Umuramyi w’Umunyarwandakazi uba muri Noruveje, Micomyiza Aimée, yashimye cyane umurimo wa Ben and Chance nyuma yo kwitabira igitaramo cyabo cyabereye muri icyo gihugu.
Uyu muhanzikazi yavuze ko Ben na Chance atari abahanzi bafite impano gusa ahubwo ko ari abambasaderi b’Ubwami bw’Imana bakoresha impano bahawe kugira ngo bageze abantu kuri Kristo.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Micomyiza Aimée yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Imana yakoze ku mitima y’abantu bitabiriye icyo gitaramo.
Yagize ati: “Nishimiye kwitabira igitaramo gikomeye cya Ben and Chance muri Norvege. Ubwiza bw’Imana n’ubuntu bwayo byakoze ku mitima ya benshi bari bahari.”
Yakomeje agaragaza ko aba bahanzi bafite uruhare rukomeye mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Ati: “Si abahanzi bafite impano gusa, ahubwo ni abambasaderi nyakuri b’Ubwami bw’Imana, bakoresha impano bahawe n’Imana kugira ngo bakore ku buzima bw’abantu no kubegereza Kristo.”
Micomyiza Aimée yanagaragaje ko yizera ko iki ari igihe cyiza kuri Ben and Chance cyo gukomeza kugera kure binyuze mu murimo wabo wa muziki, asoza ubutumwa bwe ababwira ko abakunda kandi ko abashyigikiye.
Aya magambo aje mu gihe Micomyiza Aimée na we akomeje urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Amazi y’i Golgotha”, indirimbo yahembuye abantu benshi ndetse ihumuriza abanyura mu bihe bikomeye aho yabibukije ko hari amazi amara inyota, akaba ari ukwakira Yesu Kristo.
Uyu muramyi uba muri Norvege amaze gushyira hanze indirimbo zirimo “Urwandiko”, “Ubwiza Bwawe” na “Ikamba ry’Abanesheje”, n’izindi.
Yatangaje ko afite intego yo gukomeza gukora imishinga itandukanye izamura umuziki wa Gospel ndetse no gukorana n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.
Yifuza gukomeza gukoresha impano ye mu guhesha Imana icyubahiro, gukora indirimbo nyinshi zizubaka imitima y’abantu no gutanga ubutumwa bw’ihumure, icyizere n’urukundo ku bantu banyuze mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
Ben na Chance bagarutsweho na Aimee Micomyiza, ni abaramyi bakunzwe cyane muri iki gihe bakaba baherutse gukora igitaramo cy’amateka aho bujuje BK Arena kuri Pasika tariki ya 05 Mata 2026.
Bari kuzenguruka isi bamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu. Nyuma yo kuva i Burayi, bategerejwe muri Canada aho bazakora ibitaramo mu mijyi itandukanye, ndetse Paradise yamenye ko bazavayo berekeza muri Australia.
Ikindi ni uko buri mwaka kuri Pasika bazajya bataramana n’abakunzi babo mu kwizihiza izuka rya Yesu Kristo.
Micomyiza Aimée yitabiriye ibitaramo bya Ben and Chance muri Norway
REBA INDIRIMBO NSHYA "AMAZI Y’I GOLGOTHA" YA MICOMYIZA AIMEE
REBA INDIRIMBO "IGIKOMBE CYANJYE" YA BEN AND CHANCE