× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Turamya Imana ishoboye kandi idukura mu muriro ugurumana – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  3 weeks ago »  Pastor Christian Gisanura

Turamya Imana ishoboye kandi idukura mu muriro ugurumana – Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa nyuma w’ukwezi, ni umunsi w’ibyishimo no gushima Imana yadushoboje kukurangiza tukiri bazima. Pastor Christian Gisanura yabisobanuye asaba buri wese gukomeza kwizera no gusaba imbabazi

Mu nyigisho yihariye ya Pastor Christian Gisanura, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ukwezi kwa mbere ko kuramya no gushima Imana yaturinze mu mwaka washize”, kuri uyu wa 31 Mutarama 2026, ho yigishije ku mutwe uvuga ngo: “Turamya Imana ishoboye kandi idukura mu muriro ugurumana”, aho yibukije buri wese ko ari iby’agaciro kuba ageze kuri uyu munsi akiri muzima, akaba asoje ukwezi kwa mbere k’umwaka kandi wenda yaranyuze muri byinshi byashoboraga kumutwarira ubuzima.

Yagize ati: “Muri uku kwezi kwa Mutarama, Imana yabanya natwe. Hari bamwe babuze ubuzima, ariko abandi Imana yarabatabaye. Dukwiriye gushima Imana. Ni umunsi wo kongera kwiyeza ku bibi twaba twarakoze bikababaza Imana.

Ni umunsi udasanzwe. Imana ni intangiriro ikana n’iherezo. Bibiliya ivuga ko hahirwa kurangiza kuruta gutangira. Twishimire ko turangije ukwezi. Turamya Imana ishoboye kandi itabara.”

Ni inyigisho yashingiye mu gitabo cya Daniyeli 3:16―26. Aho hagira hati:

Saduraka na Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”

Nebukadinezari azabiranywa n’uburakari mu maso he hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure, ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi. Maze atoranya abanyambaraga bo mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego ngo babajugunye mu itanura ry’umuriro ugurumana.

Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n’imyambaro n’imyitero n’ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana. Maze kuko itegeko ry’umwami ryari iry’ikubagahu, kandi umuriro ugurumana cyane, bituma ibirimi by’umuriro bisumira abo bagabo bari bateruye Saduraka na Meshaki na Abedenego, birabica.

Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.” Nuko abo bagabo batatu Saduraka na Meshaki na Abedenego, bagwa mu itanura ry’umuriro ugurumana hagati uko bakaboshywe.

Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.” Nebukadinezari yigira ku muryango w’itanura ry’umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro.

Maze abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abajyanama b’umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho.

Pastor Gisanura yasobanuye ko muri uku kwezi kwa Mutarama, hari abantu bavuye mu buzima ariko ko hari n’abandi Imana yarinze, bityo bikaba impamvu yo gushima Imana ku byo yadukoreye byose. Yagarutse ku rugero rw’aba basore batatu bo muri Bibiliya, Saduraka, Meshaki na Abedenego bashyizwe mu itanura ry’umuriro, Imana ikabakiza gutwikwa na wo.

Yakomeje asobanura ko ibihe by’abantu n’imimerere yabo bitandukanye. Hari igihe abantu basanga bari mu nzira zitemewe, bamwe bakora ibikorwa bidakwiriye kugira ngo babone akazi, abandi bagasambana, abandi bakajya mu bintu bihabanye n’ukuri n’ubumuntu.

Pastor Gisanura yavuze ko izo ari ngero zo kuramya ibindi bintu bitari Imana, kandi ko Imana izabibabaza igihe nikigera. Ukwizera kw’abasore batatu, kwaturutse ku kumenya Imana no kuyiringira, bakaba barashoboye guhangana n’ibigeragezo, kandi bakamaramaza kwemera kunagwa mu itanura, batazi niba Imana yari bunakore ibyo yakoze ikabatabara.

Mu nyigisho ye, Pastor Gisanura yavuze ko abantu benshi bacumura, bidaterwa n’uko baba banga Imana, ko ahubwo ari ukubera kutamenya Ijambo ryayo cyangwa kubura ukwizera.

Yashishikarije buri wese gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana, kuko uzi bike agira ukwizera guke, kandi udafite icyo azi we nta kwizera na guke agira, bityo asaba buri wese kwibuka ko kwizera kugira imbaraga mu gihe umuntu yize byinshi ku Mana, maze ukwizera kwe kukagira ibihamya bifatika, kandi icyo gihe bigira imbaraga mu bihe bikomeye, dore ko Imana itigera yirengagiza abakiranutsi.

Yagarutse ku buryo abantu bamwe bagira imyitwarire idakwiriye mu muryango, ku kazi cyangwa mu buzima bwabo bwite, abibutsa ko ari ingenzi gusaba imbabazi ku byaha byakozwe muri Mutarama, bakaboneraho no gushima Imana ku byo yadukoreye byose.

Mu isengesho risoza inyigisho ye, Pastor Gisanura yasabye Imana gukomeza kurinda Igihugu cy’u Rwanda, abafite inshingano mu nzego zose, ababyeyi, abarimu, abari mu bitaro, ndetse n’abari mu byago. Yashimangiye ko gusoza ukwezi wa mbere mu isengesho no gushima Imana ari uburyo bwo gutangira umwaka mushya 2026 mu nzira nziza, irimo imigisha n’ubuyobozi bw’Imana.

Uyu munsi wabaye umwanya wo kwibuka ko Imana ari intangiriro n’iherezo, no gukomeza kwizera no gukora ibyiza mu buzima bwa buri munsi, kandi ko kwiga Ijambo ryayo no kurishyira mu bikorwa bigirira umuntu akamaro gakomeye, cyane mu bihe by’ibigeragezo.

Ni ukwezi kurangiye Pastor Gisanura agaruka ku nyigisho yo gushishikariza buri wese kurushaho kwishimira ko yageze mu mwaka mushya, ariko yibanda cyane ku isengesho no ku kuramya Imana, ashimira umugisha Imana yamuhaye mu mwaka washize wa 2025.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.