Alpha Rwirangira wamamaye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe, umwe mu baramyi bazwi cyane mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, yashyize hanze indirimbo yise Imani Yako mu gihe ari guteganya kuza mu Rwanda.
Iyi ndirimbo Imani Yako (Ukwizera Kwawe) yasohotse ku wa 25 Ukwakira 2024, yayikoranye n’undi muramyi witwa Bobo Muyoboke uzwi mu ndirimbo nka Mana Uranzi, Twasanze Bakuvuga, Arankunda n’izindi nyinshi.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye mu gitabo cya Luka 17:19 hagira hati: “Kandi aramubwira ati ‘Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.”
Alpha Rwirangira yagize ati: “Iyi ndirimbo iri mu Giswayile, ikaba isobanurwa mu Kinyarwanda ngo Kwizera Kwawe. Ni indirimbo nanditse mfatanyije na Bobo Muyoboke dufashijwe n’icyanditswe kigaragara muri Luka 17:19.”
Yakomeje agira ati: “Ushobora kuba urwaye cyangwa uri guca mu bihe bigoye kwihanganira, ariko gira ukwizera kandi utabaze Yesu, azakubohora. Yesu ni we womora ibikomere kandi akadufasha kubona ibyo dukeneye byose.”
Ayishyize hanze mu gihe gito avuye mu bitaramo ngarukamwaka yise "Amashimwe Concert" biba bigamije gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye muri Kanada kongera kugirana ubusabane n’Imana.
Rwirangira yavuze ko ategura ibi bitaramo agamije gufasha abatuye Kanada guhimbaza Imana agira ati: “Ibi bitaramo ni ngarukamwaka, bibaka bigamije gushima Imana.” Icya mbere cyabaye ku wa 13 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Edmonton muri Kanada, akomereza mu Mujyi wa Ottawa ku wa 23 Ukwakira 2024.
Yavuze ko mu byo ateganya muri uyu mwaka harimo no kugera i Kigali agasura umuryango we, ariko kandi bidakunze yahagera mu mwaka wa 2025, nk’uko yabivuze agira ati: “Ndabiteganya cyane (kuza mu Rwanda) ni vuba cyane.”
Alpha Rwirangira ni umuhanzi w’Umunyarwanda utuye muri Kanada. Yavutse ku wa 25 Gicurasi 1986. Ni umwanditsi w’indirimbo witabiriye amarushanwa anyuranye, akaba n’umuririmbyi wazo wamamaye i Rwanda n’i mahanga.
Afite izindi ndirimbo zakunzwe zirimo: Yes, Merci, Yamungu, Birakaze,Anatenda, Long Distance, Question, Deep, Akira, Promise, n’izindi.
Alpha akomeje gukora indirimbo zisingiza Imana
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA ’IMANI YAKO’ YA ALPHA NA BOBO