Abaramyi Ben na Chance, bari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye bazakora kuri Pasika muri BK Arena, ku wa 5 Mata 2026, ubu bakaba bamaze gushyira hanze amatike, nyuma yo gusohora indirimbo nshya bise Igikombe Cyanjye.
Iki gitaramo bise “Easter Jubilee Music Gathering” bazaba bakoze ku nshuro yabo ya mbere muri iyi nyubako ya BK Arena, nyuma yo gutangazwa abakunzi babo batangiye gusaba ko amatike yashyirwa hanze hakiri kare, na bo babumva cyane barabikora.
Amatike y’iki gitaramo amaze kugera ku isoko. Amatike ya Upper Room agura 5,000 Frw mbere y’igitaramo, 10,000 Frw ku munsi wacyo; Stage View agura 10,000 Frw mbere y’igitaramo, 15,000 Frw ku munsi wacyo;
Premium agura 20,000 Frw; Altar Zone 25,000 Frw; CIP Zone 35,000 Frw; naho Executive Zone agura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka ku rubuga rwa www.ticqet.rw no kuri 51301*01#.
Mu rwego rwo gukomeza gutegura iki gitaramo, Ben na Chance basohoye indirimbo nshya y’amashusho bise “Igikombe Cyanjye” ku wa 5 Werurwe 2026.
Ben na Chance, bamaze imyaka 10 baririmbana nk’umugabo n’umugore, bazwi mu ndirimbo nka “Zaburi Yanjye”, “Yesu Arakora”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima”, “Mu Nda y’Ingumba” n’izindi.
Batanze ubutumwa ko buri mwaka bazajya bataramira abakunzi babo kuri Pasika baririmba izo ndirimbo zakunzwe, bikaba uburyo bwo guhuriza hamwe Abakristo, bakibuka Izuka rya Yesu bari mu kuramya no guhimbaza Imana.
Ubu nawe wagura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Ben na Chance none aha, ukazifatanya na bo mu kwizihiza Pasika