× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nshaka kubara ubuzima indirimbo zanjye zizaba zarahinduye mu myaka itanu — Gad B. Rwizihirwa

Category: Artists  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nshaka kubara ubuzima indirimbo zanjye zizaba zarahinduye mu myaka itanu — Gad B. Rwizihirwa

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad B. Rwizihirwa, yavuze ko icyifuzo cye cya mbere ari ukubona ubutumwa aririmba buhindura ubuzima bw’abantu, bukabageza kuri Kristo.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise ku wa 16 Nyakanga 2026, Gad Rwizihirwa utuye muri Norway ariko akaba ari kubarizwa mu Rwanda, yavuze ko urukundo rw’umuziki rwamubayemo kuva akiri muto, nubwo atahise yinjira muri korali nk’uko bagenzi be benshi babigenzaga.

Yagize ati: "Nakunze umuziki nkiri muto, ariko nkiri umwana sinakundaga kuba muri za korali. Ngiye gusoza amashuri yisumbuye ni bwo ninjiye muri korali, maze kuva icyo gihe urukundo nkunda umuziki rugenda rwiyongera cyane. Mu mwaka wa 2014–2015 natangiye kwandika indirimbo, ari na bwo nanditse indirimbo yanjye ya mbere."

Avuga ko kuva icyo gihe umuziki wabaye umuhamagaro n’inzira yo gukorera Imana. Mu byo yishimira cyane mu muziki, agaragaza ko anyurwa no kubona igihangano kivuka, aho amarangamutima, injyana n’amagambo bihurira hamwe bikabyara indirimbo nshya.

Yongeraho ko igihe afashe gitari akaririmba aramya Imana kugeza yibagiwe ibindi byose, ari kimwe mu bihe bimunezeza kurusha ibindi.

Ikindi akunda ni ukubona abantu bakorwaho n’Imana binyuze mu ndirimbo. Ati: "Kubona umuntu atangiye kurira, kubyina, gusimbuka cyangwa gusingiza Imana mu buryo butandukanye kubera ubutumwa bw’indirimbo, ni kimwe mu bintu binshimisha cyane."

Kugeza ubu, Gad B. Rwizihirwa amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo "Humura," "Genda," na "Agati." Avuga ko ubutumwa bwe bushingiye ku rukundo rw’Imana, uburinzi bwayo, no guhumuriza abantu bafite imitima iheze.

Ku bijyanye n’ahazaza, yavuze ko afite imishinga myinshi ijyanye no gukorera Imana no kwegera abantu binyuze mu muziki.

Ati: "Mu myaka itanu iri imbere, icyifuzo cyanjye si ukubara indirimbo gusa, ahubwo ni ukubara ubuzima zizaba zarahinduye. Ndifuza kuzaba narubatse umurage wa muzika uvuga Kristo, ukora ku mitima y’abantu kandi ugasiga ibimenyetso biramba kuruta imyidagaduro y’igihe gito."

Gad yanagarutse ku mbogamizi abona mu muziki wa Gospel, avuga ko hari igihe bamwe bibanda ku mpano kuruta ku kwiyubaka.

Ati: "Umuhamagaro, imyitwarire, kwiga umwuga no gukomeza kwiteza imbere bikwiye kujyana n’impano. Ikindi ni uko hakenewe umuco wo gukosorana no guhugurana mu rukundo, kuko iyo twemera kwigishwa no kwakira inama, umuziki wa Gospel urushaho gutera imbere."

Uyu muhanzi avuga ko n’ubwo umuziki ari umuhamagaro we, anakunda kwiga no gukora ibikorwa bimufasha kwiteza imbere mu mwuka, mu mubiri no mu bwenge. Yize Business & Leadership ndetse aniga ibijyanye n’ubuvuzi, kuri ubu akaba atuye muri Noruveje.

Uretse indirimbo ze bwite, Gad azwi kandi nk’umucuranzi wa gitari, aho yanakoze Guitar Cover y’indirimbo "Uwiteka Ni we Mwungeri" ya Alexis Dusabe afatanyije na Thadee, igaragaza ubuhanga bwe mu gucuranga.

Mu gihe abakunzi be bakomeje gukurikira ibikorwa bye, indirimbo "Agati" ni yo iheruka gusohoka, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 120 kuri YouTube, ikurikiye "Genda" na "Humura," na zo zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Reba indirimbo ye iheruka, Agati

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.