× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Turirimbane indirimbo nshya "Mana uri Imana" ya Korali Naioth yambukije benshi igikombe nshidikanyamana

Category: Artists  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Turirimbane indirimbo nshya "Mana uri Imana" ya Korali Naioth yambukije benshi igikombe nshidikanyamana

Wowe wamenye korali Naioth ryari? Ahagana mu mwaka wa 2009, cyari igihe gikwiye cyo kumenya aba banyamugisha. Wabonaga ari urungano, abenshi bari abasore n’inkumi, mu myitozo bamwe bazaga bambaye imyenda y’ishuri, kuko cyari igihe cyo kwiga.

Ishyaka ry’umurimo w’Imana ryatenderaga ku maso yabo, urukundo rwari rwinshi cyane muri bo, igihe cy’amasengesho bagihaga umwanya, wabonaga bafite ibyiringiro bifite ubugingo.

Bari mu gihe cyo gusezerana n’Imana ,gusohoza kw’amasezerano kwabasanze mu murimo. Mu gihe cy’amateraniro baririmbanaga imbaraga nyinshi, amajwi yabo yari umwimerere, bakaririmba babishaka bigatuma bubaka ubwami mu mitima ya benshi.

Byatumye baguka ku buryo bukomeye, batangira gutumirwa mu bitaramo bikomeye. Imana yakomeje kubakoresha iby’ubutwari, benshi mu bo babwirije bareka ubugome bwabo. Ntibakomeje kwitwa abana, Imana yabaremeye imiryango.

Gusa bakomeje gukunda korali yabo, abenshi bashakanaga n’abaririmbyi baririmbana n’ubwo ibyo ntaho byanditse mu mategeko n’amabwiriza y’iyi korali. Gusa nyine irengayobora naryo riri mu bigize ubumana kuko hari n’abo urukundo n’ubushake bw’Imana byakuye i Gikondo biberekeza i Padanaramu.

Iyi korali yambukije benshi igikombe nshidikanyamana, abandi ibakura mu gihogere cyitwa "Gahinda". Wabaga wihebye ikakwibutsa ko "Ntakinanira Imana mu gihe cyashyizweho", uwarambiwe gutegereza gusohora kw’amasezerano agahanurirwa ko "Nta joro ridacya, n’irya Hana ryaracyeye".

Hari benshi bari baratentebutse, iyi korali ibaha ubutumwa buhembura imitima yabo basubizwamo imbaraga. Mu majwi meza y’urubogobogo iti"Uzajye utuza,ntabihoraho, ibibi nibiza n’ibyiza bizaza".

Uyu munsi twamanuwe no gusangiza abakunzi b’iyi korali ndetse n’aba gospel muri rusange ubwiza bw’indirimbo nziza baherutse gusohora. Ni indirimbo yitwa "Mana uri Imana". Iyi ndirimbo iri kuri album ya gatatu iyi korali ikomeje gukora.

Paradise.rw yagize umugisha wo kuganira na Mwalimu Claude Hakizimana akaba n’umutoza w’amajwi muri iyi korali. Yagize ati: "Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza gukomera kw’Imana, imbaraga zayo, icyubahiro cyayo biganisha kukwibutsa abantu ubwinshi bw’imbaraga z’Imana twizeye.

Yakomeje agira ati"Kuri ubu turashima Imana ko yatwaguye cyane". Aha yavugaga ku itangira rya korali Naioth no kwaguka kwayo nka korali ndetse n’abaririmbyi bayo muri rusange dore ko iyi kirali yatangiye igizwe n’abasore n’inkumi bakiri batoya aho wasangaga benshi mu bayigize barabaga bacukijwe muri korali y’abana yitwa Maranatha.

Korali Naioth yatangiye umurimo w’Imana neza muri 2001. Gusa, mu mwaka wa 2000 nibwo havutse igitekerezo cyo gushyiraho korali y’abanyeshuri mu cyahoze ari umudugudu wa Sgeem icyo gihe hari muri Paroisse Gikondo - Karugira. Mu mpera za 2000 mu biruhuko binini, habaho ubukangurambaga buhamagarira abanyeshuri gutangiza iyi korali.

Naioth Choir yatangiye icyo gihe ifite abaririmbyi 13, ariko ubu bagize abaririmbyi 145. Ubwo Paradise.rw yabazaga bwana Claude Hakizimana uherutse kugirwa Mwalimu mu itorero rya ADEPR Rwampara Paroisse ya Gatenga intego ya Korali Naioth, yagize ati:

"Mission Korali Naioth yatangiranye kandi ikaba ari nayo igifite kugeza ubu, ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk’uko Kristo yasize abitubwiye maze ab’isi bose bakameza ko umukiza w’abantu ukura mu rupfu rw’ibyaha yaje kandi akiza, ariwe YESU KRISTO".

Kuri ubu korali Naioth Imaze kugira album 3 z’amajwi n’amashusho aho iya mbere yamuritswe mu mwaka wa 2012, Iya kabiri imurikwa mu mwaka wa 2020 (ariko yatindijwe na COVID19 ubundi yari gusohoka muri 2019). Ni mu guhe kuri ubu iya gatatu irimo gutunganywa aho bakomeje gusohora indirimbo ziyigize, zirimo "Mana uri Imana" iherutse gusohoka.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA NAIOTH CHOIR

Naioth choir ikuzaniye indirimbo nshya iryoshye cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyi korari turayikunda cyane barahamagawe pe. Imana izabahe ijuru. Nkunda indirimbo yabo yitwa uburuhukiro.

Cyanditswe na: Castron   »   Kuwa 17/07/2023 04:08

Iyi korari turayikunda cyane, barahamagawe pe. Imana ibakomeze kandi ibambike imbaraga, ikiruta byose tubasabiye ijuru. Nkunda indirimbo yabo yitwa uburuhukiro. Mbifurije kuzabona ku buruhukiro bwiza Imana yateguriye abera.

Cyanditswe na: Castron   »   Kuwa 17/07/2023 04:07

Ijuru ririmbe icyubahiro cy’Imana

Cyanditswe na: Lex  »   Kuwa 17/07/2023 04:05

Umugisha w’Imana uhore kuri mwebwe kubw’imirimo myiza mukora, Naioth choir! kubwanyu turashima Imana! Turabakunda cyane!

Cyanditswe na: Jean Pierre  »   Kuwa 17/07/2023 03:56

Imana ihe umugisha iyi Korali Naioth, iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwiza.
Be blessed paradise.rw

Cyanditswe na: Philemon Byiringiro  »   Kuwa 17/07/2023 03:53