Ku wa 10 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yakomeje inyigisho zigamije gufasha Abakristo gusobanukirwa neza umwanya wabo ku Mana, ashimangira ko uwakiriye Yesu Kristo atagomba kwifata nk’umukozi w’Imana, ahubwo ko agomba kuba nk’umwana wayo.
Yagarutse ku ntego y’Imana mu kurema umuntu, agaragaza ko Imana yaremye Adamu mu ishusho yayo, ikamuha ubutware bwo kuyobora isi no kuyiganza kugira ngo ubushake bwayo bukorwe.
Yasobanuye ko icyaha cya Adamu cyatumye atakaza ubwo butware, Satani akabwiyitirira, ari na byo byatumye agerageza guha Yesu ubwami bw’isi. Icyakora, Imana ntiyaretse umugambi wayo, ahubwo yohereje Yesu Kristo nk’umwana w’Umuntu, wambaye ishusho n’ubwiza bw’Imana, aje gucungura isi no gusubiza umuntu mu mwanya we.
Ashingiye kuri Yohana 1:9–12, Pastor Gisanura yagaragaje ko abemera Yesu bahawe ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, aho kuba abantu bayikorera gusa.
Yagize ati: “Mbere y’icyaha, Adamu yari umuntu w’Imana, ariko atari umwana wayo nk’uko bimeze ku bemera Kristo. Bityo, Imana yahinduye uburyo ikorana n’abantu, ishyiraho umubano wo kuba abana bayo aho kuba abakozi bahemberwa ibyo bakoze.”
Yasobanuye ko itandukaniro riri hagati y’umukozi n’umwana ari uko umukozi akorera igihembo, na ho umwana we akagira uburenganzira ku byo se amugeneye, kandi agakora yishimye, agamije guhesha umuryango ishema.
Pastor Gisanura yagaragaje ko bamwe mu Bakristo bagorwa no gusobanukirwa iri hame, bagakomeza gusenga Imana bayifata nk’umukoresha bagomba kwishyuza. Ibi, nk’uko yabivuze, bituma hari abishora mu mayeri n’imyitwarire mibi bashaka ibihembo byinshi, mu gihe umwana w’Imana we aguma mu kuri, kuko aba azi ko atazigera avanwaho kuba uwo ari we.
Yibukije ko umwana w’umwizerwa adahindura umuryango n’iyo ibihe byaba bigoye, ahubwo ko aharanira guhesha se ishema, mu gihe umukozi we aba ashobora kuva mu kazi.
Yanagarutse ku rugero rw’imibanire y’ababyeyi n’abana, agaragaza ko umwana urererwa hafi y’ababyeyi agirana umubano ukomeye na bo, akamenya agaciro k’ibyo bamukorera, bigatandukana no mu gihe umwana aba ari kure, wenda yiga aba mu kigo, aho bigorana ko yaha agaciro kuzuye umubyeyi we, cyangwa ngo bagirane umubano ukomeye.
Ibi yabigereranyije n’uko umwizera akwiriye kubana n’Imana nk’umwana, aho kuyibona nk’aho ari umukoresha.
Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura yibukije ko kuba umwana w’Imana bisobanuye kwizera ejo hazaza, kuko Yesu yavuze ko byose bishobokera uwizera.
Yasabye Abakristo kwisuzuma bakamenya icyo bizera by’ukuri, bagasiga imyumvire yo gukorera ibihembo, bakakira umwanya wabo wo kuba abana b’Imana, bayikorera mu rukundo, mu kwizera no mu kumvira.