Ku wa 28 Gashyantare 2025, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi, yasohoye indirimbo ye nshya yise Abba.
Iyi ndirimbo nshya ije gukomeza urugendo rw’umuziki we wuje icyizere n’ubutumwa buhumuriza, aho agaragaza urukundo Imana imufitiye n’uburyo yayiyeguriye mu buzima bwe bwa buri munsi.
Mu magambo ayigize, Abba ni indirimbo yuzuye gushima no gutangarira urukundo Imana yagaragarije abantu.
Tumaini Byinshi aririmba agira ati: "Ubu bwiza ngendana mbukesha wowe, urukundo wanyeretse ntirugira umupaka. Ineza yawe inyomaho uko bukeye, nyibonesha amaso yange, si inkuru mbarirano." Aya magambo agaragaza ukwizera kwe gukomeye n’ukuntu abona uko Imana igira uruhare mu buzima bwe bwa buri munsi.
Amavu n’amavuko y’iyi ndirimbo ugendeye ku biyivugwamo
Nk’uko byagenze ku ndirimbo ye yise Kanani, ubona ko Abba yaturutse mu mwanya wo gutekereza ku buzima bwe n’urukundo Imana imwereka.
Mu ndirimbo agira ati: "Mu byo nkora byose, ndakubona. Mu by’ukuri nabuze amagambo yagusobanura." Aha agaragaza ko uko bwije n’uko bukeye, abona urukundo n’ineza by’Imana, bigatuma arushaho kuyegera.
Iyo ndirimbo Abba ije yiyongera ku zindi ndirimbo yagiye akora mbere nka Kanani, Umwambi n’izindi zamuhaye igikundiro mu Rwanda no hanze yarwo.
Tumaini Byinshi n’uruhare rwe mu muziki wa Gospel
Tumaini Byinshi ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda, ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye n’umuryango we.
Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo Abafite Ikimenyetso, yatumye agira izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubuhanga bwe mu kwandika no kuririmba bwatumye indirimbo ze zigera kuri benshi, aho kuri YouTube Channel ye, zimwe mu ndirimbo ze zamaze kurebwa n’abarenga miliyoni.
Iyi ndirimbo Abba iri mu murongo umwe n’izindi ndirimbo ze, aho akomeza kwibutsa abantu urukundo Imana ibafitiye, ko ibana na bo uko bukeye n’uko bwije.
Ibyo wamenya ku ndirimbo "Abba"
• Igihe yasohokeye: 28 Gashyantare 2025
• Ubutumwa nyamukuru: Urukundo n’ineza by’Imana mu buzima bwa buri munsi
• Aho wayisanga: Iyi ndirimbo Abba iraboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no kuri YouTube Channel ya Tumaini Byinshi.
Tumaini Byinshi akomeje kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite umurongo uhamye mu muziki wa Gospel, aho indirimbo ze zihumuriza imitima ya benshi.
Abba ni indirimbo nshya igaragaza ubuhanga bwe kandi yagufasha gushimira Imana no kuyiramya. Fatanya na we!