× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gukaranga akanyobwa, ’Truth or Dare’ no kwinjirira: Amarorerwa akongeza ubusambanyi muri Segonderi - Ivugabutumwa rirakenewe!

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gukaranga akanyobwa, 'Truth or Dare' no kwinjirira: Amarorerwa akongeza ubusambanyi muri Segonderi - Ivugabutumwa rirakenewe!

Iyo uganiriye n’umukecuru rukukuri usanga imwe mu mvugo ahora asubiramo nk’inyikirizo y’indirimbo ari ijambo rivuga ngo "Ab’ubu".

Buri gihe kigira ibyacyo yaba ibyiza ndetse n’ibibi, gusa hagahuzwa ingamba zo gusigasira ibyiza no kurwanya ibibi.

Hirya no hino mu mashuri yisumbuye, cyane cyane aherereye mu mugi wa Kigali, Abarezi benshi bahangayikishijwe n’imyitwarire y’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ishobora gukwirakwiza ubusambanyi, bushobora gukurikirwa no gutwara inda zitateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kuva mu ishuri imburagihe.

Ijambo "Gukaranga Akanyobwa" Ntekereza ko abize cyera batapfa kurisobanukirwa.

Mu minsi ishize nari ndimo kwitemberera muri rimwe mu mashuri aherereye mu mujyi wa Kigali, natangajwe no kubona abana b’abakobwa bambaye amashati bafunguye igipesu cyo hejuru ndetse n’icyo hasi.

Numvise ntangaye ngira agahinda mu mutima, nibazaga inyungu yo kwambara ubusa nkayibura. Hashize umwanya, nabonye undi mwana w’umukobwa wambaye yikwije, yafunze ibipesu byose. Namubajije iby’abakobwa nabonye, bafunguye ibipesu ambwirako ari byo bita "Gukaranga akanyobwa".

Yansobanuriye ko ari ugufungura igipesu cyo hasi no hejuru ku buryo umukondo n’amabere bigaragara. Ibi babikora bagamije ngo guteza ibibazo abahungu biga muri icyo kigo, bivuze ngo iyo umuhungu arebye ya mabere umukobwa yanitse, agira ibibazo akamwifuza.

Uwo mukobwa twaganiraga yakomeje kumbwira ati, "abasenga musenge, urubyiruko turugarijwe". Yaboneyeho kumbwira uburyo kandi aterwa agahinda n’abanyeshuri bakora icyo yise "Kwinjirira".

Yambwiye ko ’Kwinjirira’ ari uburyo umukobwa aza mu ishuri yambaye ijipo yaciye umufuka ku bwumvikane n’umusore babeshyana ko bakundana. Ngo akenshi umukobwa araza akicara mu Nguni, umusore akamwicara iruhande akajya amukora mu mifuka agahingutsa intoki mu gitsina cy’umukobwa. Abanyeshuri baba bari kumwe nabo, ntibamenya ibirimo kuba.

Yakomeje ambwira iby’umukino bita "Truth or Dare", avuga ko ari umukino bakina bari muri Groupe [itsinda] ivanze abahungu n’abakobwa, aho uwo ubufindo bwerekeyeho ategekwa kujya guhobera no gusomana n’uwo bamutegetse, yakwanga agakubitwa.

Uwo mukobwa twaganiraga yakomeje agaragaza impungenge z’iriya myitwarire yose yavuzwe haruguru. Asaba ababyeyi kujya bagenzura ko abana babo bafite imifuka mizima, hakabaho ubufatanye bugamije guhana abakobwa bakaranga akanyobwa ndetse no kwamagana burundu wa mukino witwa ’Truth or Dare’, hagamijwe kurwanya ubusambanyi burimo kuzamuka.

Nk’umunyamakuru wa Paradise.rw wiboneye iyi myitwarire mibi iri mu bigo by’amashuri yisumbuye, mbona hakenewe ivugabutumwa mu mashuri kuko wasanga abenshi mu babikora baba batarabwirijwe ubutumwa bwiza cyangwa se bakaba ari abakristo bakeneye kongera gutinya Imana bakirinda icyaha n’igisa nacyo. Abavugabutumwa n’ababwirizabutumwa, mwe gusinzira!.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Kuko bivuzwe haruguru iki kibazo ntabwo Kiri hamwe ahubwo Kiri ahantu hose mu rubyiruko , ikintu gishobora gituma Ibi bicika mu mashuri cyane cyane ni ubufatanye bw’ ababyeyi ndetse n’ ubuyobozi bwaba ubw’ ishuri ndetse n’ ubwa reta kugira ngo byibuze ibyo bicike rwose
Nange ndi umunyeshiri wa kaminuza ariko ibyo mbona byerekeye ku myitwarire idakwiye umwari w’urwejo hazaza bintera agahinda nibaza uko nyuma y’ imyaka nk’ icumi bizaba bimeze ,ese uwo witwara gutyo Ari umukobwa umwana azabyara azamuha ubuhe burere . Abasenga basenge ariko no guhugura bibeho abarimu mu mashuri bahugure , ba animateur na animatrice nabo bahugure bashyireho ni ingamba ndetse ni ibihano ndetse nabo ubwabo babe intangarigero imbere yabo kuri buri kimwe cyose.
Murakoze

Cyanditswe na: Jeannette MUJAWAYEZU   »   Kuwa 25/01/2023 15:46

Birababaje kdi biteye agahinda ababyeyi n’abarezi dufatanye guca iyi ngeso mbi bityo tuzaba dutegura u Rwanda rw’ejo hazaza

Cyanditswe na: NIYONZIMA Aloys  »   Kuwa 19/01/2023 05:14

Amatorero yo mu rwanda arebe uko yahagurukira ibi bintu,ateganye ivugabutumwa mu mashuri, bakomeze za groupes bibliques kuko buriya aba banyeshuri iyo bakiriye agakiza bakigishwa neza baraba abakristo beza no mu buzima bw’inyuma y’amashure

Cyanditswe na: Reverend MANIRAKIZA Emmanuel  »   Kuwa 18/01/2023 06:36

Amatorero yo mu rwanda arebe uko yahagurukira ibi bintu,ateganye ivugabutumwa mu mashuri, bakomeze za groupes bibliques kuko buriya aba banyeshuri iyo bakiriye agakiza bakigishwa neza baraba abakristo beza no mu buzima bw’inyuma y’amashure

Cyanditswe na: Reverend MANIRAKIZA Emmanuel  »   Kuwa 18/01/2023 06:34