× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu ugomba kwirinda ukinjira mu rukundo niba utifuza kubabara

Category: Love  »  February 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibintu ugomba kwirinda ukinjira mu rukundo niba utifuza kubabara

Urukundo ni rwo rwonyine ruhuza abantu babiri batandukanye, umusore n’umukobwa bakaba umubiri umwe. Kugira ngo abantu babane, hafi ya bose babanza gukundana. Ikibazo ni uko usanga hari abahora babihirwa n’urukundo, yewe bataranamarana igihe gihagije.

Muri iyi nkuru Paradise.rw yaguteguriye, harimo ibintu ukwiriye kwirinda ukinjira mu rukundo, mu gihe wifuza kwirinda agahinda gatunguranye. Bishobora kandi gutuma ukomezanya n’uwo mukunzi mushya, mukazagera ku ntambwe yo kurushinga.

Ibyinshi muri byo bireba abakobwa, ariko bireba abantu bose muri rusange:
Jya wirinda guhita ubimenyesha abantu. Niba nta gihe gihagije muramarana, mukaba ari bwo mugikundana, irinde guhita ubibwira abantu bose. Ibi bikubiyemo no kwirinda kumushyira ku mbuga nkoranyambaga, ngo urashaka ko bose bamenya ko muri mu rukundo.

Irinde kwinjira mu rukundo cyane, ngo umwishyiremo birenze ibikenewe. Niba gukunda cyane ari indwara yawe, umuntu wese ukubwiye ko agukunda ugahita umwimariramo, gerageza wige kubigabanya. Ibi ni ukubera ko uba utaramumenya neza.

Ntukamubwire inkuru z’abo mwakundanye mbere. Abantu benshi bagwa mu ikosa ryo kubwira abakunzi babo bashya intege nke z’abo bakundanye mbere, bakababwira ko bagize umugisha kuko barabasimbuye.

Baba bibwira ko ari byo bizatuma uwo bari kumwe abakunda kurushaho, ariko ibi si byo kuko bituma ahita atekereza impamvu nyakuri yatumye mutandukana, agatangira gutekereza n’ibyo uzamuvugaho nimuramuka mutandukanye.

Irinde guhita umusaba amafaranga. Ibi ahanini birareba abakobwa, uretse ko hari n’abasore bashobora kuyaka abakobwa bitewe n’aho isi igeze. Si byiza ko utangira kuvuga ibibazo byawe bikeneye ubufasha bw’amafaranga ku wo mukundana. Iki gihe byose biba bipfuye.

Niba uri umukobwa, umusore nagusohokana ku nshuro ya mbere ntuzishyure ayo mwakoresheje. Ibi ushobora kuzabikora mumaranye igihe, kuko ku nshuro ya mbere nubwo waba wibwira ko ushaka kumwereka ko ushoboye, ashobora kubifata nko gusuzugurwa.

Nakubwira ko azagusohokana, irinde guhita umubwira aho wasohokeye hakubereye heza. Ibi abifata nabi kuko ahita atekereza uwahakujyanye, ibyo mwahakoreye n’ibindi, kandi wenda warahasomye mu bitabo.

Jya wirinda gukabya kwiyerekana uko uri, ngo niba ugira umwete mu kurya uwugaragaze mwasohokanye, unywe byinshi, urye byinshi, … ngo ni ukugira ngo umwereke ko utamwihishamo.

Ntukamubwire umubare w’amafaranga winjiza, ayo ukoresha n’ibindi bigendanye n’amafaranga yawe, birimo agaciro k’ibyo utunze, imodoka, imyenda, imisatsi n’ibindi.

Irinde kuvuga ubuzima bwawe bwose mu gihe gito. Ibintu byo mu muryango w’iwanyu, ibibazo muhura na byo, ibyo mwahuye na byo, ibyo wowe ubwawe wahuye na byo, … irinde guhita ubimubwira. Ibi ni ibintu ubwira umuntu gake gake.

Hari n’ibindi byinshi wakora ukinjira mu rukundo, ariko ibi ni byo Paradise yahisemo kuba igusangije. Gusa ntiwibagirwe ko kwirinda imibonano mpuzabitsina ari byo by’ingenzi kurushaho. Intangiriro nziza, ishobora kugena iherezo ryiza. Iherezo ry’urukundo nyakuri ni urupfu, si ugutandukana.

Guha umuntu umutima wawe burundu bisaba kwitonda

Irinde kumwimariramo mu minsi ya mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.