× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu 4 umukristo adakwiriye kwizihiza St. Valentin - Umuburo wa Ev. Rosine Ingabire ku rubyiruko (VIDEO)

Category: Love  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Impamvu 4 umukristo adakwiriye kwizihiza St. Valentin - Umuburo wa Ev. Rosine Ingabire ku rubyiruko (VIDEO)

Lukepelia yahindutse St.Valentin. Buri muntu afite gukora amahitamo ye ariko nibura nyuma yo kumenya amakuru.

Mu cyigisho cy’iminota 32 yageneye abatuye Isi akacyinyuza ku rubuga rwa Youtube, Rosine Ingabire yagarutse ku mpamvu nyamukuru zitemerera uwamenye Kristo kwizihiza umunsi wa St.Valentin wizihizwa uyu munsi kuya 14 Gashyantare.

Iki cyigisho gitangira atanga ishusho y’uko uyu munsi nyirizina wizihizwaga i Roma. Rosine Ingabire avuga ko uyu muhango waberaga i Roma witwaga Lupekelia aho bafata ihene n’imbwa bakazibaga maze zigatangwaho ibitambo, uyu muhango ukaba wari ufite amabwiriza awugenga.

Bamaze gukora iyo migenzo bakurikizagaho ubusambanyi, abagore bagiraga uko bambaye n’abagabo bakagira uko bambara, maze bagafata za mpu bakajya bazikubita abagore ngo bari kwakira urubyaro no kororoka.

Babaga babikora basa n’abakira amasezerano, ibyo babikoraga bambaza imana yabo bagafata amazina bakajya batomboza uwo utomboye akaza imbere nawe mugasambana, uko basambana bashoboraga kubikora umwaka wose ndetse bikaba byanaviramo kubana, bakabana burundu ibintu byahise bituma uyu muhango ukundwa cyane ku isi.

Ingabire Rosine yafashe iminota 32 asobanura impamvu abakristo badakwiriye kwizihiza St Valentin

Mu kinyejana cya 5 hari umu Papa witwaga Geracious aza kubona ko uyu muhango wa gipagani uzaza muri Kiliziya.

Ku rundi ruhande havugwagwa inkuru y’umuntu witwaga Valentin wishwe n’Umwami wayoboraga icyo gihe bikavugwa ko ku bwo kwifuza ko abajeni bose bagombaga kwitabira urugamba yari yaravanyeho ugushyingiranwa icyo gihe.

Uwo Mupadiri witwaga Valentin yaje gutanga isakaramento yo gushyingiranwa bituma uwo mwami amwica amuciye umutwe ku itariki ya 14 ukwezi kwa kabiri.

Papa rero yaje gushaka uko uwo muhango uzanwa muri Kiliziya kubera ko abantu bawuboneragamo abakunzi ndetse bakawitirira umunsi wo kubona urubyaro, aza kwifuza ko habaho umuntu uwitirirwa ndetse wanabizize ariwe Valentin, ni bwo rero Lupekelia yiswe St.Valentin.

Ariko noneho nubwo uwo muhango wari umaze kuba uwa Kiliziya Gatolika ntibyakuyeho ko iyo migenzo ya Lupekelia ihinduka, yakomeje gukorwa gipangani.

Mu byarangaga uwo muhango harimo amabara y’umutuku yasobanuraga bya bitambo by’amaraso ya za nyamaswa zabagwaga ndetse n’ibara ry’umweru risobanura ya mata bakozagamo ya moya, bagakoza ku gahanga k’abantu, ayo mabara yakomeje gukora cyane.

Ikindi cyakomeje gukorwa muri St Valentin ni bwa busambanyi ku buryo na magingo aya kuri uyu munsi hirya no hino ku isi, ibyumba bya Hoteli biba byamaze kwishyurwa, kugira ngo baze kubisambaniramo.

ROSINE INGABIRE ARASABA ABAKRISTO KURANGWA N’UBUSHISHOZI

Ev. Rosine avuga ko hari n’ababiteramo urwenya bakagaragaza amafoto yerekena ko ku itariki ya 14 ukwezi kwa kabiri bateranye inda, bishatse gusobanura ko ku munsi wa St. Valentin habaho ubusambanyi bwinshi bukabije mu bakiri bato.

