× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Spirit of Revival 2025: Amahwa 5 y’imifatangwe Shiloh Choir y’i Musanze izanye i Kigali

Category: Choirs  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

The Spirit of Revival 2025: Amahwa 5 y'imifatangwe Shiloh Choir y'i Musanze izanye i Kigali

Tariki 12 Ukwakira 2025 ni itariki itegerejwe cyane mu mujyi wa Kigali kubera igitaramo cy’imbaturamugabo cya Shiloh Choir.

Tariki 12 Ukwakira 2025, si abana b’abantu bambaye umubiri n’amaraso gusa bayitegereje dore ko n’abadayimoni bayitegereje ku bwinshi nk’itariki yo guhura n’akaga gakomeye bitewe n’amabombe yo mu buryo bw’umwuka bazagabwaho binyuze mu gitaramo cyiswe The Spirit of Revival cyateguwe na Shiloh Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Muhoza i Musanze.

Itariki yavuzwe haruguru, ku bakunzi ba Shiloh Choir, bayifata nk’itariki ya Hana yiteguye gutura Samuel nk’ituro ry’ishimwe nyuma y’agasuzuguro ka Penina — umunsi Hana, wari warabaye ingumba, azongera gukundwakazwa na Elukana.

Ku bazi iteganyagihe ryo mu mwuka, barabivuga kenshi: igihe kirageze ngo Bene Eli (abadayimoni bazengereje abanyakigali) basohoke mu myanya bari baritije, kuko igihe cyo gusukaho Samuel amavuta kigeze.

Ni igihe cyo gusohora amasezerano binyuze mu bihe byiza byo kwizera no kwegerana n’Imana — hazabaho kuramya no guhimbaza Imana gusa.

Ibi si bishya ku bakunzi ba Shiloh Choir, cyane ku bataramanye nayo mu gitaramo cy’akataraboneka cyabaye kuwa 23 Werurwe 2025, cyateguwe na Shalom Choir yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge.

Icyo gitaramo cyasize benshi bavugishwa — cyane abanyamakuru ba Gospel, aho umwe yagize ati: “Ese iyi korali iba mu Rwanda?” Hari n’abavuze ko Joyous Choir yo muri KwaZulu-Natal yaba yarashinze ishami mu isanzure ry’ubutunzi bw’u Rwanda, bavuga Musanze.

Buri wese ugifite ingingimira mu mutima ashobora kwisanga yabaye nk’ab’i Sukoti bagwishije umutambyi Gideyoni n’umutwe we Isari, bashidikanyaga ko bafata abagome nka Zeba na Salumuna bari baratesheje umutwe ubwoko bw’Imana bwa Israeli.

Nyamara mwibuke ko Gidiyoni yabakubitishije amahwa y’imifatangwe, uko ni ko Shiloh Choir izabikora ku Cyumweru kuri Expo Ground. Hallelujay!!. Abacamanza 16:8 “Ajyana abatware bo muri uwo mudugudu, aca amahwa yo mu ishyamba n’imifatangwe, abizitagurisha ab’i Sukoti.”

Paradise yabateguriye amahwa atanu y’imifatangwe Shiloh Choir izimanukana i Kigali, izakubitisha abadaimoni:

1.Umufatangwe w’ubutumwa buri mu ndirimbo zabo

Ku bakunzi b’ubutumwa bwiza, indirimbo za Shiloh Choir ntizibura ku maradiyo. Mu ndirimbo zayo zikunzwe harimo Nahisemo Yesu, Ni bande, Iri Jambo n’izindi nyinshi zanditse neza, zisengeye kandi zitondetse. Uyu mufatangwe ushobora gusigira Kristo iminyago, Satani agatakaza abambari be.

2.Umufatangwe w’amajwi meza

Abataramanye na Shalom Choir bazi neza uwo mukono! Shiloh Choir igizwe n’urubyiruko rufite amajwi meza nk’abatorejwe mu mutwe w’abaririmbyi wa Dawidi. Biteganyijwe ko benshi bazarambura amaboko baramye Imana, abatentebutse bagasubizwamo imbaraga n’ukwizera mu mitima yabo.

3.Ijambo ry’Imana – Inkota y’amugi abiri

Ku bakunzi b’Ijambo ry’Imana, hateguwe imvumba n’uruhavu. Shiloh Choir izwiho gukorana n’abavugabutumwa bafite ijambo rifite imbaraga. Mu 2018, bari batumiye Pastor Desire Habyarimana. Uyu mwaka wa 2025, hitezwe ijambo ry’Imana rizakubitisha abadaimoni b’i Sukoti.

4.Protocole nziza

Iyi korali y’i Musanze izwiho kubaho mu mwuka w’ubusirimu. Ku banyakigali, gutaramana nayo ni nk’amata abyaye amavuta. Ku bazitabira igitaramo kizabera kuri Expo Ground i Gikondo, bazahakura amasomo akomeye y’imitegurire. Ku bayobozi b’amakorali n’abahanzi, iki ni igihe cyiza cyo kwiga byinshi.

5.Umufatangwe wo gukubita dayimoni y’ubugugu

Abantu batandukanye bagize amahirwe yo gutaramana n’amakorali y’i Musanze bazi neza uburyo bwabo bwo kwitanga. Iyo bigeze mu gihe cyo gutanga, bitanga batitangiriye itama nk’uko Dawidi n’abatware ba Isiraheli bitanze kugira ngo hubakwe urusengero rw’i Yerusalemu. Icyo gikorwa cyashimishije ubwoko bw’Imana cyane.

Mu Kigali, umuco wo kwitanga uragenda ukura, nubwo hari aho ukiri hasi. Kuba Shiloh Choir y’i Musanze igiye gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali ni intambwe ikomeye yavuye mu miruho n’umurava w’aba bera b’Uwiteka — ibintu byananiranye amakorali menshi akomeye yo muri Kigali.

“The Spirit of Revival” ni igitaramo gitegerejwe n’abanyakigali ndetse n’abatuye hanze y’umurwa. Kizabera kuri Expo Ground I Gikondo. Shiloh Choir izataramana na Prosper Nkomezi, Shalom Choir na Ntora Worship Team. Kwinjira ni ubuntu.

Shiloh Choir igiye kwandika amateka muri Kigali

“The Spirit of Revival” itegerejwe bikomeye n’abanyakigali n’abatuye hanze yayo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.