× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Hamuri watabarutse ku myaka 91 yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’Umuvugizi wa AEBR Bishop Ndagijimana

Category: Amakuru  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Rev. Hamuri watabarutse ku myaka 91 yashyinguwe mu muhango witabiriwe n'Umuvugizi wa AEBR Bishop Ndagijimana

Rev. Hamuri Stanislas wafatwaga nk’inzu y’ibitabo mu Itorero AEBR, yashyinguwe i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Umuhango wo gushyingura Rev. Hamuri wabaye kuwa Mbere tariki 24 Mata 2023 ubera ku irimbi rya Kiziguro muri Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba. Witabiriwe n’abapasiteri benshi ba AEBR barangajwe imbere n’Umuvugizi w’iri Torero, Bishop Ndagijimana Emmanuel.

Rev Hamuri witabye Imana ku myaka 91, yaraswe amashimwe n’abo yabanye nabo neza mu minsi y’ubuzima bwe. Paradise.rw yabashije kubona amafoto y’umuhango wo gushyingura uyu mukozi w’Imana. Nyiragitari Thabea, umufasha we Rev Hamuri, ni umwe mu batanze ubuhamya.

Rev Hamuri yitabye Imana ku myaka 91

Manzi Theogene yatanze ubuhamya nk’uwakoranye igihe kinini na nyakwigendera Rev HAMURI

Nyiragitari Thabea, umufasha we Rev Hamuri ubwo yatangaga ubuhamya

Umuhungu umwe rukumbi wa Rev Hamuri, Haguma Ildephonse hamwe na Bellancile warokowe na Rev Hamuri muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akiyemeza kumurerera mu rugo iwe

Aba Bishop bose ba AEBR bitabiriye uyu muhango

Abayobozi b’itorero rya Baptist Church (AEBR) bose bitabiriye uyu muhango

Mukayuhi Jeanne nawe yatanze ubuhamya nk’umuturanyi wa nyakwigendera

Rev Hamuri Stanislas yavutse kuwa 1/1/1932, atabaruka tariki 19/04/2023. Yavukiye mu cyahoze ari Kayove ubu ni mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo. Atabarutse afite imyaka 91 y’amavuko.

Yari mwene MUSHENGEZI na GATOTO. Yari umwana wa 3 mu muryango w’abana 3: Abahungu babiri n’Umukobwa 1. Yize amashuri abanza atandatu ku Nyundo, yiga n’amashuri atatu ya Bibiliya mu CYIMBIRI (ishuri rya Bibiliya).

Rev HAMURI Stanislas yashakanye na NYIRABAGESERA Catherine waje kwitaba Imana, nyuma ashakana na NYIRAHABIYAREMYE Consessa na NYIRAGITARI Thabea.

Bimwe bu byaranze Rev Hamuri Stanislas ni uko igihe yari atangiye kwinjira mu murimo w’Imana yari afite umugore umwe gusa mu gushimangira umuhamagaro we.

Rev Hamuri asize abana 4, n’abandi 2 b’abakobwa yareze, bose babarirwa mu muryango we. Ariko Muri abo 4 umuhungu ni 1 (umwe) n’abakobwa 3, gusa hari n’abandi bana benshi yareze babarirwa mu muryango we. Asize abuzukuru 23 n’abuzukuruza 59 ndetse n’ubuvivi 1.

IMIRIMO YAKOZE

Kuva 1954-1964 yakoze akazi k’ubwalimu mu mashuri abanza muri Kigeyo

Kuva 1964-1975 yakoze mu ruganda rw’ikawa muri Nkora

Kuva 1977- 1980 yabaye umuyobozi w’itorero rya AEBR Mugonwa muri Rutsiro ari Pasiteri

Mu 1980 yerejwe umurimo w’ubushumba burundu

Kuva 1980 -1996 Rev. Hamuri yabaye umuyobozi wa Region y’Ubuganza bwa Ruguru (icyicaro kiri i Nyagasiga)

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 -1996 Rev Hamuri Stanislas yaje kongererwa ishingano ahabwa kuyobora na Region y’Ubuganza bw’Amajyepfo (icyicaro kiri i Mwurire).

Kuva 1996 - icyicaro cy’ubuganza bwa ruguru cyimuriwe mu cyahoze ari Byumba, akomeza kuyobora amatorero yose agize AEBR ya Byumba kugeza mu mwaka wa 2004

Kuva 2004-2006 Rev. Hamuri yayoboye AEBR Ngarama

Kuva 2006 Rev. Hamuri yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Rev Hamuri Stanislas yabaye umwe mu bagize Komite Nyobozi ya AEBR igihe kinini. Usibye kuba yarayoboye amatorero ya AEBR atandukanye, Rev Hamuri yagize urugare mu gushinga amashuri atandukanye twavugamo: Amashuri ya Nyagasiga, Nyagisozi, Gahara na Ngarama. Yagize kandi uruhare mu gushinga amashuri ya Bibiliya ya Ngarama na Nyagasiga.

UBUHAMYA BWA REV. HAMURI WFATWAGA NK’INZU Y’IBITABO MURI AEBR

Rev. Hamuri Stanislas yakoreye Imana mu buryo butandukanye kuko yagiye atoza abakozi b’Imana akanabereza ishingano z’ubushumba. Ikindi ni uko imirimo y’ivugabutumwa myinshi yakoze, ingendo yazikoreshaga igare ku buryo hari n’aho byamusabaga kurara nzira.

