× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom Gospel Festival: Hamenyekanye impamvu Israel Mbonyi yatumiwe muri ADEPR

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Shalom Gospel Festival: Hamenyekanye impamvu Israel Mbonyi yatumiwe muri ADEPR

Mu gihe habura iminsi mike ngo habe igitaramo cyateguwe na Shalom choir cyashowemo imbaraga z’umurengera, Korali Shalom ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge yakoze ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo gusobanura byinshi kuri iki gitaramo ndetse no gusobanura Imirongo migari.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abarimo Rev Past Rurangwa Valentin uyoboye itorero rya ADEPR Ururembo rw’umujyi wa Kigali; Ndahimana Gaspard Perezida wa Shalom choir iri gutegura iki gitaramo, Clement Roger uhagarariye abaterankunga, Jean Luc Rukundo Visi Perezida wa Shalom choir akaba n’Umuhuzabikorwa w’iki gitaramo (Coodinator) n’abandi.

Muri iki gikorwa gikomeye cyiswe Shalom Gospel Festival, Shalom choir yateguyemo ibikorwa bitatu bizasozwa n’igitaramo kizaba kuwa 17/09/2023 muri BK Arena kuva saa munani z’amanywa aho kwinjira ari ubuntu.

Igikorwa cyabanje ni Youth Seminar, cyangwa ihuriro ry’urubyiruko ryabaye kuwa 13/09/2023 muri Dove Hotel. Cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo "Urubyiruko ADEPR Yifuza". Cyitabiriwe n’umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, wanasobanuye urugendo rw’Impinduka muri ADEPR.

Igikorwa cya 2 giteganyijwe kuri uyu wa 04 le 14/09/2023. Iki gikorwa cyiswe Supporting Single Mothers kigamije kuremera abakobwa babyariye iwabo bo mu murenge wa Kinyinya muri Kigali. Iki gikorwa kikaba gisobanuye Ivugabutumwa ry’Imirimo.

Umwaka washize, korali Shalom yakoreye ivugabutumwa ry’imirimo mu karere ka Karongi aho abatishoboye bishyuriwe ubwishingizi mu kwivuza.

I Kigali bifuje kuremera abakobwa babyariye iwabo hagamijwe kubazamurira icyizere cy’ubuzima. Ku bufatanye na Save The Children, abantu 15 mu karere ka Bugesera barangije kwiga kudoda bazahabwa imashini.

Mu murenge wa Kinyinya, abantu 47 basoje kwiga kudoda bakaba baratoranyijwe ku bufatanye n’umurenge wa Kinyinya, bazahabwa imashini 47 bagenewe na Shalom choir.

Igikorwa cya 3 akaba ari igitaramo gisoza Shalom Gospel Festival, giteganyijwe tariki 17 Nzeri aho iyi korali izifatanya na Israel Mbonyi, Ntora Worship Team n’umuvugabutumwa w’umunsi ariwe Past Dan Daniels uzaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwinjira muri iki gitaramo akaba ari ubuntu. Kuva saa Sita zuzuye imiryango izaba ikinguye mu gihe igitaramo nyirizina kizatangira saa Munani z’amanywa.

Avuga kuri iki gitaramo, umuyobozi wa Shalom Choir yashimiye itangazamakuru ku bwo gukomeza kubashyigikira anaboneraho kubasaba kwibutsa abantu kuzahagera kare.

Iki igitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa korali Shalom n’ururembo rw’Umujyi wa Kigali.

Pastor Rurangwa Valentin umushumba wa ADEPR ururembo rwa Kigali rigizwe na Paroisse 12 n’amatorero 161 ndetse n’amakorali asaga 600 yagize ati: "Icyerekezo cya ADEPR harimo guhindura umuntu mu buryo bwuzuye".

Yagize ati "Itorero rya ADEPR rigamije guhindura umuntu ni ukuvuga mu buryo bw’umwuka ndetse n’uburyo bw’umubiri".

