Harabura iminsi mbarwa umuramyi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya "Tonzi" agakora igitaramo cy’amateka cyiswe "Respect" azamurikiramo Alubumu ya 9 akaba agahigo ke muri Gospel.
Uyu muramyi afatwa nka Kalebu wo muri Bibilia dore ko imbaraga yatangiranye umuziki zitajya zigabanuka. Agiye gutaramana n’abakunzi be mu gihe yongeye kugarura "The Sisters" itsinda ahuriramo n’abahanzikazi b’Ibyamamare aribo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Phanny Wibabara ndetse kuri ubu Liliane Kabaganza akaba yageze i Kigali aho aje kwifatanya n’aba baririmbyi guhembura imitima y’abanyarwanda.
Aganira na Paradise, Tonzi yagize ati: "Imyiteguro tuyigeze kure, turitegura guha abakunzi ba Gospel ubutumwa bwiza. Imyiteguro imeze neza, turashimira Imana irimo kudushoboza". Yavuze ko kuri ubu bari muri practice nyinshi (Ubwo twavuganaga bari bari mu myitozi).
Yavuze ko kuri ubu afite ibyishimo byo kuba Imana yamugiriye icyizere cyo kumurika Respect Album ari kumwe na "The Sisters" abantu yita abavandimwe be. Avuga ko kuri ubu ibintu biryohereye cyane nk’ubuki bwo mu isenga.
Yagize ati: "Respect ni nziza, ni ubuzima, iraryoshye, imyiteguro imeze sawa cyane". Yavuze ko kuba ari Imana yabivuze bikomeje kuryoha cyane. Yanakomoje ku bantu Imana ikomeje guhagurutsa ku bw’iki gitaramo.
Ku byerekeye amatike yavuze ko amatike akomeje kugurwa ku bwinshi aha yashingiraga ku mubare munini w’abakomeje kumuhamagara bamubaza aho aboneka, gusa nk’uko bisanzwe Alpha Entertainment ikaba yarashyizeho uburyo bwo kubona amatike.
Respect Album Lunch iteganyijwe kuwa 31/03/2024. Iki gitaramo kizabera i Nyarutarama muri Crown Conference Hall. Iki gitaramo cya Tonz kikazabera umunsi umwe n’ikindi gitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration" kigamije gushyigikira Bibilia, kikaba kizabera muri BK Arena.
Iki gitaramo cyo muri BK Arena cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kikaba kizaririmbamo Israel Mbonyi, James na Daniella, Jehovah Jireh, Shalom Choir, Alarm Ministries na Christus Regnat.
Benshi bakomeje gutangazwa n’uburyo Tonzi yamamaza ibi bitaramo ari bibiri kuri status ye ya WhatsApp ndetse na Instagram akoresha aho usanga Flyer y’igitaramo cye akenshi iherekezwa n’icyo gitaramo bizabera umunsi umwe.
Ni ibintu byakoze ku mutima abakunzi ba Gospel nk’uko Paradise ibikesha abahanzi babiri baba mu gihugu cya Canada batashatse ko amazina yabo avugwa muri iyi nkuru ndetse n’umwe mu banyamakuru bakorera imwe muri television yo mu Rwanda.
Icyo bahuriraho ni uko Tonzi afite umutima utangaje wuzuyemo urukundo n’ubugwaneza dore ko ibi bitakorwa na buri wese.
Ubwo yabazwaga na Paradise impamvu yamamaza ibi bitaramo byombi, Tonzi yasubije ko kwamamaza ikindi gitaramo atabibonamo ikibazo kuko intego y’ibi bitaramo byombi ari imwe "Kwagura no kwamamaza ubwami bw’Imana".
Yavuze ko ibi ahubwo abifata nk’umugisha kuko abifata nko kwaguka kwa Gospel. Ahubwo akaba yavuze ko ubutaha byaba byiza hagiye habera ibitaramo bitanu umunsi umwe kuko byatuma intama nyinshi zishyikirizwa umwungeri mukuru ariwe Kristo.
Tonzi agiye gukora igitaramo cy’amateka
Respect Album Launch ni igitaramo kigamije kumurika Album ya 9 y’umuramyi Tonzi ikaba album "ikubiyemo uhuhamya bwe". Ikindi iyi album iriho indirimbo "Kora" ihuriyeho abahanzi 15. Uyu muramyi avuga ko Imana yamuhaye indirimbo nyinshi ku buryo umwanya umubana mutoya kuko buri munsi ziba zidudubiza muri we.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, abajijwe impamvu yahisemo kumurika Album mu mwanya wo kumurika EP, yavuze ko Album ni uburyo bwe Imana yamuhaye. Yavuze ko indirimbo zikidudubiza muri we akaba yiteguye kurekura n’izindi.
Iyi Album Respect ikaba iriho indirimbo 15 ari zo ’Respect’, ’Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.
Indirimbo ‘Kora’ ifite umwihariko kuko yayikoranyeho n’abahanzi 15 ari bo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira ndetse na Grace de Jesus.
Album ye yakozweho na ba Producer bazwi cyane muri Gospel barimo nka Camarade Pro, Moky Vybz, Didier Touch, Sam Pro, inononsorwa na Bob Pro na Nicolas.
Amatike yo kwinjira muri ik Gitaramo kizabera muri Crown Conference Hall iherereye i Nyarutarama akaba aboneka hifashishijwe ikoranabuhanga. Ushobora kunyura ku rubuga rwa www.rgtickets.com ukagura itike. Ku bantu bazagura tiket mbere y’igitaramo bakaba bashyiriweho ubwasisi .Ushobora kugura Tiket ya 10k, 25k ndetse na 50k.
Ku bantu bazatinda kugura Tiket bashobora kuzumva iki gitaramo mu matangazo Tiket zashize, cyangwa se bagira amahirwe bakagura amatike kuri gate nk’abagurura, dore ko itike ya 10k Frw izaba igeze ku mafaranga 15k Frw; Tiket ya Gold yaguraga 25K Frw ikazagurishwa 50k Frw mu gihe iyaguraga 50k Frw ku munsi w’ibirori izagurishwa 100k Frw.
Aho wakura amatike y’igitaramo cya Tonzi azamurikiramo album ya 9
Tonzi ari no kwamamaza igitaramo kizabera ku munsi umwe n’icye