× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

St Valentin mu Isi y’ibyamamare muri Gospel: Umukobwa wa Masasu, Misigaro, Juliet, Tracy na Ev. Andrea batomoye abakunzi babo

Category: Love  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

St Valentin mu Isi y'ibyamamare muri Gospel: Umukobwa wa Masasu, Misigaro, Juliet, Tracy na Ev. Andrea batomoye abakunzi babo

Byari bishyushye ku munsi w’abakundana (St Valentin) wizihizwe ejo kuwa Kabiri tariki 14.02.2023.

Turibanda ku bo muri Gospel bizihije uyu munsi mu buryo bweruye aho babwiraga abakunzi babo ko babifurije umunsi mwiza w’abakundana, ndetse n’abandi babwiye abakunzi babo amagambo meza y’urukundo ariko ntibagaragaze ijambo St Valentin - bashobora kuba batayemera.

Mu bageneye ubutumwa abakunzi babo ku munsi wa St Valentin, harimo umukobwa Apostle Joshuwa Masasu, Deborah Masasu, wabwiye umukunzi we amagambo asize umunyu, akamumenyesha ko yavuye ku Mana anamushimira ko yamuhaye impano y’ururabo rwiza.

Umukobwa wa Rev. Dr Antoine Rutayisire, Isimbi Abiella, ubutumwa bwe yabutanze mu gitondo cya tariki 15 Gashyantare. Yabwiye umugabo we Safari Brian ko amukunda cyane bitewe n’ibinezaneza yujuje mu mutima we akabyiyumvamo iyo abyutse ndetse n’iyo izuba rirashe.

Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo "Biratungana", yabwiye umugore we Rhoda Mugiraneza [Mama Abraham] ati "St Valentin nziza Rukundo rwanjye. Uzana umunezero n’ibyishimo buri munsi. Ntako bisa kuba ngufite iruhande rwanjye".

Tracy & Rene Patrick bateranye imitoma

Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda mu kiganiro RTV Sunday Live, Tumusiime Juliet, ntiyatanzwe! Yise umugabo we "My Kilove" mu kumvikanisha urwo amukunda cyane. Yongeyeho ati "Mana warakoze kumpa umugisha uhebuje kuko sinzi ko nari kubona undi mugabo mwiza nkawe [John] kuri iyi si. Kuva twamenyana kugeza uyu munsi nturahinduka [...]".

Umuvugabutumwa Andrea Ndereyimana wo muri ADEPR, yanze kuryumaho kandi hari uwamutwaye umutima, uwo akaba ari umugore we Claudine, avuga ko asa nk’intobo na Miss Muheto [Miss Rwanda 2022]. Yanditse munsi y’ifoto ari kumwe n’umugore we, ati "Uyu ni umunsi wacu sha ba Rukundo mwese".

Si abo mu byamamare nya-Rwanda gusa, ahubwo na Franklin Graham wo muri Amerika, akaba umuhungu wa nyakwigendera Billy Graham wafatwaga nk’umuvugabutumwa wari ukunzwe kurusha abandi ku Isi, yatomoye umugore we Jane Austin, amubwira ko amukunda cyane. Tasha Cobbs na Rev. Natasha Lucy nabo bateye imitoma abakunzi babo.

Ku rundi ruhande ariko hari abandi bari bitezwe ko baza gutera imitoma abakunzi babo ku munsi wa St Valentin, ariko amasaha 24 yashize nta kintu barababwira. Bashobora kuba babuze umwanya cyangwa se bakaba batemeranya na rimwe n’uyu munsi na cyane ko hari abavuga ko uwo ukunda, buri munsi biba ari St Valentin, hakaba n’abavuga ko abakristo badakwiriye kwizihiza uyu munsi.

Mu bo twashakishije tukabura ubutumwa bwabo kandi basanzwe bazwiho gutera imitoma abakunzi babo, harimo Papi Clever & Dorcas, Patient Bizimana, James & Daniella, Adrien Misigaro, Aime Uwimana, Diane Nyirashimwe, Alexis Dusabe, Tonzi, Elsa Cluz, Diana Kamugisha, Serge Iyamuremye, Apostle Dr. Paul Gitwaza, Steven Karasira, n’abandi benshi.

Nanone ariko hari abandi bazwi cyane muri Gospel bari bahanzwe amaso ko bashobora gutungurana bakerekana abakunzi babo kuri uyu munsi, ariko nabo izuba ryarinze rirenga nta kanunu k’abo bakundana nabo. Abo twavugamo Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Dominic Ashimwe, Becky Rosci, Josh Ishimwe, Bria Blessed n’abandi.

Umukobwa wa Masasu anyuzwe n’urushako

Juliet yavuze ko atari kubona undi mugabo umeze nka John

Abiella arashima Imana yamuhaye umugabo mwiza umukunda

Bishop Dr. Masengo nubwo atari mu Rwanda yazirikanye umufasha we

Rhoda mu byishimo byinshi

Gentil yateye imitoma umugore we

Prophet Stanly yateye imitoma umugore we Rev. Natasha

Natasha na Stanly ni gutya bizihije umunsi w’abakundana

Apostle Mignonne yabwiye umugabo we amagambo y’urukundo

Umucuranzi Nzungu ntabwo yari kubura gutomora umukunzi we

Beza Deboral yifurije bose St Valentin nziza

Nice Ndatabaye yabwiye umugore we amagambo y’urukundo

Umunyamakuru Frederic n’umugore we bararyohewe!

Ev. Caleb Uwagaba n’umugore we Alice Uwingabire bibukiranyije ko St Valentin yageze

Umuramyi Dr.Albert yabiteyemo urwenya akoresha iyi foto mu kwifuriza abantu St Valentin

Pastor Gaudin yasangije abantu amagambo y’ubwenge kuri St Valentin

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.