× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Top 5: Twasuye umuramyi Furaha Berthe - Ngizi indirimbo zuzuye ubutsinzi n’inkomezabugingo

Category: Artists  »  2 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Top 5: Twasuye umuramyi Furaha Berthe - Ngizi indirimbo zuzuye ubutsinzi n'inkomezabugingo

Umuramyi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Furaha Berthe usengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 ni umwe mu baramyi bakomeje guhesha umugisha abakunzi ba Gospel.

Uyu muramyi ukoresha indimi nyinshi mu myandikire usanga akunzwe n’abantu batandukanye. Ni umwe mu baramyi bafite igikundiro yaba mu itorero asengeramo ndetse agakundwa n’abasengera mu yandi matorero bitewe n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze.

Furaha Berthe ni umubyeyi uguwe neza muri Kristo Yesu.

Paradise yateguye urutonde rw’indirimbo ze 5 zikunzwe cyane.

1.Futa Machozi: Ni indirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili ,ushyize mu kinyarwanda " Hanagura amarira". Ni indirimbo yanditse agamije guhumuriza abari mu bihe bikomeye abibutsa ko n’ubwo barizwa n’ibibazo ariko batari bonyine kuko bari kumwe n’Imana. Mu mezi 5, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 96 ku rubuga rwa YouTube aho akoresha amazina ya Furaha Berthe.

2.Mataifa yote: Iyi ni indirimbo uyu muramyi yageneye amahanga yose nk’uko izina ryayo rivuga abibutsa ibyishimo n’umunezero bazagirira mu bwami bw’Imana (abizera izina rya Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza). Iyi ndirimbo mu mezi 8 imaze kuri YouTube Ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 61,217.

3.Shukrani: Ni indirimbo y’amashimwe Furaha Berthe yageneye abakunzi be agamije gushima Imana. Uyu muramyi yari mu mwuka w’amashimwe mvamutima wo gushima Imana ku bw’Imigisha itanga akanibutsa buri wese uzumva iyi ndirimbo kwibuka gushima Imana. Mu mezi 6 gusa, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 41 ku rubuga rwa YouTube.

4.Jerusalem: Ni indirimbo uyu muramyi yanditse agamije kwibutsa abera bo mu isi ko hari igihugu cyiza cy’isezerano abera basezeranyijwe kuzatahamo, igihugu kitarimo agahinda, amarira no gupfusha. Aha yashakaga kuvuga mu ijuru iwabo w’abera.

5.Ntabwo tureshya: Iyi niyo ndirimbo ya vuba uyu muramyi aherutse gusohora Ikaba indirimbo imwe rukumbi ikoze mu kinyarwanda yaje muri top 5. Ntabwo tureshya ni indirimbo yasohotse tariki ya 20/03/2025 bivuze ko imaze amezi 2 gusa.

Bitewe n’uko ikubiyemo ubutumwa buhura neza n’ubuzima bwa buri munsi bwa buri muntu,iyi ndirimbo yarakunzwe bikomeye aho abantu basaga ibihumbi 25 bahinduriwe ubuzima n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo binyuze kuri Youtube.

Uretse kuri YouTube, abantu babarizwa mu rubuga rwa watsap rw’uyu muramyi nabo bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iyi ndirimbo bashimagiza ubushishozi n’ubuhanga ikoranye tutibagiwe n’ihishurirwa.

Uretse izi ndirimbo uyu muramyi akaba n’umwanditsi w’ibitabo azwi mu ndirimbo nka "Pour le meilleur et pour le pire", "Nisamehe", "Jina la Yesu", "Nikwaneema" n’izindi.

Furaha ni umwe mu baramyi b’abahanga babarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ni umwanditsi w’umuhanga w’ibitabo.

Byari ibyishimo bisendereye ubwo yamurikaga igitabo yise "Furaha Berthe Magazine", ku itariki 7 Nyakanga 2024, akaba ari icyegeranyo cy’ibikorwa byose amaze kugeza ku bakunzi be. Ni ibirori by’agahebuzo byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo intiti dore ko iki gitabo cyanyuze mu maboko y’aba Docteurs babanza kugihesha umugisha.

Byari ibyishimo bisendereye ubwo yamurikaga igitabo yise "Furaha Berthe Magazine", ku itariki 7 Nyakanga 2024, akaba ari icyegeranyo cy’ibikorwa byose amaze kugeza ku bakunzi be. Ni ibirori by’agahebuzo byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo intiti dore ko iki gitabo cyanyuze mu maboko y’aba Docteurs babanza kugihesha umugisha

Furaha Berthe arateganya kumurika ikindi gitabo.

Furaha Berthe kandi yagiye atsinda amarushanwa menshi mu byo kwandika. Afite byinshi yagiye yandika, n’ibyo agikomeje kwandika, ubu ukaba wabisanga ku rubuga rw’ishuri rye yashinze "Busy Bees Foundation School" (https://bbfspace.org/) abereye Umuyobozi Mukuru.

Yavuze ko kandi ari hafi gusoza igitabo, kikaba kigaruka ku muryango. Ni igitabo azamurika mu minsi iri imbere, akaba ari no gutegura igitaramo cyo guhimbaza Imana mu kwezi kwa Kanama. Ibi bikorwa byose, avuga ko abigeraho kubera Imana imuha imbaraga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.