Ubu busambanyi bugira ingaruka nyinshi tubona uyu munsi harimo inda zitateganyijwe, indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina, gucana inyuma ari nayo mpamvu umukristo yakagombye kutawizihiza akanawuzibukira kuko ibiwuranga bikomoka mu mugenzo wa gipagani ndetse bikaba birimo ukuri kwahishwe kubera inkomoko zawo.

Impamvu 4 Umukristo Nyakuri akwiriye kwamagana St.Valentin

1. Ntabwo Imana yemera ibikorwa by’izindi mana bihuzwa bikitirirwa Imana 

Gutegeka kwa 12: 29

Ibyitwaga ibizira ni byo byakorwaga muri Lupekelia ari wo munsi waje guhinduka St.Valentin. Muri icyo cyanditswe mwumvise ko Imana ibyanga urunuka.

Birakwiriye ko ibikorwa byose bisobanura urukundo bitanahuzwa n’umunsi wa St.Valentin kubera ko ari umwuka uzana ubusambanyi, kandi bigatuma abantu bahatakariza ubuzima bwabo.

Avuga ko "Birakwiriye nk’abakozi b’Imana ko duhaguruka tukavuga tuti twamaganye uyu mwuka uzana ubusambanyi bukabije mu bana b’abakobwa n’abana b’abahungu" kuko ubona ari cyo abantu baba basa n’aho babucyereye.

Ati "Babyeyi, namwe bavugabutumwa, n’abashumba mwese muri rusange bakunda igihugu, bagakunda urubyiruko ndetse n’abantu kuko ni bo bagize igihugu, ayo maraso yatambwaga mu gihe cya Lupekelia, niyo abana bacu bariho batakaza ku munsi wa St.Valentin".

Yungamo ati "Uyu munsi mukuru washyizweho n’isi ugaturuka mu mihango y’igipagani, ntabwo abakozi b’Imana bakwiriye kuwuzengurukisha ibindi bikorwa bijya gusa nawo. Ntabwo abakozi b’Imana bakwiriye kuwuzengukisha kuvuga iby’urukundo, bizengurutse umunsi wa St Valentin, ahubwo hakagombye kubaho kuwamagana".

Rosine avuga ko n’iyo wajya mu bihugu by’abisiramu uzasanga nabo batemera St Valentin ndetse hari n’ibihugu bashobora no kubiguhanira uzanye ibya St.Valentin ukabihuza n’urukundo kuko ayo mateka arimo Ikizira cy’ubusambanyi.

"Imana irihagije" ntiyemera ko uyihuza n’ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cyayitirirwa kandi gifite inkomoko mu tundi tumana.

2. Ni umunsi ushyira hejuru urukozasoni ukazamura ubusambanyi

Imana ibyanga urunuka rero. Abalewi 18 uzahasanga imbuzi z’aho Imana yacyashye ubusambanyi bw’amoko yose ndetse muri iki gihe cyacu murabona uko isi imeze nk’iyahumetswe n’ubusambanyi burimo uburaya, ubutinganyi, gucana inyuma, abasambana n’ibyamaswa, abasambanya abana bato, abasambana n’intumbi.

Uyu muhango wa St.Valentin murumva ko ibikorwa byawo byacyashywe n’Imana bikaba nta n’aho wabibona muri Bibiriya. Urumva ko dukwiriye ahubwo kwamagana uyu munsi ndetse n’ibikorwa biwuranga.

3.St.Valentin ihabanye n’amabwiriza ya Bibiliya ndetse n’umurongo Imana ishaka ko abayitirira bagenderaho

Muri iyi minsi satani azana ibishuko byinshi by’ibinyoma agashaka kubihindura ukuri aho usanga ari ukuri kw’igice. Ijambo ry’Imana muri Timoteyo wa kabiri, igice cya 3 riravuga ngo mu minsi ya nyuma abantu bazaba bikundira ibibanezeza.

Aho ushobora kubwira umuntu ibintu bijyanye no kumucyaha cyangwa kumukosora ahubwo akaba yagusimbukana. Aba yifuza gusa ko umubwira ibimunezeza.