Mu ndangagaciro zamuranze harimo kwitangira umurimo w’Imana nta gucika intege, aho yabaye icyitegererezo cya benshi mu matorero atandukanye yo muri AEBR cyane cyane mucyahoze ari Byumba.

Rev Hamuri Stanislas yigeze kuba avuye mw’ivugabutumwa i Mwurire arohama muri Muhazi ibyo yari afite byose birarohama we ararokoka ariko ntiyacika intege.

Kuko yari afite iri hame riri mu byanditswe 1 Abakorinto 15:58 hagira hati "Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami".

Urupfu rwa Rev Hamuri rubaye mu gihe u Rwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba ashimirwa ubutwari yagize muri icyo gihe kuko hari abantu yarokoye bamuhungiyeho.

UBUHAMYA BW’ABANTU BAMWE NA BAMWE KURI REV. HAMURI

Ubutumwa bwa NYIRAGITARI Thabea (umugore wa Rev HAMURI Stanislas)

Mutware wanjye wambereye byose ntacyo nakuburanye mu myaka yose twari tumaranye, sinzibagirwa urukundo n’urugwiro wakiranaga abatugana. Waragwaga n’imbabazi ku bababaye bigaragarira no mu bana twareze.

Ikindi warangwaga n’umuhati ku murimo w’Imana muri byose igihe wari ugifite imbaraga, no mu gihe cy’ubusaza wakomeje kuba icyitegererezo, ugiye ntawe mwanduranije, aho ugiye tuzahagusanga, iminsi nsigaje ku isi nzahora nkwibuka, uruhuke mu mahoro.

Ubuhamya bw’Umuhungu we HAGUMA Ildephonse

Ati "Iyo nabaga mfite ibibazo, Papa naragusangaga nkabikubwira ukansengera, nkongera nkahumurizwa, niyo byabaga ari mu kazi byanyobeye waransengeraga bigakemuka, papa wanyigishije kwizera Imana no gutuza imbere yayo nta kundi uruhuke mu mahoro kuko sinabona ibyo nvuga kuri uyu munsi gusa uri icyitegererezo cy’ibyiza mu kwizera Imana.

Ubuhamya bw’umukobwa we NYIRAZAMU Anastasie

Simfite amagambo menshi yo kuvuga kuko Imana niyo yisubije uwayo, gusa Papa waratubyaye uturera neza ntacyo twakuburanye, watwigishije kubaha Imana no kubana n’abantu bose amahoro. ugiye tugikundana, dusigaranye mukecuru turakwizeza ko nawe tuzabana mu rukundo.

Papa Imana wakorerye guhera tukiri bato igutuze mu bwami bwayo byee

Rev Dr KABAYIZA Leonard yagize ati: "Dushavujwe n’inkuru mbi yo kubura inshuti yacu ikomeye twabanye mu murimo w’Imana dufite ibyiringiro ko Imana imutuje aheza, Tuzabana nawe mu ijuru".

Umuryango wa Pastor Theoneste bati "Turagushimira uburyo watubereye umubyeyi watwigishije gukunda, utwigisha kwihanganira ibibazo no kubishakira ibisubizo mu gihe byabonetse mu murimo w’Imana. Watubereye icyitegererezo, Imana wakoreye kandi wakunze igutuze aheza mu bwami bwayo. Umushumba wawe uzahora ukwibuka igihe mwari mumaranye".

Umukazana we ati "Mubyeyi wanyakiriye neza mu muryango untoza umuco wo kubaha Imana no gukunda abantu Imana iguhe iruhuko ridashira".

Deborah: Sogokuru yatweretse urukundo, yari umubyeyi ugira urugwiro kandi ukunda Imana. Yanyigishije gusenga kandi yankundishije Imana, amasengesho ye yaradukujije kandi ntazazima tukiriho. Tubereyeho kumuhesha ishema. Imana imwakire.

Uwababyeyi: Sogokuru yankundishije umurimo, Gukunda Imana no kubahana, Kwita kunshuti no kubabaye Rest in peace sogoku

Colombe: Sogokuru yambereye umubyeyi mwiza yanyigishije gusenga Imana imuhe iruhuko ridashira.

Gentil: Muzehe ugiye tukigukeneye wari umubyeyi wa bose ntawakuganaga ngo atahe ashonje watwigishije gusenga no gukunda Imana, komeza uruhukire mumahoro.

Patrick: Muzehe igendere watubereye umubyeyi mwiza nakwigiyeho gukunda Imana no kurwanira ishyaka imbere heza ruhukira mu amahoro

Korali Umurwawera bati "Twe nka Korali Umurwawera, abagore, abagabo, abasore n’abakobwa, twifuzaga ko wagumana natwe ku bwa wa mutima mwiza, ubusabane, Imana yashimye ko umurimo wayo uwukomereza mu ijuru twemeza neza ko watashye aheza Data yaguteguriye.

Natwe turaharanira kuzasoza neza urugendo amahoro nk’uko watubereye urugero rwiza. tukwifurije kuruhuka mu mahoro, Korali Umurwawera ntituzakwibagirwa.

Rev. Hamuri yashyinguwe mu ntangiriro z’iki cyumweru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.