Abahanzi Ben and Chance bakomeje kwerekana ubuhanga n’impano bafite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho banyuze imitima y’abakunzi ba Gospel mu gitaramo gikomeye cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi, batumiwemo na Elysee Bigira.
Ben na Chance bakunzwe cyane mu ndirimbo "Zaburi Yanjye", "Igikombe Cyanjye", bataramiye i Burayi mu gitaramo batumiwemo na Elysee Bigira.
Iki gitaramo cyiswe "Gifted For His Glory Season 2" ku bufatanye na "Zaburi Yanjye", cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2026 muri Salle Viage i Brussels mu Bubiligi, kikaba cyarateguwe na Team Production.
Elysee Bigira usanzwe utegura iki gitaramo buri mwaka, yabwiye InyaRwanda ducyesha iyi nkuru ko cyagenze neza cyane kandi kirangwa n’umwuka w’Imana ndetse n’imbaga y’abacyitabiriye.
Yagize ati: “Igitaramo cyaranzwe n’Umwuka w’Imana pe, hari ubwiza bw’Imana. Abantu bari benshi, harimo aba Pastors benshi. Byari byiza ku rwego rwo hejuru, ’comments’ z’abantu na zo ni nziza cyane.”
Iki gitaramo cyari cyamaze iminsi kivugisha benshi nyuma y’uko hatangajwe ko amatike yacyo yari amaze kugurwa ku kigero cya 80% mbere y’umunsi w’igitaramo. Itike isanzwe yaguraga amayero 30 mu gihe iy’icyubahiro yaguraga amayero 50.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Elysee Bigira yari yavuze ko yiteze byinshi kuri Ben na Chance kubera ubuhanga, kwicisha bugufi ndetse n’urukundo bafitiye umurimo w’Imana.
Ati: “Ben na Chance ni abantu twakuranye. Nzi Ben atarashaka Chance, nzi Chance atarashakana na Ben. Turirimbana, tubana kandi dukurana. Nahoraga mbwira abantu ko igihe bazagera i Burayi, cyane cyane mu Bubiligi, hazaza abantu benshi duhuje.”
Yavuze ko aba bahanzi bakiriwe neza cyane ubwo bari bageze mu Bubiligi, na cyane ko bari bamaze kwandika amateka mu gitaramo cya Easter Jubilee bakoreye muri BK Arena kuri Pasika ya 2026, aho bujuje iyi nyubako benshi bagataha banyuzwe, abandi bakakira agakiza
Yakomeje ashimira aba bahanzi ku mutima bafite wo gukorera Imana ndetse n’imico ibaranga. Ati: “Ntabwo nabona uko mbivuga kuko ni byiza cyane. Mbaziho ubuhanga, guca bugufi no gukunda gukorera Imana.”
Yagarutse cyane kuri Chance, amushimira uburyo yakomeje umurimo wo kuririmba no gukorera Imana nubwo yashatse kandi akaba afite abana bane, avuga ko ari urugero rwiza ku bantu benshi bakunze gucika intege nyuma yo kubaka ingo.
Ati: “Hari abantu bavuga ngo twarabyaye tubura umwanya. Chance afite abana bane, yari afite impamvu nyinshi zatuma areka kuririmba, ariko yakomeje gukora umurimo w’Imana."
Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Elysee Bigira yashyize hanze indirimbo nshya yise "Mutima Wanjye", indirimbo y’iminota 28 yakozwe mu buryo bwa Praise and Worship. Ni indirimbo yishimiwe cyane kubera ifasha abakristo komatana n’Imana.
Iyi ndirimbo yanditswe n’abaririmbyi bo muri Alaram Ministries, ikaba iri mu ndirimbo zikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Elysee Bigira ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda, akaba yaramenyekanye cyane akiri muri Gisubizo Ministries mbere yo gutangira gukora umuziki ku giti cye.
Azwi mu ndirimbo zirimo “Abo Yamenye Kera”, “Abanjye Ndabazi”, “Jesus Number One”, “Mokozi Yesu” ndetse na “Erega Mwami”. Buri mwaka ategura igitaramo gikomeye mu Bubiligi cyitwa "Gifted For His Glory".
Igitaramo cyabanje yagitumiyemo Adrien Misigaro uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, naho igitaramo cy’uyu mwaka agitumiramo Ben na Chance bakunzwe bihebuje mu muziki wa Gospel muri iki gihe.
Hari ubwiza bw’Imana - Elyse Bigira ku gitaramo yahuriyemo na Ben na Chance i Burayi