× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom Choir yasohoye indirimbo "Imva ye irarangaye" - Ubutumwa bukomeye bw’agakiza n’intsinzi ya Yesu

Category: Choirs  »  3 months ago »  Our Reporter

Shalom Choir yasohoye indirimbo "Imva ye irarangaye" - Ubutumwa bukomeye bw'agakiza n'intsinzi ya Yesu

Korali Shalom Choir yo mu itorero ADEPR Nyarugenge yongeye kwandika amateka mu muziki wa Gospele nyarwanda, isohora indirimbo nshya yitwa “Imva Ye Irarangiye” ifite iminota 14.

"Imva ye irarangaye" ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bw’intsinzi ya Kristo, aho ihimbaza Yesu watsinze urupfu, akazuka agatsinda icyaha, maze imva ikarandurwa burundu nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yabohowe n’urupfu n’umwijima.

Mu buryo bw’ijwi ryuje imbaraga n’amagambo asize umunyu, “Imva Ye Irarangaye” ishingiye ku nyigisho ya Bibiliya iboneka mu Matayo 28:6 hagira hati: “Ntari hano, yazutse nk’uko yabivuze.”

Indirimbo iributsa ko imva ya Yesu ari itangiriro ry’ubuzima bushya bw’abemera Imana bose. Yerekana ko ubwo Yesu yazukaga, yabohoye abari mu rupfu, maze imva iba inzira y’ubutsinzi aho kuba igicucu cy’urupfu.

Abaririmbyi ba Shalom Choir bavuga ko iyi ndirimbo yabo ari ishimwe riturutse ku byo Kristo yakoze, ariko kandi ikaba n’ihamagarira abantu bose kwemera agakiza ke.

Shalom Choir ifite amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo yakoze mu 2023, ni imwe mu makorali akomeye kandi afite amateka maremare mu Itorero ADEPR, ikaba ikorera kuri ADEPR Nyarugenge, rumwe mu nsengero zifite izina rikomeye mu mujyi wa Kigali.

Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zifite ubutumwa bwimbitse nka "Yampaye ibimwuzuye", “Nyabihanga,” “Uravuga Bikaba,” “Yampinduriye Ubuzima”, "Mana yo mu Ijuru", n’izindi zagiye zigarura imitima ya benshi ku Mana.

Ikiranga Shalom Choir ni amajwi meza y’abaririmbyi bayo, uburyo bunoze bwo gutunganya amajwi, ndetse n’imyandikire y’indirimbo zifite uburemere n’iyerekwa ryiza ryo guhimbaza Imana mu buryo bushimishije, ukongeraho n’ibikorwa by’urukundo.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA SHALOM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.