Israel Mbonyi azifatanya na Shalom choir mu gitaramo Shalom Gospel Festival

Yakomeje avuga ko iyi concert izabafasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi biganjemo abatabona umwanya uhagije wo kuza mu nsengero, yongeraho ko n’abanyetorero ba ADEPR n’abandi basengera muyandi matorero bazaboneraho gufashwa n’Ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo.

Yakomoje ku gitaramo cyabaye Umwaka ushize (Bye bye vacancies) urubyiruko 8,000 nibo bitabiriye, hakizwa abantu 100, kikaba cyarabereye Car Free Cone.

Yavuze ko iki gitaramo igikorwa bakoze cyo kuganira n’urubyiruko kigamije kuganira kuri ADEPR yifuzwa. Ati "Dukwiriye kugira ADEPR Imana ireba ikavuga iti iyi niyo ADEPR twifuza, n’abanyetorero bakavuga bati iri niryo torero twifuza ndetse n’igihugu".

Yavuze ko nk’itorero rikwiye kwibaza riti" Ese ADEPR twifuza niyo namwe urubyiruko twifuza?
Ese ADEPR y’ejo hazaza igomba kuba imeze gute iteye gute?" Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu bifuje kuganira n’urubyiruko.

Mu bibazo byabajijwe, umwe mu banyamakuru yabajije ati "Muri iki gitaramo hazaba harimo umuhanzi Israel Mbonyi utabarizwa mu itorero rya ADEPR, ese bivuze iki ku bandi bahanzi bazaturuka mu yandi matorero?"

Iki kibazo cyakurikiwe n’icyabajijwe na Janvier wa inyaRwanda wabajije ati: "Kuki iyi concert mwayigize ubuntu?. Ikindi yagize ati: "Mufite abaririmbyi barenga 140, ese ni izihe nyungu mutegereje muri iyi concert? Ni ibihe bintu 3 mwiteze muri iyi concert?.

Umushumba wa ADEPR Ururembo rw’umujyi wa Kigali, Rev Past Rurangwa Valentin

Karasira Steven ukorera Radio Umucyo yabajije ati "Kuki iyi concert yiswe Festival?" Arongera ati "Ese ni korali yatekereje ku ri Seminal y’urubyiruko cyangwa ni politike y’Itorero?

Yakomeje ati K"uki mutatekereje kwishyuza kugira ngo nibura mugaruze amafaranga mwakoresheje? Kuki mutishyuje?

Jean Luck Rukundo, Visi Perezida wa Shalom choir akaba n’umuhuzabikorwa w’iki gitaramo, yasubije ati "Muri gospel cyangwa ivugabutumwa dukora, intego yacu ya mbere ni iyo kwamamaza ubutumwa bwiza, kandi n’abatubanjirije ntabwo bakoraga ibiterane bishyuje.

Twebwe iyo duteguye iki gitaramo ntabwo tuba duteganya kwishyuza, dufite indi ntego yo kuzana abantu kuri Kristo". Yongeyeho ko abantu barushye cyane bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo agahinda gakabije ndetse n’ubwiyongere bwa Divorce.

Yakomeje agira ati: "Icyo dushaka ni uburyo twavura abantu iyo depression na divorce twifashishije ijambo ry’Imana. Yashimangiye ko baramutse bishyuje hari abo baba bakumiriye. Yagize ati: "Inyungu yacu ni uko abantu bakira Kristo akaruhura abantu Imitima".

Kuri Israel Mbonyi, yavuzeko Israel Mbonyi batamwishyuye. Yahamije ko Shalom Choir yegereye Israel Mbonyi bamwereka ko concert barimo gutegura bamusobanurira ko batazishyuza nawe abihuza no kuboneka kwe bityo yemera kuzabana nabo ntacyo yishyuwe.

Umushumba w’itorero rya ADEPR umujyi wa Kigali yagize ati "Si ubwa 1 nsobanuye ibi bintu, muri ADEPR biremewe ko umuhanzi cyangwa Korali ya ADEPR ishobora kugenda ikavuga ubutumwa mu yandi matorero".

