× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tujyane muri Kenya! Moses Bliss ukunzwe bihebuje muri Afurika agiye kuhataramira

Category: Artists  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Tujyane muri Kenya! Moses Bliss ukunzwe bihebuje muri Afurika agiye kuhataramira

Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2024, mu Kibuga cy’Imikino cya Kenya, hateganyijwe igitaramo gikomeye cya gospel kizitabirwa n’umuhanzi w’Umunyanigeriya Moses Bliss.

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa gospel, Moses Bliss, azataramira mu gitaramo cy’imbonekarimwe kizabera kuri Ulinzi Stadium i Nairobi. Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti “Grace Encounter” yo guhura n’Ubuntu bw’Imana, gitegerejwe n’ibihumbi by’abakunzi b’injyana ya gospel mu karere k’Ibiyaga Bigari, Afurika y’Iburasirazuba no ku rwego mpuzamahanga.

Ni igitaramo kizabera ku kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi, kikaba kitazishyurwa (free entry), ibyo bikaba byatumye gikomeza kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo muri Kenya no hanze yayo.

Moses Bliss ni umuhanzi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo ze zikora ku mitima y’urubyiruko n’iy’Abakristo muri rusange. Uyu mwanya wo gutaramira muri Kenya ni igitangaza ku bakunzi b’umuziki uramya Imana mu karere k’Ibiyaga Bigari na East Africa, kandi ni icyizere gikomeye ko injyana ya gospel izarushaho kubahwa no gukundwa, dore ko buri wese azaba yemerewe kwinjira.

Ku rubuga rwe rwa Instagram, Moses Bliss yanditse ati: “KENYA! Hasigaye iminsi mike gusa. Ku wa Gatandatu utaha tuzahurira ku Kibuga cy’Imikino mu birori bitazibagirana. Mubwire abandi bose! Ntibazabure!”

Moses Bliss, amazina nyakuri ni Moses Uyoh Enang, yavukiye muri Nigeria ku itariki ya 20 Gashyantare 1995. Yatangiye umuziki wa gospel ku mugaragaro mu mwaka wa 2017, asohora indirimbo ye ya mbere yitwa “E No Dey Fall My Hand”.

Kuva mu 2019, yamenyekanye cyane kubera indirimbo “Too Faithful” yatumye abona abakunzi benshi ku mugabane w’Afurika no ku isi hose. Ni umuyobozi w’ikigo cy’umuziki cyitwa Spotlite Nation, aho afasha abahanzi bakiri bato mu rugendo rwabo rwa gospel, akanabashyigikira mu iterambere ry’umuziki wabo.

Mu mwaka wa 2025, Moses Bliss ni umwe mu bahanzi ba gospel bumviswe cyane ku mbuga za interineti nka Spotify, Apple Music na YouTube aho indirimbo ze zagize imibare ya streaming myinshi.

Ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite, yashyingiranye na Marie Wiseborn mu mwaka wa 2024, aho babinyujije itangazo ryabo kuri Instagram ku itariki ya 10 Mutarama 2025 batangaje ko umwana wabo w’imfura yavutse kuri uwo munsi

Moses Bliss ni umwe mu bahanzi b’icyitegererezo ku isi mu muziki wa gospel, akaba ari no ku isonga mu guteza imbere injyana ya kuramya muri Afurika no ku isi hose.

Moses Bliss hamwe n’umugore we, bambaye imyambaro y’ubukwe.

We na Marie Wiseborn mu mwaka wa 2024 bakoze ubukwe, kandi mu ntangiriro za 2025 bombi babyaye umwana w’imfura.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.