× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

True Promises yaterekeye abakunzi bayo icyansi cy’amata y’inshyushyu mu ndirimbo ‘Gologota’

Category: Choirs  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

True Promises yaterekeye abakunzi bayo icyansi cy'amata y'inshyushyu mu ndirimbo ‘Gologota'

Mu gihe abantu benshi bahangayikishijwe n’ibiciro byazamuwe n’ibikomoka kuri peteroli (Ubanza n’igiciro cy’akadodowa cyarazamutse), itsinda rya True Promise ryamamaje ubutumwa bw’amaraso ya Kristo nk’uko yabigenje muri 2021 ubwo yasohoraga "Mana urera" yakoranye na Benjamin Dube mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyavuzaga ubuhuha.

Indirimbo "Mana urera" yakunzwe cyane mu bihugu bitandukanye ikaba ikomeje kwifashishwa n’amatorero atandukanye, amatsinda n’abahanzi batandukanye mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri ubu rero iri tsinda ryongeye gutereka icyansi cy’amata y’Inshyushyu binyuze mu ndirimbo "Gologota" yibutsa abatuye isi yose kuzirikana umurimo wo gucungurwa bahawe ubwo Kristo yazukaga nyuma y’urupfu rw’agashinyaguro rwabereye i Golgota ku musaraba.

Muri iyi ndirimbo, uyu mutwe w’abaririmbyi babwirisha inanga n’amajwi meza bagize bati: “I Gologota Yesu yarababajwe, I Nyabihanga yarashenjaguwe, yabambwe mu ruhame ku bwanjye umunyabyaha ngo ntazarimbuka."

Iri tsinda rikomeza rishimangira ko Yesu yatwaye ibyaha by’abari mu isi maze akabambika ukwera kwe nk’umunyembabazi.

Ubutumwa bukomeza bugira buti: "Iyo ataba wowe nari kuba uwa nde? Yesu warakoze, amaraso yawe ni yo yampinduye kuba umwana w’Imana."

Itsinda rya True Promises, rimwe mu matsinda amaze kuba ubukombe ku isi yose nk’ubwami bwa Ahasuwerusi bwaheraga mu Buhinde kugeza Etiyopiya.

Indirimbo Gologota ije yiyongera ku zindi nyinshi iri tsinda ryashyize hanze zigakundwa na benshi zirimo nka Nzamutegereza, Umwami Ni Mwiza, Yesu Ni Mwiza, Iraduhetse, Narababariwe, Mana urera Imana Yacu, Uwiteka Ni We Mugabane n’izindi. Kugeza ubu True Promises imaze gushyira hanze alubumu 5.

Kuva mu 2009, Itsinda rya True Promises ryakoze ivugabutumwa mu duce dutandukanye mu gihugu cy’u Rwanda no mu bihugu byo mu Karere ari nako yaguye imikorere igatangiza amashami mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Burundi, Ubwongereza na Amerika.

Usibye umurongo wa Youtube ‘True Tunez’ banyuzaho ibihangano by’aya mashami yose, True Promises ikoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye isakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.