× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Call to Leadership: Bishop Prof Fidele Masengo wagize isabukuru agiye kongera kumurika igitabo

Category: Pastors  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

The Call to Leadership: Bishop Prof Fidele Masengo wagize isabukuru agiye kongera kumurika igitabo

Nyuma yo gushyira hanze ibitabo bibiri yise ‘The Grace of God’ na ‘Beyond boundaries’ byose byitsa ku bwami bw’Imana, Bishop Prof Fidel Masengo uri kwizihiza isabukuru y’amavuko agiye kumurika igitabo gishya yise "The Call to Leadership".

Aganira na Paradise, Bishop Prof Fidel Masengo yagarutse ku gitabo gishya agiye gushyira hanze. Yagize ati: "Ni Igitabo kivuga ku muhamagaro wo gukorera Imana nk’umushumba. Kirimo ubutunzi bugizwe n’amasomo ku buyobozi bw’Itorero mazemo hafi imyaka 20".

Ni igitabo cya 1 agiye kumurika muri uyu mwaka wa 2025 nk’uko yabitangaje mu butumwa yatanze kuri konti ye ya Instagram aho yagize ati: "2025 my first book". Kugeza ubu ntiharatangazwa andi makuru yerekeranye n’iki gitabo.

Bishop Prof Fidele Masengo agiye kongera kumurika igitabo.

14 Nyakanga 2024 ni bwo uyu mushumba yamurikaga ibi bitabo bibiri.

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye ko igitabo cyitwa ‘The Grace of God’ yacyanditse ashaka kugeza ku bantu bose ijambo ry’Imana.

Ati “Hari abantu benshi batekereza kujya mu ijuru bishingishikirije imirimo bakora. Nta mirimo wakora kugira ngo ugure gukiranuka. Ku bw’ubuntu bw’Imana Yesu yaduhaye agakiza tutabasha kwigeza.

Ni mu gihe igitabo yise ‘Beyond boundaries’ kireba abantu bose yaba abizera Imana n’abatarayimenya. Yagize ati “Umuntu wese akwiriye kwizera kugira ngo ubuzima bwacu buhinduke. Imana yaturemanye ubushobozi. Ni igitabo kireba abakirisitu n’abatari abakirisitu”.

Bishop Prof. Masengo Fidele ni Umushumba uyobora Itorero Foursquare Gospel Church Rwanda, ni Umwalimu muri Kaminuza akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo.

Tariki ya 1 Gicurasi 2016 ni bwo uyu mushumba yamuritse igitabo cya 1. Ni umuhango wabereye mu itorero rya Foursquare Gospel Church riherereye Kimironko ahari hateguwe igitaramo kidasanzwe cyo kumurika igitabo cyiswe “Intimacy with God ".

Abantu benshi bategereje iki gitabo gishya cya Prof Masengo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.