Yakomeje avuga ko "ikibazo ni ukwibaza uti bikorwa bite?" Yagereranyije ADEPR n’umuryango agereranya umuvugabutumwa wo muri ADEPR utumirwa mu zindi nsengero akagenda itorero ritabizi, avuga ko aba atagaragaje uburere.

Yagaragaje ko iyo itorero rishaka umuvugabutumwa ryandikira ADEPR. Yahishuye ko n’itorero rya Methodiste Libre ryandikiye Shalom choir ribasaba kubasura le 10/12/2023, gusa biza kwanga kuko icyo gihe Shalom choi izaba ifite sortie.

Yagize ati: "Birashoboka ko twakenera umuvugabutumwa uturutse mu rindi torero nk’uko n’irindi torero ryamukenera". Yavuze ko mbere yo gutumira bareba "abo duhuje imyizerere", yongerako iyo byabaye ngombwa "tureba ibyakubaka ubwami bw’Imana ibindi tukabyihorera".

Yavuze ko mbere yo gutumira Israel Mbonyi habaye kureba ko bahuje imyizerere avuga ko ari ko n’ubundi bigenda. Yongeyeho ati: "Iyo byabaye ngombwa tureba ibyakubaka ubwami bw’Imana ibindi tukabyihorera".

Shalom choir yatangiye mu mwaka wa 1983 aho yari igizwe n’abana batoya bo muri Sunday school.
Muri 1985 yaje kwitwa Umunezero. Nyuma yaje kwitwa Korali y’urubyiruko kugeza mu mwaka wa 1993 ubwo yazaga kwitwa korali Shalom risobanuye amahoro.

Impamvu izina ryahindutse bari bamaze kugera ku bubatse benshi. 78% by’abaririmbyi ba Shalom ni abubatse, 22% urubyiruko.

Ku byerekeranye no gutoranya abazahabwa imashini, Shalom choir yagize iti: "Twakoranye n’inzego bwite za leta, harimo aba ADEPR n’abatari aba ADEPR n’abadakijijwe". Yongeyeho ati "Twagiye tureba abantu ntabwo twagiye tureba idini.".

Iki gitaramo cya Shalom Choir kizebera muri BK Arena tariki 17 Nzeri, gikomeje kwandika amateka dore ko cyateguranywe imbaraga. Ikiganiro n’abanyamakuru kigaruka kuri iki gitaramo, kitabiwe n’abanyamakuru benshi cyane bagera muri 50.

Mu banyamakuru bakomeye Paradise yabanye muri iki kiganiro harimo Seven Karasira wa Radio Umucyo, Ange Daniel wa Radio Umucyo, Peace Nicodem wa Magic Fm, Moses Iradukunda wa Radio Rwanda, Janvier Iyamuremye wa inyaRwanda, Mupende Gideon wa inyaRwanda ari nawe wari umusangiza w’amagambo, Esca Fifi wa Radio&Tv10;

K John wa Kigali Hit, Jean Paul Kayitare wa Imvaho Nshya, Rehema Dudu wa Life Radio, Christian Abayisenga wa Isibo Tv mu kiganiro Holy Room, Johnson Ndekezi wa Umuseke.rw, abari bahagarariye ibinyamakuru bikomeye muri Gospel nka Himbaza Tv, Paradise, Iyobomana Tv, Nkunda Gospel, Zaburi Nshya, n’abandi.

Paradise natwe tuti "Wa mutima urira we, ngwino kwa Yesu".

Jean Luc Rukundo Umuhuzabikorwa w’iki gitaramo "Shalom Gospel Festival"

Ndahimana Gaspard Perezida wa Shalom choir igiye gutaramira muri BK Arena

Hari abanyamakuru benshi cyane yaba aba Gospel ndetse n’aba Secular

Igitaramo Shalom Gospel Festival kiraba kuri iki cyumweru muri BK Arena

RYOHERWA N’INDIRIMBO "URAVUGA BIKABA" YA SHALOM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.