× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tumaini Byinshi yateguje umutsima mu ndirimbo "Humura" yavuruganye na Aimé Frank

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Tumaini Byinshi yateguje umutsima mu ndirimbo "Humura" yavuruganye na Aimé Frank

Umuramyi Tumaini Byinshi wamenyekanye mu ndirimbo "Abafite ikimenyetso", yateguje indirimbo "Humura" yakoranye na Aime Frank nawe kuri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo nshya ya Tumaini Byinshi ukorera umuziki muri Amerika, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Dayton pro afatanyije na Kabuhariwe Licky Licky mu gihe amashusho yakozwe na Licky Licky.

Iyi ndirimbo yitezwe n’abatari bake irimo amagambo y’ubuhamya n’ihumure ikaba yibutsa abantu ko mu gihe bageze mu bihe bibagoye bakwiye gukomera, gusenga no gutegereza Imana kuko ariyo ibasha kubihindura bikaba byiza.

Mu kiganiro na Paradise.rw, ubwo yasabwaga gusogongeza abakunzi be iyi ndirimbo, yifashishije ivumburamatsiko yagize ati: "Iyi ndirimbo yakorewe muri USA| Phoenix | Arizona ikaba yarateguwe mu buryo bwiza". Yongeyeho ati: "Ndizera ko izahembura imitima ya benshi. Muyitegereze".

Benshi mu babonye integuza y’iyi ndirimbo barimo umuramyi Jado Sinza bagaragaje ko bishimiye cyane iyi ndirimbo ndetse bakaba bayitegerezanyije amatsiko, akaba yabaye uwa mbere mu gupostinga iyi nteguza ku rukuta rwe rwa WhatsApp.

Indirimbo "Humura" ya Tumaini Byinshi na Aime Frank irasohoka vuba

REBA INDIRIMBO "ABAFITE IKIMENYETSO" YA TUMAINI BYINSHI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.