Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Tonzi yavuze ko kugeza muri Nzeri 2025 azagenda ashyira hanze amashusho y’indirimbo ziri kuri album ze uko Imana imushoboza, anateguza kumurika Album ye ya 10.
Tonzi, umwe mu bahanzi b’inararibonye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko ari mu rugendo rwo gusohora amashusho y’indirimbo zitandukanye zigize Albums ze zitandukanye. Mu minsi ishize yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Waranyironkeye” iri kuri Album ya 8, ndetse na “Umbeshejeho” yo kuri Album ya 9.
Tonzi yavuze ko kugeza muri Nzeri 2025 azagenda ashyira hanze amashusho y’izo ndirimbo uko Imana imushoboza, anateguza kumurika Album ye ya 10.
“Kubaho ni Imana. Ibyo dukora cyangwa tugeraho tubishobozwa na Yo. Ubuzima ni yo mpano iruta izindi dufite, n’ubugingo buhoraho tubonera muri Yesu Kristo,” ni yo nsanganyamatsiko y’ubutumwa buvugwa mu ndirimbo aherutse gusohora.
Ku kibazo cy’uko asohora singles (indirimbo za wenyine) nyinshi kuruta indirimbo yahuriramo n’abandi bahanzi, Tonzi yagize ati: “Na collabo ziri mu nzira. Kenshi mba mfite indirimbo nyinshi nakoze njyenyine ariko twamaze no gufata amashusho ya collaborations. Igihe nikigera nzazibagezaho.”
Yashimiye abakunzi b’umuziki we ku bwo gukomeza kumuba hafi, abizeza ko iyi mpeshyi azabagezaho byinshi. Yagize ati: “Inkuru nziza ikomeze kwamamara, izina rya Yesu rizamurwe hose. Nzageza ku bantu indirimbo zubaka, zitanga ibyiringiro n’ubuhamya buganisha kuri Kristo,”
Tonzi kandi yashimiye itsinda rimufasha buri munsi barimo Video Director Eliel Sando, Bahati, Producer Camarade, Wav Lab, Joshua, ndetse n’umuryango we, by’umwihariko binyuze muri Alpha Entertainment.
REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO AHERUKA GUSHYIRA HANZE, Waranyironkeye KURI YOUTUBE: