Inkuru ibabaje iri kuvugwa cyane mu Karere ni iy’abantu basabwe kwiyicisha inzara kugira ngo bahure na Yesu. Imirambo 47 yacukuwe mu mva n’abapolisi ba Kenya muri Malindi, umujyi uri ku nkombe z’amajyepfo y’iburasirazuba bw’igihugu.
Nk’uko BBC ibitangaza, abayoboke 15 ba Good News International Church [Itorero Mpuzamahanga ry’Ubutumwa Bwiza] bakuwe mu mva zitari nke mu ishyamba rya Shakahola.
Ikigo cya Kenya cy’Itangazamakuru (Kenya Broadcasting Station:KBC) cyavuze ko kugeza ubu imva 58 zimaze kumenyekana, yongeraho ko abana bapfuye nabo bari mu bakuwe mu mva.
Hagati aho, Paul Mackenzie Nthenge, washinze iryo torero, uzwi kandi ku izina rya "Cult leader“ [Umuyobozi w’amadini], nubwo ari mu maboko ya polisi, yahakanye amakosa yose.
Nthenge yatawe muri yombi ku ya 15 Mata 2023 nyuma yuko abapolisi bavumbuye imirambo ine ikekwaho kuba ari iy’abantu bicishijwe inzara.
Bivugwa ko Pasiteri yategetse itorero rye kwicwa n’inzara kugira ngo “bahure na Yesu”. Amakuru avuga ko bakoze amasengesho y’iminsi myinshi batarya batanywa, kugeza bashizemo umwuka. Intego y’ayo masengesho yari ukurigira ngo bave mu mubiri ’bahure na Yesu’.
“Mu mva imwe, abashakashatsi basanze imirambo y’abana batatu hamwe na se ku ruhande rumwe na nyina ku rundi ruhande. Indi mva yarimo imirambo y’umugore n’umukobwa, bombi bareba. Bose basaga nk’aho bapfuye mu byumweru bishize". Polisi iganira AFP.
Ati: “Polisi yamenye nibura imva 58 bikekwaho kuba ziri ku butaka bwa Good News International Church, bituma ubwoba bw’uko abapfuye baziyongera ku buryo bugaragara. Ikinyamakuru kimwe cyo muri Kenya cyatangaje ko abantu barenga 100 bashobora kuba barashyinguwe mu mva.
Ati: “Ntabwo twigeze dushushanya hejuru bitanga ibimenyetso byerekana ko iri perereza rirangiye dushobora kubona imibiri myinshi.”