Ev. Ingabire avuga ko iki gikorwa "ntikiri mu murongo no mu mabwiriza Imana idutegaka". St.Valentin ikwiriye no kwamaganwa nababyeyi. Ati "Ntabwo dukwiriye kubigira ukuri cyangwa igisirimu. Birasaba ko buri muntu akwiriye gukora analyse y’ukuri kuri uyu munsi tutagendeye mu kigare".

4 Iyo wakijijwe utandukana n’ibya gipagani 

St. Valentin nk’umuhango wa gipagani ni imigenzo yanduye ukwiriye kwitandukanya nayo ntube akazuyazi. Imana ntikunda abantu bari ku cyeragati mbese hagati badafite aho bahagaze.

Yeremeya 31 haravuga ngo "Nagukunze urukundo ruhoraho". Ntabwo indabo dukwiriye kuzitanga kuri St. Valentin, oya. Avuga ko impano n’ikindi gikorwa cy’urukundo wakorera uwo ukunda, bidakwiriye guhuzwa na St Valentin, oya si ngombwa pe, ahubwo washaka undi munsi.

Kubemera amahame y’Imana mukwiriye kuyahitamo aho gusiga no guhindura uyu munsi nk’uwo gukundana.

Umusozo

Muzikane umugambi wa Satani wo gushaka kurandura no kwica urubyaro rw’ejo hazaza. Isi isigaye yimika ikinyoma mu miryango aho ishaka kwambura ’Authority’ ababyeyi bakagombye gufata umwanzuro bigasimbuzwa ’Freedom’.

Kandi uyu mugambi wa satani ugambiriye gucurika ubuyobozi bw’umuryango kandi ni umugambi w’igihe kirekire wo kuzambya umuryango. Tuzibukire ingunzu zazanywe no kona imizabibu yacu.

Ingunzu zangiza ejo hazaza hacu, zona impano dufute, ububyeyi dufite kuko St.Valentin igambiriye kwangiza no kwambura ikintu cyagaciro mu bana bacu.

Ibyerekeye Uwadusangije izi nyigisho

Ingabire Rosine ni Umukristo, umuvugabutumwa akaba n’umubyeyi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bindi akaba aba muri domaine y’uburezi aho ari rwiyemezamirimo urera abana bato muri (Crèche na Maternelle) yitwa La Saeta daycare and babysitting ikorera Remera- Kisimenti.

Aganira na Paradise.rw, Rosine Ingabire yavuze ko yatanze izi nyigisho kugira ngo urubyiruko rumenye ukuri kuri inyuma y’umunsi witiriwe abakundana wa St.Valentin aho kugendera mu kigare, kuko ubusambanyi n’ibindi by’urukozasoni uriya munsi udusigira bigira ingaruka mbi buri wese atakwifuza.

Asoza avuga ko buri muntu afite gukora amahitamo ye ariko nibura nyuma yo kumenya amakuru.

Yatanze inama zafasha cyane urubyiruko

Rosine ni umukristo usanzwe ari umwalimu w’abana bato

REBA INYIGISHO YA EV. ROSINE INGABIRE KURI ST VALENTIN

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uyumunsi nibwo mfashe akanya ndabisoma ariko harimo inyigisho kyane kyane zirwbana Nurubyiruko byaba byiza binyunijwe mubigo byamashuri bikigishwa nkandi masomo kyangwa bikorwa nkamahugurwa kurubyiruko maze tugasigasira ejo hurubyiruko rwacu tunashimangira umuco nyarwanda nkuko Nyakubwa Paul kagame wacu ahora atubwira amagambo yubwejye nsoze nshyimira Mrs Rosine🙏 that’s good ideas 🥰

Cyanditswe na: James Nyagatare   »   Kuwa 12/03/2023 09:29

Irisomo rishyizwe muri porograme yamasomo y’abanyeshuri ryarushaho kugira Irene. Nubishoboka bizakorwe. Murakoze cyane!

Cyanditswe na: Mugwaneza Christine   »   Kuwa 16/02/2023 13:23