× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi atanze ubwugamo bw’izuba ry’impeshyi mu ndirimbo "Nahisemo" y’ubutumwa buryoshye cyane-VIDEO

Category: Artists  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Tonzi atanze ubwugamo bw'izuba ry'impeshyi mu ndirimbo "Nahisemo" y'ubutumwa buryoshye cyane-VIDEO

Uyu munsi navuga amanywa n’ijoro, ngo uyu munsi undutira iyindi mu buzima, ngo uyu munsi amateka yanjye yahindutse ubwo nakiraga Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye. Namenye neza impamvu yo kubaho kwanjye, ntangira kubaho ubuzima bufite intego!Anyobora anshoboza kugendera mu nzira zijya i Siyoni negukana intsinzi y’iteka!!!! Ooh Alleluiah!

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahawe umutaka wo kwikinga izuba ryo mu icyi mu ndirimbo nziza yujuje ibyangombwa. Mu buryo bw’Umwuka, izuba ryinshi warigereranya n’ibihe bikomereye abakristo, ni ibigeragezo bibaca intege.

Nubwo turi mu gihe cy’Impeshyi, ariko si yo twashatse kuvuga ahubwo turivugira ibigeragezo ’duhura nabyo mu rugendo rujya mu Ijuru’. Mu gihe cy’izuba ryinshi, abantu benshi bagira umwuma, ariko "Nahisemo" irakubera ubwugamo bw’izuba ryinshi riri kukugeraho (abari mu Mwuka barabyumva).

Ubu bwugamo, buri mu ndirimbo nshya y’umuramyi Uwitonze Clementine (Tonzi) yitwa "Nahisemo". Ni indirimbo igaruka ku rugendo rwe rwo kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Kuririmbana na Tonzi ko wahisemo Yesu kuko ari we mahoro yawe, bizakurinda ibigeragezo byinshi bishaka kukwihebesha.

Aganira na Paradise.rw, Tonzi yagize ati "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ubutumwa buryoshye cyane kuko ariyo ntangiro nziza nagize mu rugendo rwanjye igihe nakiraga Kristo Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, nasanze mu mahitamo nagiye ngira mu buzima kuko nubaha cyane amahitamo.

Ni ikintu nitondera cyane mu buzima kuko umuntu agirwa ahanini n’ibyo ahitamo. Nasanze ntacyandutira kuba narahisemo kuyoborwa n’Imana kuko ariyo muyobozi wanjye Mukuru dukorana mu Nguni zose z’ubuzima.

Niwe unshoboza muri byose, nasanze kwibera mu bwiza bwe nta kibiruta, umufite abaho neza, nubwo yaba anyura mu bihe bikomeye aba afite urutare yegamiyeho rumuha imbaraga zo kunesha, kandi no m’ubuzima busanzwe harimo itandukaniro ry’abamufite bayoborwa nawe".

Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo ifite amajwi meza kandi ayunguruye ndetse n’amashusho meza akoranye ubuhanga. Yumvikana nk’iyanditswe ku bw’imbaraga z’amasengesho, ikaba yarakozwe na team isanzwe izwiho gukora indirimbo mpuzamahanga. Yakorewe muri Alpha Entertainment, Tonzi asanzwe abarizwamo.

Yakorewe mu gihugu cy’u Bubiligi ikorwa na Producer Didier Touch mu buryo bw’amajwi. Ukuboko kw’iburyo kwa Camarade Pro gusanzwe kuzwiho imbaraga ni ko kwakoze ’arrangements’ y’iyi ndirimbo, mu gihe kabuhariwe Producer Nicolas ariwe wubatse Mixing&Mastering yayo. Amashusho yayo yakozwe na kizigenza Eliel Filmz wakoreye abarimo Ambassadors of Christ n’abandi.

Tonzi asohoye iyi ndirimbo nyuma y’izindi yagiye atanga mu bihe bitandukanye kandi zikaza zije gukora umurimo ukomeye kuko nta ndirimbo ye n’imwe ijya iza idafite intego.

Murabyibuka neza ko yigeze kuririmba ngo "Omushagama ya Yesu", tukamwikiriza tuti "C’est possible"?, ahita atwongeza akanozangendo ati "Ntacyo nabima bana b’Imana, dore dusoje umwaka neza, nimwakire Bonne annee". Twahise tumusubiza tuti "Kuri twese!!!

Indirimbo zakomeje kumududubizamo nk’isoko y’amazi y’urubogobogo asohora indirimbo yitwa "Iby’iwacu" ikaba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane n’bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu ndetse n’abandi benshi bitewe n’ubutumwa bukomeye bushishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gukunda iby’iwacu. Ni indirimbo ifite icyo isobanuye mu bukerarugendo.

Ni umwe mu baramyi bakoze indirimbo nyinshi zifite icyo zisobanuye kandi zizana impinduka muri sosiyete ndetse no mu bwami bw’umwami Yesu Kristo. Indirimbo "Humura" ifatwa nk’ikirangantego cya Tonzi dore ko ari ibendera Kristo yashinze mu mitima ya benshi yifashishije Tonzi.

Ni imwe mu ndirimbo yasanasanye imitima yari yarasenyutse mu bihe bitandukanye kandi nubu ikaba itava ku izima ahubwo irushaho kwibutsa abantu urukundo rutagira akagero rw’umwami Yesu Kristo.

Ni umunyabigwi wihariye uririmba mu ndimi nyinshi, Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza. Ibyo bituma yitwa umuhanzi w’ikitegerezo muri Gospel, umujyanama wa benshi ndetse hari n’abamwita ’Bandebereho’.

Indirimbo nka ’I worship you", "C’est toi", "Penda", ndetse na "Shukuru" ni zimwe mu ndirimbo zikunzwe hanze y’u Rwanda yaba mu bihugu byo muri East Africa ndetse no mu bindi bihugu birimo u Bubirigi, u Buhorandi ndetse na USA aho uyu muramyikazi yataramiye mu bihe bitandukanye.

Mu nkuru yacu itaha turabagezaho byinshi Paradise.rw yaganiriye nawe ndetse n’icyo twamwigiraho.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NAHISEMO" YA TONZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.