Edwin Mbanda w’imyaka 33 yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munsi w’ejo. Edwin Mbanda ni umwana wa Musenyeri Laurent Mbanda umuyobozi wa Anglican mu Rwanda (EAR).
Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye kuwa 18 Mata nk’uko tubikesha The New Times, ubwo byatangazwaga na Chairman wa Global Anglican Future Conference (GAFCON), uri mu Rwanda kubera iyi nama yahuje abayobozi ba Angilikani bo mu bihugu 57.
Reverand Pastor Foley Beach ati ‘’N’intimba ikomeye cyane mbasangizanyije aya makuru yuko umwana w’umushumba mukuru wa Anglican mu Rwanda Edwin Mbanda yitabye ilImana, mu rupfu rutunguranye cyane ubwo yari asinziriye aho yari ari muri Amerika’’.
Bamwe mu bakunda uyu muryango banyujije ubutumwa bwabo muri komenti aho bihanganishaga abagize uyu muryango.
Uwitwa Jazzy in Rwanda kuri instagram yavuzi ati ‘’Ubugingo bwiza bw’umwana ukiri muto, butashye kare, Imana iruhukirize ubugingo bwe mu mahoro kandi ihe ihumure no kwihangana ku basigaye mu muryango we’’.
Edwin Mbanda yitabye Imana