× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbwira icyo nahindura kugira ngo nkunyure - Urukundo rwa François Xavier na Yvonne Solange ni isomo ku bashakanye

Category: Love  »  February 2023 »  Sarah Umutoni

Mbwira icyo nahindura kugira ngo nkunyure - Urukundo rwa François Xavier na Yvonne Solange ni isomo ku bashakanye

Abashakanye n’abakundana bitegura kurushinga, bakwiye gukura isomo ku rukundo rwa François Xavier n’umugore we Yvonne Solange.

Aba bombi babwiranye amagambo asize umunyu ku munsi w’abakundana [St Valentin] wabaye kuwa Kabiri tariki 14 Gashyantare, kabone n’ubwo Xavier yari kure y’umugore we. Isomo abashakanye bakura kuri iyi Couple, ni urukundo rubaranga iteka, kandi wakwitegereza ugasanga nta buryarya burimo. Barakundana pe kandi bakabigaragaza.

Urwo bakundana banarwereka Isi mu bihe binyuranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo no mu Itangazamakuru mu kutihererana ibyiza by’iwabo. Guca bugufi, kubwirana amagambo meza, gusabana imbabazi igihe habayeho kubabazanya ni zimwe mu ndangagaciro z’urukundo ziranga aba babyeyi. Abashakanye bose byaba byiza baranzwe n’izi ndangagaciro.

Urugero rwa hafi, mu butumwa Xavier aherutse guha umufasha we ubwo Isi yose yizihizaga umunsi w’abakundana, yaramubwiye ati "Mbwira icyo nahindura kugira ngo nkunyure,..". Wowe uri gusoma iyi nkuru niba warashatse cyangwa ukaba ufite umukunzi, birashoboka utari wavuga iri jambo ndetse ukaba utararibwirwa. Niba byaranabaye ni gacye. Nimubigire umuco.

Amagambo ameze nk’umuvugo Xavier yabwiye umugore we Yvonne kuri St Valentin:

KURE SI KURE
Mukundwa/Mukunzi wanjye
Mugore wanjye Kagoyire
Uruzinduko ndimo
Ntirunyemerera kuba hafi yawe none
Ku buryo bugaragarira amaso
Ariko kure y’amaso si kure y’umutima
Kure si kure
Ndi mu mutima wawe
Uri mu mutima wanjye
Kure si kure
Imitima yacu yibumbiye hamwe
Mu Mutima w’Imana yaduhuje
Kure si kure
Urukundo ruduhuza ntirugira imipaka
Kure si kure
Ndebesha amaso y’umutima
Urebe inseko ngutuye
Kure si kure
Nyumvisha amatwi y’umutima
Wumve ko nkubwiye "ndagukunda".
Icara hamwe wumve
Aya magambo amvuye ku mutima :
Ndagusaba imbabazi
Ku kuba ntaragukunze
Buri gihe uko bikwiye
Ndagushimira
Uko unkunda
N’uko wakira uko ngukunda
Nubwo ari mu ntege nke
Nyabuneka,
Nyigisha kugukunda
Ndashaka kuguha impano yo guhinduka
Mbwira icyo nahindura kugira nkunyure
Mu kwemera, ukwizera n’urukundo
Mvuguruye isezerano
Ryo kukubera indahemuka
Kugukunda no kukubaha
Kugeza gupfa
Imana yasezeranye natwe kubidushoboza
Ni Indahemuka, izabikora.
Twe tugumane ubumwe mu Mutima wayo.
Umukundwa wawe, Umukunzi wawe
Umugabo wawe Ngarambe

Amagambo ameze nk’umuvugo Yvonne yabwiye umugabo we Xavier kuri St Valentin:

Kure uri Rukundo si kure
Mu mutima ugukunda urahari
Uko utera unyibutsa uko unkunda
Kure uri Rukundo si kure
Ndategereje nezerewe uhindukiye
Nta mwanya w‘ubusa wose ni uwacu
Habe hafi habe kure urahari
Kure uri si kure Rukundo
Impano umpaye nteze yombi
Ngushimiye ubwo bupfura ugira
Wamba hafi cyangwa kure uri aha
Nguture nanjye iyo nkeke
Nkebura nanjye aho bikwiye
Ngukunde ubyumve ubisinde!
Ntere mu ryawe nanjye kandi
Mu kwemera, ukwizera n’urukundo
Nkomeje indahiro n’isezerano
Ryo kugukunda no kukubaha
kukubera indahemuka iteka na hose
Akuka ka nyuma nzagasoreze aho
Imana ikomeze ibimfashemo uko
Yo soko ivubuka urukundo ngukunda
Iharirwe ikuzo iteka ryose
Ndi uwawe wese, umukundwa, umukunzi, urukundo byawe wowe wenyine
“Ndagukunda, jya uhora ubyibuka“ ♥

Xavier na Solange bahora mu Ijuru Rito

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.