Umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Muhabwanayo Pauline, yashyize hanze indirimbo ye nshya y’amashusho yise “Isiganwa” kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026.
Gusohora iyi ndirimbo ye ya mbere y’amashusho, yabikoze yubahiriza isezerano yari yaratanze avuga ko igihe azaba ayisohoye “bizamera nko kumena ingano mu nkoko zishonje.”
Ni indirimbo yasohokanye ubutumwa bukomeye bwo gukomeza urugendo rwo kwizera Imana nubwo haba hari ibigeragezo, intege nke cyangwa ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu arekera hagati urugendo rwo gukorera Imana.
Mu minsi ishize ari guteguza indirimbo, ubwo yaganiraga na Paradise, Pauline yari yavuze amagambo yakuruye amatsiko ya benshi ubwo yagiraga ati: “Nindekura indirimbo yanjye ya mbere y’amashusho, bizamera nko kumena ingano mu nkoko zishonje.”
Icyo gihe benshi bibajije icyo yashakaga kuvuga, bamwe babifata nk’imvugo y’icyizere gikomeye, abandi babona ari amagambo yuzuyemo ukwizera ku murimo we mushya. Ariko nyuma yo gusohora “Isiganwa”, ubutumwa bw’ayo magambo bwatangiye gusobanuka neza.
Uko byitezwe ko abantu barakomeza kwakira neza iyi ndirimbo no kuyisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga, ni ko birarushaho guhamya ko Pauline yashakaga kuvuga ko iyi ndirimbo izagera ku mitima myinshi yari ifite inyota y’ubutumwa bwiza n’ihumure.
Nk’uko inkoko zishonje zihutira kurya ingano zisutswe hasi, ni na ko benshi bagiye gukururwa n’ubutumwa bwa “Isiganwa”, bakayumva nk’indirimbo ije mu gihe gikwiriye ku bantu bafite imitima inanijwe, abacitse intege n’abari bakeneye amagambo abibutsa gukomeza urugendo rwo kwizera.
Mu kiganiro cyaherekeje isohoka ry’iyi ndirimbo, Pauline yavuze ko yabonye abantu benshi bafite inyota y’indirimbo zibafasha kongera imbaraga mu rugendo rw’agakiza.
Ati: “Hari abantu benshi bananiwe, bafite ibibazo, bafite imitima yacitse intege. Numvaga Imana inshyize ku mutima kubwira abantu ko urugendo rwo kwizera ari isiganwa ridakeneye guhagararira hagati.”
Yakomeje avuga ko “Isiganwa” atari indirimbo isanzwe, ahubwo ko ari ubutumwa bwihariye bugamije gukangura abantu mu buryo bw’umwuka.
Ati: “Mu buzima hari igihe umuntu yumva ananiwe, ariko Imana ntiyifuza ko duhagarara. Isiganwa ry’agakiza risaba kwihangana, amasengesho no gukomeza kureba imbere. Iyo ndirimbo nayikoze numva nshaka kubwira umuntu umwe uri hafi gucika intege nti ‘komera, nturagera ku musozo.’”
Pauline yavuze ko iyi ndirimbo ari intambwe ikomeye mu murimo we wa Gospel, cyane ko ari yo ndirimbo ye ya mbere y’amashusho ashyize hanze nyuma y’izindi yari yarakoze mu buryo bwa audio gusa zirimo “Murajya He?”, “Imbaraga z’Imana”, “Umwami wa Kera” na “Urashoboye”.
Uyu muhanzikazi utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali yavuze ko atinjiriye umuziki ashaka kwamamara gusa, ahubwo ko afite intego yo gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.
Ati: “Nshaka ko umuntu uzumva indirimbo zanjye yumva agaruweho amahoro, icyizere n’imbaraga zo kongera kwegera Imana.”
Yakomeje asaba abakunzi ba Gospel kumushyigikira muri uru rugendo rushya, cyane cyane banyura kuri channel ye nshya ya Pauline Official, aho amaze gushyira iyi ndirimbo nshya “Isiganwa”.
Nubwo ari mushya mu muziki, Pauline agaragaza icyizere n’umuhamagaro bifatika, ibintu benshi batangiye kubona nk’intangiriro nziza y’umuramyi ushobora kugira uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
REBA INDIRIMBO ISIGANWA KURI YOUTUBE, IGUFASHE GUKOMEZA URUGENDO RWO GUKORERA IMANA
Pauline yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ifite amashusho yise “Isiganwa”