Umwami Hezekiya yabonye Imana mu gihe cy’ububabare bukomeye yari arimo, abikesha isengesho rimwe yasenze rigakingura amarembo y’Ijuru, rikagenda rigakora ku mutima w’Imana.
Mu buzima bw’iyi si yuzuyemo imibabaro, ibikomere n’ibigeragezo, hari igihe umuntu yumva yananiwe, akumva nta we umubona cyangwa umwumva.
Ariko Bibiliya ikomeza kwibutsa abantu ko Imana ibona amarira yose y’umuntu kandi ikumva n’amasengesho avuye mu mutima umenetse.
Mu nyigisho yasohowe n’umuvugabutumwa Jentezen Franklin, yagarutse ku nkuru y’Umwami Hezekiya, umwe mu bami bavugwa muri Bibiliya, agaragaza uburyo isengesho rye ryakoze ku mutima w’Imana kugeza n’aho ahinduriwe icyari cyamaze gutegekwa.
Franklin yavuze ko amateka ya Hezekiya ari urugero rukomeye rw’umuntu wageze mu gihe cy’ihurizo rikomeye ariko agahitamo kwegera Imana aho kwiheba.
Muri Yesaya 38:2-3 handitse ko “Hezekiya yahindukiriye uruhande rw’urukuta agasenga Uwiteka ati ‘Nyibuka Mana, uburyo nagendeye imbere yawe mu kuri no mu mutima wuzuye ubudahemuka, nkora ibikunezeza.’ Maze ararira cyane.”
Uyu muvugabutumwa yavuze ko ayo magambo ari rimwe mu masengesho yuzuye ukuri, intege nke n’amarangamutima akomeye biboneka muri Bibiliya. Hezekiya ntiyibukije Imana ibikorwa bikomeye cyangwa icyubahiro yari afite nk’umwami, ahubwo yayibukije gusa ko yayibereye indahemuka.
Jentezen Franklin yavuze ko icyakoze ku mutima w’Imana atari amagambo gusa, ahubwo ko ari n’amarira ya Hezekiya.
Ati: “Imana ntiyumva amagambo gusa, ibona n’amarira. Hari igihe umuntu abura amagambo, ariko amarira akaba ururimi Ijuru ryumva neza cyane.”
Inkuru ya Hezekiya itangira nyuma y’uko umuhanuzi Yesaya amugejejeho ubutumwa bumubwira ko agiye gupfa. Bibiliya ivuga ko yari arwaye cyane kandi nta cyizere cyo gukira yari afite.
Ariko aho kujya impaka cyangwa kurakarira Imana, Hezekiya yahindukiriye ku rukuta, yihererana n’Imana, ayisuka imbere ibyari mu mutima we wose.
Franklin yavuze ko rimwe na rimwe amasengesho akomeye aturuka mu gihe umuntu avuye mu rusaku rw’abantu, agasigara wenyine imbere y’Imana n’umubabaro we.
Yanasobanuye ko Hezekiya yibukije Imana ibintu bitatu by’ingenzi yari yarakoze: kongera gufungura urusengero rw’Imana, gusubiza abantu mu kuramya nyakuri no kongera ibikorwa byo gutanga ibitambo byo gushima no kwihana.
Nyuma y’ayo masengesho n’amarira, Imana yahise isubiza.
Muri Yesaya 38:5, Imana yavuze ko “Yumvise isengesho rye kandi ikabona amarira ye. Ikamusezeranya kumwongerera imyaka cumi n’itanu yo kubaho.”
Franklin yavuze ko icyo gisubizo kitari ugukira gusa, ahubwo ko Imana yanatanze ikimenyetso gikomeye cyo kwerekana ko n’ibidashoboka bishobora kuba. Bibiliya ivuga ko igicucu cy’isaha cyasubiye inyuma, nk’ikimenyetso cy’uko Imana yari ihinduye icyari cyarategetswe.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko munsi y’isezerano rishya, abantu batagikeneye kuba batunganye kugira ngo Imana ibumve, ahubwo ko ubuntu bw’Imana ari bwo butuma umuntu yakira igitangaza.
Ati: “Ubuntu bw’Imana ni bwo butuma umuntu ahabwa igitangaza, si ibikorwa bye gusa.”
Yakomeje avuga ko hari abantu benshi basoma ubu butumwa bafite amarira, bafite ibibazo bikomeye cyangwa bumva ubuzima bwabaremereye, ariko ko bakwiriye kumenya ko amarira yabo atari intege nke.
Ati: “Amarira ni ururimi Ijuru rwumva. Ni ikimenyetso cy’uko umuntu agifite ibyiringiro, agishaka Imana kandi agikomeje kurwana.”
Jentezen Franklin yanasoje atanga isengesho rigufi abantu bashobora gusenga mu bihe bikomeye.
Ati: “Mwami, uzi umutima wanjye. Ubona amarira yanjye kandi uzi ububabare bwanjye. Nagerageje kugendana nawe mu kuri no kugukorera n’umutima wanjye wose. Muri iki gihe gikomeye, ndakwiyambaje ngo wibuke ubudahemuka bwanjye kandi unyumve. Nizeye ko uri kumwe nanjye kandi ko uzahindura ibintu byose bikambera ibyiza.”