Umwe mu baririmbyi yagize ati: "Nyuzwe n’ubucuti bwo mu ijuru". Paulo nawe agira ati" "Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi" - 1 Timoteyo 6:6.
Tuyishime Germaine nawe yunzemo abwira abantu ko bakwiriye kunyurwa bashingiye aho Imana yabakuye ndetse n’aho ibagejeje. Amazina ye ni Tuyishime Germaine akaba atuye i Kigali.
Yinjiye mu ruganda rutunganya indirimbo mu mwaka wa 2020, ariko avuga ko kuva mu bwana bwe kuririmba byamubaga mu maraso. Ateranira mu itorero ryitwa "Open Door Christian church. Kuri ubu amaze gukora indirimbo ebyiri.
Aganira na Paradise, Tuyishime Germaine yavuze intego y’ubutumwa bwiza yahawe kubwira abantu mu ndirimbo. Ati: "Ubutumwa mfite ni ivugabutumwa (kubwira abantu ko Yesu Kristo ari Umwami n’umukiza wabo".
Yakomeje avuga ku ndirimbo "Imitima inyuzwe" aherutse gusohora ati: "Nashakaga kubwira Abanyarwanda bose ngo banyurwe n’ibyo Imana yadukoreye (dushingiye aho tuvuye n’aho tugeze) ubundi tuyizamurire icyubahiro cyayo ndetse n’abandi bose bafite ishimwe ry’Imana".
Yaboneyeho gushimira abantu bamufashije ngo iyi ndirimbo ibashe gusohoka. Avuga ku mbogamizi ze mu muziki, uyu mubyeyi ufite impano ndashidikanywaho yagize ati: "Imbogamizi mfite ni ubushobozi bucye bwo kugira ngo mbashe gusohoro indirimbo nyinshi ziba zidudubiza muri njye."
Germaine ni umubyeyi wubatse afite umugabo n’abana bane. Yavuze ko aterwa ishema no kwitwa umuhanzi. Yagize ati: "Kuba nitwa umuhanzi uririmba Gospel biranshimisha". Mu gusoza ikiganiro twagiranye, yasabye abakunzi be gusenga cyane, kwihangana no gutekereza Imana.
Tuyishime Germaine yashyize hanze indirimbo nshya yise "Imitima inyuzwe"
Iyi ndirimbo ije mu gihe gikwiye tugomba kugira imitima inyuzwe
Imana igushyigikire crge kd
Amen kunyurwa bitera Imana kutwishimira🙏be blessed Mama❤️🥳
Ni byiza cyane
Iyi ndirimbo ije mu gihe gikwiye tugomba kugira imitima inyuzwe