× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amakosa buri mugore wese aba ashaka ko umugabo we arekeraho gukora

Category: Love  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Amakosa buri mugore wese aba ashaka ko umugabo we arekeraho gukora

Biragoye ko wabona ababana batagirana ikibazo, biba bigoye, amakosa kuba yabaho byo ni ibintu bisanzwe kuko turi abantu, ahubwo ikibazo ni uburyo bwo kwikura muri ayo makosa nyuma yuko abaye. Aba ari byiza ko buri umwe agerageza kworohereza ubuzima mugenzi we mu gihe bari kumwe.

Aya makosa tugiye kuganiraho n’abakunzi ba Paradise.rw ningombwa ko uba maso ukayirinda, bitabaye ibyo wazisanga nta mukunzi mumarana kabiri buri wese aza agenda bitewe nutwo dukosa duto wanga kwitaho kandi mu by’ukuri twangiza byinshi. Irindi aya makosa mugabo:

1. Koroshya ibintu

Nyuma yo kuruha utereta umukobwa dore bidapfa kuba byoroshye ngo bihite bikunda ako kanya, hari igihe umugabo nyuma yuko bamwemereye urukundo ahita yumva ibintu ari ibisanzwe, akarekeraho gushyiraho agatege akumva yamaze gufatisha. Ibi rero abagore barabyanga cyane kabone nubwo yaba agukunda ate bishobora gutuma afata umwanzuro wo kukureka akabivamo.

2. Kutumva umukunzi wawe

Koroshya ibintu no kutumva umukunzi wawe biratandukanye, ntabwo umubano ukorwa n’umuntu umwe kugiti cye niyo mpamvu buri umwe aba akeneye kumva mugenzi we kugira ngo buri wese abashe kuryoherwa n’urukundo.

Abagore muri iki gihe tugezemo aho buri muntu aba yarisobanukiwe azi uburenganzira bwe, ntibagishaka gusigazwa inyuma haba mu gufata imyanzuro n’ibindi byose, bityo rero ni byiza kumva igitekerezo cyane cyane bitewe nukuntu bababa bita kubintu usanga batanga ibitekerezo bitondeye.

3. Kumuyoboza igitugu

Kutumva mugenzi wawe no kumuyoboza igitugu biratandukanye ntabwo tukiri mu kinyejana cya 16, kuba umugabo ari umukuru w’umuryango ntibivuze ko ibikorwa mu rugo ari ibyo ushaka gusa, urugo si ikigo cya gisirikare. Kuba umukuru w’umuryango bivuze gushyira ibitekerezo hamwe ibyateza urugo imbere akaba ari byo mushyigikira kurusha ibindi.

4. Guca inyuma uwo mwashakanye

Kuba umugabo utanga isezerano ni kimwe no kuba umugabo usigasira ibyo yasezeranye ni ikindi. Bityo rero, umugabo uca umugore inyuma, atera uwo mugore agahinda gakomeye kuko bituma uwo mugore abona ko ntacyo amaze mururwo rugo cyangwa muri urwo rukundo, cyangwa se atamuhagije. Niyo aramutse abonye undi muntu umutereta, akenshi ahita yigendera ntakabuza.

5. Gukubita uwo mukundana

Umugabo nk’uko ari umukuru w’umuryango, ibi bisobanura byinshi harimo kuwurinda icyawubabaza, biba biteye agahinda kubona uwakarinze uwo muryango ahubwo ari we uba ikibazo. Guhoza ku nkenke uwo mwashakanye cyangwa mukundana, bigaragaza ubugwari no kunanirwa kuzuza inshingano zawe nk’umugabo.

6. Gucika intege mu kumwereka ko umwitayeho

Kugira ngo umugore agukunde, akugandukire, biba bisaba ko umwereka ko umwitayeho buri munsi, nturambirwe kubimubwira cyangwa se niba ubona hari ibyo utabasha buri munsi byaba byiza umweretse ibyo uzi ko uzashobora guhora umwereka. Umugore w’umugabo aba akeneye kubwirwa ko ari mwiza buri munsi, aba akeneye kubona ko ariwe umukwiriye, bityo bituma nawe ibyo asabwa abikora nk’uko bikwiye.

7. Kugira umuntu cyangwa ikintu ushyira hejuru y’umugore wawe

Nta mugore uba ushaka kuba mu mubano aho afatwa nk’aho ariwe wa kabiri hari ikindi kimusumbya agaciro muri uwo mubano. Si na byiza kugira ibyo umugereranya nabyo ahubwo byaba byiza utiriwe umugereranya. Numwereka ko ari uwa mbere nawe azagufata nk’uwa mbere.

8. Kwibagirwa itariki y’amavuko ye n’andi matariki y’ingenzi mu buzima bwe

Ushobora kumva ibi ari ibintu biri aho ariko mu by’ukuri abagore ni abantu bita ku tuntu duto cyane kandi weho wumva ko biri aho. Kwibagirwa akantu nk’ako itariki yavutseho, bishobora gutuma yanzura ko n’ubundi utamwitayeho, bikaba byiza rero utuntu twose uzi ko yitaho nawe utwitayeho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.