× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru Babu yavuze ukwigomwa kwa Meddy anahishura ko asengera muri Grace Room

Category: Entertainment  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umunyamakuru Babu yavuze ukwigomwa kwa Meddy anahishura ko asengera muri Grace Room

Umunyamakuru wa The Choice Live, Rugemana Amen uzwi nka Babu, yasesenguye ukwigomwa gukomeye Meddy yagize ubwo yavaga mu by’isi akiyegurira Imana amaramaje, anavuga ko burya atari Umudive nk’uko akunze kubivuga.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoze kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, kibandaga ku bintu bitandukanye birimo n’impamvu abakiri bato muri iki gihe basigaye bakunda ibinezeza kurusha Imana.

Nk’umwe mu bajene bashima Imana nk’uko yabitangaje agira ati: “Nge ndi umwe mu bajene bashima Imana bari hano i Kigali, kandi bagashima Imana bashize amanga, bagaterwa ishema no kuba baramenye ko Imana ibaho kandi bakizera amaraso ya Yesu Kristo”, yasobanuye impamvu nyamukuru abenshi bakunda utubari no gutwika bakirengagiza ibintu by’Imana.

Yagize ati: “Impamvu ni uko iyo umuntu akiri umwana aba yibwira nk’umwana, na Bibiliya irabivuga. Hari ibintu byinshi uba urarikiye, ushaka, hanyuma uko ugenda ukura hakaba bimwe ugenda ugeraho, ukabona ko bimwe mu byo washakaga wabigezeho ariko ukabona atari byo wari ukeneye.”

Kugira ngo byumvikane neza yifashishije urugero rwa Meddy waretse ibyo isi imaranira akiyegurira ivugabutumwa agira ati: “Mu minsi ishize ni bwo Meddy yatanze ubuhamya akavuga ko yagize amafaranga n’ubwamamare, ibyo twirirwa dupfa byose birimo amafaranga, izina rizwi, igikundiro, abagore n’ibindi yabigezeho.

Meddy yari umuhanzi wajyaga ku rubyiniro abakobwa bakamutera imwe mu myambaro yabo, bakarira, bakagwa hasi. Uru rukundo bamwe bapfa bagateranya abandi ngo babangishe abantu babe bari bo bakundwa muri iki gihe, we yararubonye kandi arubona nta kibi yakoze. We ni igikundiro Imana yamuhaye binyuze mu bihangano bye.

Amafaranga twirirwa twamburana, agatuma dukora ibintu byinshi birimo n’ubugambanyi, ayo yarayabonye, agera ku rwego rwo guhabwa arenga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (hafi 130,000,000Frw) ngo ahataramire, arazamuka arakomeza arazamuka.

Tugarutse ku bagore, yagiye muri Ethiopia ahakura umugore. Yageze kuri byinshi bikiri inzozi ku bandi, ariko yarabirebye byose abona ko nta mumaro bifite, abona ko ubuzima butarimo Imana no guhamya Kristo ari ubusa.”

Nyuma yo gutanga uru rugero rwa Meddy, ni bwo na we yivuzeho, akagaragaza uko ahagaze mu Mwami. “Usanga abenshi mu bajeni twarakuriye mu miryango isenga, kuko nkange natwaye ibihembo byo gufata Bibiliya mu mutwe ishuro eshatu mu Ishuri ryo ku Cyumweru. Naririmbaga muri korali, nari nzi Bibiliya.” Ni ko yatangaje.

Yakomeje asobanura n’impamvu yiyita Umudivantisite w’Umunsi wa Karindwi agira ati: Narabatijwe, ndakomezwa, njyewe ndi Umwangilikani nubwo muri iyi minsi nsengera muri Grace Room. Nkunda kuvuga ko ndi Umudive ariko si ndi we, mbivuga mu rwego rwo kugaragaza ko ngendera ku mahame nka bo, ariko nta nubwo ndasengera mu Badive na rimwe.”

Babu avuga ko nubwo umuntu ataba agaragara mu rusengero kenshi ashobora kwera imbuto nziza za gikristo.

Babu abona ko uko umuntu agenda akura ari ko abona ko Imana ari ingenzi mu buzima bwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.