× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Siriya: Umuntu yiturikirijeho igisasu muri Kiliziya ya Mar Elias ahitana abarenga 20

Category: Amakuru  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Siriya: Umuntu yiturikirijeho igisasu muri Kiliziya ya Mar Elias ahitana abarenga 20

Tariki 22 Kamena 2025, mu murwa mukuru wa Damascus muri Siriya, habaye igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu 20 gikomeretsa abandi 52 bari mu masengesho muri kiliziya ya Mar Elias, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Siriya kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025.

Iki gitero cyiswe “ikimenyetso cy’ubugome bukabije” cyibasiye Abakirisitu bo muri Siriya, kigaragaza uko umutekano wabo ukomeje kuba muke mu gihe igihugu kiyobowe n’ubutegetsi bushyigikiwe n’amatsinda y’intagondwa zayoboye ihirikwa rya Perezida Bashar al-Assad mu Kuboza 2024.

Jeff King, Perezida w’umuryango International Christian Concern (ICC), yavuze ko ubuyobozi bushya bwa Perezida Ahmad al Sharaa budashoboye cyangwa budashaka kurengera Abakirisitu.

Avuga ko ubutegetsi buriho burimo abasirikare b’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Al Qaeda na ISIS, kandi ngo bugerageza kwiyerekana nk’ubwubahiriza uburenganzira. “Intagondwa zifite intego yo guca burundu ubukirisitu muri Siriya,” — Jeff King.

Mu ijambo ryatanzwe nyuma y’igitero, Leta ya Siriya yavuze ko igitero cyagabwe n’umutwe wa Leta ya Kisilamu (ISIS), nubwo cyanashinjwe na Saraya Ansar al-Sunnah, umutwe wa gisirikare wavuye mu mutwe wa HTS (Hayat Tahrir al-Sham), uherutse kuvanwaho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uku kwezi.

Muri icyo gitero cyabaye ku Cyumweru mu gitondo, uwagabye igitero yabanje kurasa abari mu rusengero, hanyuma yiturikirizaho igisasu. Icyo gitero cyabaye kibi kurusha ibindi byose byabaye ku Bakirisitu muri Siriya kuva mu mwaka wa 1860.

Patriarche John (X) Yazigi, Umuyobozi wa Kiliziya y’Abagiriki-Orthodoxe muri Siriya, yanenze Perezida al-Sharaa ko ari kwihanganisha ababuze ababo, aho kwerekana ubushake bwo kurinda Abakirisitu. Yavuze ko “Leta ifite uruhare rwuzuye mu byabaye.”

Kugeza mbere y’intambara ya gisivile yatangiye mu 2011, Abakirisitu banganaga na 10% by’abaturage ba Siriya (miliyoni 2). Ubu hasigaye munsi ya 300,000.

Richard Ghazal, uyobora umuryango In Defense of Christians, yaburiye ko “Siriya itari mo Abakirisitu” itakiri igitekerezo cyo mu ndoto, ahubwo ngo ni ukuri kuri hafi kuba impamo. Asaba Amerika gushyira igitutu kuri guverinoma nshya ya Siriya kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kurinda Abakirisitu n’amadini make.

“Buri gitero cy’ubwiyahuzi, buri kiliziya yasenywe, buri baturage b’Abakirisitu bahunze, bituma Siriya irushaho gutakaza igice cyayo cya gikirisitu kimaze imyaka ibihumbi bibiri,” — Ghazal.

Kiliziya ya Mar Elias yahindutse igicumbi cy’amarira. Si ku bazize icyo gitero gusa, ahubwo ni ku Isi yose

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.