× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kenya: Umugore n’abana 6 bari mu barenga 100 bapfiriye mu ishyamba aho bari baragiye ngo guhurira na Yesu

Category: Amakuru  »  May 2023 »  KEFA Jacques

Kenya: Umugore n'abana 6 bari mu barenga 100 bapfiriye mu ishyamba aho bari baragiye ngo guhurira na Yesu

Umugabo wo muri Kenya yizera ko umugore we n’abana batandatu bari mu bantu barenga 100 bishwe n’inzara mu ishyamba rya kure nyuma y’uko umuyobozi w’idini rya End Times abategetse kwiyiriza ubusa kugira ngo “bahure na Yesu,” bizera ko isi izarangira muri Kamena.

Ku wa Kane, umushumba wa rimwe mu madini yo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wo mu Itorero Mpuzamahanga ry’Ubutumwa Bwiza, yitabye urukiko, ashinjwa gushishikariza abayoboke b’idini rye kwiyicisha inzara.

Umunyamakuru w’Ubwongereza yavuganye na Stephen Mwiti, umugabo w’umugore we, Bahati Joan, wemera ko umugore we yapfiriye mu majyepfo ya Kenya, hamwe n’abana babo batandatu muri Kanama gushize nabo bari mu bagiye kwiyiriza ubusa.

Bahati Joan n’abana be byagaragaye ko ko binjiye mu itorero rya Pasiteri Mackenzie banajyana mu ishyamba rya Shakahola ryitaruye mu ntara ya Kilifi iri ku nkombe. Bagize urugendo rw’amasaha abiri uvuye muri Malindi, rizwiho ibihuru by’amahwa, ibihuru n’ubushyuhe bwinshi.

Mu kwezi gushize, abapolisi bagabye igitero ku ishyamba rya Shakahola nyuma yo kubona amakuru yerekeye “abaturage binjiyemo bicwa n’inzara bavuga ko bazahura na Yesu nyuma yo gushukwa na Nthenge. Batandatu muri bagenzi ba Nthenge na bo batawe muri yombi muri uru rubanza.

Uwo mu pasteri yashyizeho ahantu hitirirwa amwe mu mazina yo muri Bibiliya. BBC yavuze ko Mwiti yavuze ko abo bana b’uwo mugabo batorotse, gusa polisi ikavuga ko bishoboka ko uwo mugore we n’abana be bapfuye. Mu gihe imibiri yabo itaraboneka, nanone nyir’umuryango akavugako Mwiti azi neza ko bishwe n’inzara mu ishyamba.

Abari mu iperereza bavuze ko hamaze kuboneka ahantu 65 hashyinguwe abantu, aho 110 bemeje ko bapfuye kandi bafite ubwoba ko umubare w’abantu bapfuye ushobora kwiyongera mu gihe iperereza rikomeje.

Abapolisi n’abashinjacyaha bemeza ko bamwe mu bayoboke b’iri dinii bashobora kuba baranizwe cyangwa bakubitwa kugeza bapfuye ibintu bidafite ishingiro.

Nthenge yari yabanje kurekurwa by’agateganyo nyuma yo gutanga ’amadolari 700 (amafaranga ibihumbi 700 yo muri Kenya) ariko yongera gutabwa muri yombi ku ya 15 Mata nyuma yo kuvumbura indi mibiri ine.

Abahoze mu itorero bavuze ko bahatiwe kwicwa n’inzara mu rwego rwo kubahiriza inyigisho zaryo.

BBC yasubiyemo ibyatangajwe na Titus Katana watorotse, avuga ko abagerageje kuva muri iryo dini bitwaga ko ari abagambanyi kandi bagakorerwa ibikorwa by’urugomo. Yavuze kandi ko muri iryo torero hari itegeko ry’uko abantu bagombaga gupfa, abana bakaba ari bo bapfa mbere.

Mwiti arashinja Guverinoma, abapolisi, n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri Malindi kuba bataragize icyo bakora. Komisiyo y’iperereza yasezeranije Perezida William Ruto gukora iperereza kuri iki kibazo.

Hakaba hari ibyabaye bisa nk’ibyo muri Nyakanga umwaka ushize, aho abapolisi bo muri Nijeriya barokoye byibuze abantu 77, barimo abana 23, abapasitori bari barategetse kuguma muri kave munsi y’itorero bagategereza ukuza kwa Yesu Kristo.

Amarira ni menshi ku miryango yabuze ababo bishwe n’inzara nyuma yo kubibwirwa na Pasiteri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.