe, ikibazo si uko inyigisho ya “Just War” ishaje, ahubwo ni uko abantu benshi batayikurikiza uko bikwiriye.

Yaranditse ati: “Mu gihe cya AI n’intwaro zikoresha ubwenge buhangano, inshingano y’Itorero si ugusezera kuri aya mahame, ahubwo ni ukuyakomeza no gusaba ko yubahirizwa kurushaho kugira ngo umuntu akomeze kuba ku isonga mu byemezo birebana n’ubuzima n’urupfu.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.